Umunyarwanda ati “ntagihishwe kitazahishurwa” uyu mugabo mureba wa mbere uhereye “I buryo” uzwi kw’izina rya “Kajisho” ariko amazina ye bwite azwi kugeza ubu akaba ari “MUGISHA AUGUSTIN”.. uyu mugabo, n’umwe mu banyarwanda bake cyane bishyira bakizana mu nyubako za ambasade y’u Rwanda muri Africa y’epfo.
Nk’uko mubireba ku ifoto iki gihe yari interahamwe ruharwa, aha akaba agaragara mu myenda y’interahamwe ari kuri bariyeri afite imbunda zazindi bitaga “ Rugombituri” Uyu mugabo nyuma yo gutsemba abatutsi batagira ingano mu Rwanda yahunze 1994, ubu akaba amaze imyaka itari mike yiyoberanya muri Afrika y’epfo.
Uyu mutoni w’akadasohoka wa ambasaderi Karega Vicent doreko amaze kugaragara mu ruhame nibura inshuro eshatu amufungurira imodoka nka escort we ubundi bakagendana Kajisho ariwe wicaranye na chauffeur. Kajisho uyu ubu ni intore ikomeye muri Africa y’epfo akaba ari mu bantu maneko wa ambassade Rutembesa Didier aherutse guha amarozi ngo amarire ku icumu abayoboke ba RNC. Ibyaya marozi tuzabigarukaho ubutaha.
Kajisho uyu wahoze ari umujandarume ku mupaka w’u Rwanda na Uganda wa Kagitumba, amakuru dufitiye gihamya n’uko ari mu nkoramaraso zafashe ku ngufu abagore n’abakobwa b’abatutsikazi mu bice bya Kacyiru, ku Kinamba, na Gisozi nyuma yo kubasambanya bakabashinyagurira babateramo ibisongo.
Byabindi usanga hari abantu bigize abagaturika kuruta “PAPA” uyu Kajisho nawe usanga ari mu bantu bigize inkotanyi kuruta n’abashinze FPR.
Johannesburg na Pretoria n’imwe mu mijyi mikeya usanga Abahutu n’Abatutsi basangira batishishanya ndetse bakaganira babwizanya ukuri ku mateka y’u Rwanda. Nyamara uyu Kajisho ari mu bantu bakeya cyane batemera kuvuga abo aribo, bigaragarako ari umutima uhora umukomanga kubera amaraso y’abana b’u Rwanda yanyoye muri genocide yakorewe abatutsi muri 1994.
UKO TUBIBONA
Mu gihe Intore za FPR zikunda kwibasira RNC zivuga ngo ikorana n’abicanyi ba FDLR, amateka yo azaba umuhamya uburyo Kagame yadukiriye abatutsi bene wabo akabakindura ahubwo akiyegereza interahamwe nkuyu Kajisho mubona mu myambaro yazo. Mu gihe imponoke za genocide yakorewe abatutsi ubu ziyicira isazi mu maso, uyu Kajisho yirirwa arya amafaranga y’ambasade umuntu akaba atabura kwibaza niba Didier Rutembesa amugororera uburyo yahekuye u Rwanda, amateka yonyine niyo azabimwibariza?
Uyu Kajisho ni umwe mu bantu maneko wa ambasade akoresha mu kuneka abanyarwanda baba muri iki gihugu. Ubu dukomeje gukora ipereza ku witwa Nyandwi Celestin kuko amakuru dufite aba bombi bari mubahawe amarozi yo kwica abanyarwanda baba hano muri Afrika y’Epfo ubu bakaba bashishikariye gushuka urubyiruko barwizeza ko bazaruha za Passport na Bourse kandi izo mu Rwanda barazimanye! Uyu Kajisho akaba atuye mu gace bita Braamfontein mu mujyi wa Johannesburg aho arinda Etage y’umukecuru w’umupfakazi!
Tuboneyeho akanya ko kwihanganisha imiryango yatsembewe abayo n’iyi nkoramaso Kajisho, kandi bitinde bitebuke uyu mugabo azabazwa n’ubutabera uburyo yahemukiye u Rwanda arutsembera abana barwo abaziza gusa uko baremwe kuko icyaha cya genocide kidasaza.
NKUNZURWANDA MIHIGO ALEXIS
PRETORIA AFRIKA Y’EPFO