Gen Muhire n’abandi basirikare barenga 800 basezerewe mu gisirikare
Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyasezereye abasirikare 843, barimo abajenerali, abofisiye bakuru n’abasirikare bato, bose bashimirwa umurava n’ubwitange bagaragaje mu kubaka igisirakare cy’umwuga u Rwanda rufite uyu munsi.
Aba basirikare basezerewe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 15 Nyakanga 2014, barimo Lt Gen Charles Muhire wigeze kuba Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere, na Brig Gen Dr Kalimba Norbert nawe wabaye Umugaba mukuru ushinzwe abakozi b’Ingabo zibungabunga amahoro muri Darfur (UNAMID).
Abasezerewe bari mu byiciro biribiri, hari abasezerewe kubera imyaka ibemerera kujya mu kiruhuko n’abasoje kontaro bari bafite mu gisirikare cy’u Rwanda.
Mu muhango wo kubasezerera wabereye ku cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo, Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba, yashimiye cyane abasirikare basezerewe ku bushishozi n’ubwitange bagize mu mirimo bari bashinzwe, byanatumye igisirikare cy’u Rwanda kigira ubushobozi bwo guhangana n’inzitizi z’umutekano mu Rwanda no hanze yarwo.
Yagize ati“Mwese mwatanze umusanzu wanyu uko mushoboye, ariwo watumye ingabo zacu zikomera kurushaho, zikagira ubushobozi bwo guhangana n’inzitizi z’umutekano duhura nazo, haba mu gihugu cyangwa hanze yacyo.”
Gen Patrick Nyamvumba ashimira abasezerewe mu gisirikare umusanzu batanze muri RDF Mu ijambo rye, Minisitiri w’Ingabo James Kabarebe wari n’umushyitsi mukuru muri uyu muhango, nawe yagarutse ku bwitange bwaranze abasirikare basezerewe , ashimira buri wese uruhare rwe mu kubohora igihugu kikagera ku rwego rw’uko buri wese aterwa ishema kucyita igihugu cye.
Gen Kabarebe yavuze ko igisirikare cy’u Rwanda gitewe ishema no kuba abasezerewe baravanye ubunararibonye muri RDF, buzanabafasha gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’imiryango yabo n’igihugu muri rusange.
Aba basirikare bibukijwe ko nubwo bagiye mu buzima busanzwe batavuye mu muryango wa RDF, bityo abasaba ko igihe cyose bahura n’ikibazo mu buzima busanzwe bajya bibuka ko RDF iri mu ruhande rwabo.
Yagize ati “Mu gihe rero muzahura n’ingorane mu buzima bushya mugiyemo, tubijeje ko nk’umuryango wabareze tuzababa hafi.” Gen Kabarebe yavuze ko icyuho gisizwe n’abasirikare basezerewe kizazibwa n’amaraso mashya y’abasirikare bakiri bato.
Mu izina ry’abasirikare basezerewe, Lt Gen Charles Muhire yishimiye ubuzima bwiza bagiriye muri RDF ndetse n’ubunararibonye yabaremyemo buzabafasha mu buzima bushya bagiye gutangira.
Lt Gen Charles Muhire avuga ijambo mu izina ry’abasezerewe bose muri RDF Source: Igihe.com
|