Umugabo Imanizabayo ukunzwe kwitwa Zabayo muri Gitwe w’imyaka 25, ufite umugore n’umwana umwe ari mu maboko ya Polisi sitasiyo ya Bweramana akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa ku ngufu.
Tariki ya 9 Ugushyingo 2013, ahagana mu ma saa moya za nijoro nibwo abaturage batuye mu mudugudu wa Karambo, Akagari ka Murama, Umurenge wa Bweramana batabaje Polisi y’igihugu nyuma yo gufatira mu nzu Imanizabayo bakamufatana umwana w’umukobwa w’imyaka 13 y’amavuko wiga mu ishuri ribanza rya Rusororo.
Imanizabayo umenyerewe muri Gitwe ku kazi ko gukora intebe, akomoka mu Karere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru ariko akaba atabana n’umugore we n’umwana bose kugeza ubu baba mu mujyi wa Kigali.
Ngendahimana Edouard utuye muri Metero zigera ku icumi ngo ugere ku icumbi uyu mugabo Imanizabayo ukekwaho iki cyaha aba, yatangarije umuseke uburyo baguye gitumo uyu mugabo dore ko hari ku mugoroba.
Ahagana i saa moya za nijoro nibwo abaturage bashakishije umwana w’umukobwa Uwamahoro Jacqueline bamubuze kubera amakuru bari bamaze iminsi bumva hirya no hino ko ashobora kuba afitanye agakungu na Imanizabayo nibwo bihutiye kujya hafi y’urugo rwe.
Imanizabayo amaze kumva ko abaturanyi bari ku rugo rwe, yazimije itara ryo mu nzu maze abaturage bahamagaye Uwamahoro bumva yitabiye mu cyumba Imanizabayo araramo, nibwo bahise bafungirana uyu mugabo n’uyu mwana mu nzu bitabaza Polisi.
Ubwo Polisi y’igihugu yageraga kwa Imanizabayo, bamusanganye n’uyu mwana w’umukobwa mu nzu, ariko ibisobanuro uyu mugabo yatanze biba iby’ubusa yambikwa amapingu ajyanwa gucumbikirwa na Polisi ikorera mu murenge wa Bweramana, akekwaho gusambanya uyu mwana w’imyaka 13 ku ngufu.
Uwamahoro Jacqueline abaturage bihutiye kumujyana ku bitaro bya Gitwe ngo asuzumwe ngo harebwe niba iki cyaha yagikoze.
Jean Damascene NTIHINYUZWA
UMUSEKE.RW