GLPOST

“Gutsindwa kwa M23 kwaratubabaje ariko ntibyaduciye intege”

Hashize 4 hours Iyi nkuru yanditswe. Yashyizweho kuwa 14/11/2013 . Yashyizwe ku rubuga na .

Nyuma yo gutsindwa kw’umutwe wa M23 waharaniraga ko amahoro yagaruka mu Burasirazuba bwa Congo impunzi z’abakongomani ziri hanze zigatahuka, impunzi ziba mu Rwanda ngo zababajwe n’uko gutsindwa ariko ntibateganya guhagarika guharanira uburenganzira bwabo n’ubwo ngo babona Leta ya Congo idashaka gukemura ikibazo mu mahoro.

Impunzi z’abakongomani ziri mu Rwanda ikizere cyo gutaha iwabo zirakibona kure.

Mu kiganiro UMUSEKE wagiranye na Ntambara Gilbert, umuvugizi w’impunzi z’Abakongomanzi zose ziri mu Rwanda na Kamanzi Eric Rusine umuyobozi w’ihuriro ry’urubyiruko rw’impunzi z’Abakongomani ziga muri Kaminuza zo mu Rwanda, bahuriza ku kuba gutsindwa kwa M23 kwaratumye benshi mu mpunzi batakaza ikizere cyo gusubira iwabo vuba ariko ngo ntibyabaciye intege zo gukomeza guharanira uburenganzira bwabo.

Ntambara Gilbert avuga ko impunzi zose muri rusange zitakiriye neza gutsindwa kwa M23, kuko bari bizeye ko ibiganiro bya M23 na Leta ya Congo bizasiga basinye amasezerano azatuma bataha.

Yagize ati “Ntabwo twabyakiriye neza, kuko amasezerano yari agiye gusinywa, urumva ko byari kwihutisha itahuka ryacu, kandi twari twizeye ko nibamara kumvikana impunzi zizahita zitaha.”

Ntambara ariko avuga ko bitabaciye intege ahubwo ngo baracyafite ikizere kuko gutsindwa kwa M23 bitavuze ko urugamba rurangiye, kuko ngo urugamba atari urw’amasasu gusa.

Ati “ Urugamba rw’amasasu rukemura ibiba mu gihe gito, iyo ushaka gukemura ikibazo kugira ngo kirangire ni uko wumva abantu, bakakubwira ibibazo bafite ukabishakira umuti aho kujyaho ngo ubarase, ubakubite,…. Nk’ibyo ingabo za Congo zakoze.”

Akomeza avuga ko nk’uko babitangiye, bazakomeza gusaba Leta ya Congo ko yakumvikana n’abantu bayirwanya kuko n’ubwo M23 yasenyutse igitekerezo cyatumye ibaho kitasenyutse.

Agira ati “Nibarebe umuzi w’ikibazo kiri hariya hakurya, twe icyo dushaka ni amahoro, uburyo bwose Leta ya Congo yakoresha amahoro akaza twe bizadushimisha dutahe.”

Ntambara kandi asanga kuba Leta yarahisemo gukoresha ingufu kandi abo yarwanaga nabo  bakambuka imipaka bagahunga bitarakemuye ikibazo kuko igihe icyo aricyo cyose bashobora kwiyegeranya bakagaruka kubera impamvu barwanira.

Ku rundi ruhande, Kamanzi Eric Rusine umuyobozi w’ihuriro ry’urubyiruko rw’impunzi z’Abakongomani zigamuri Kaminuza zo mu Rwanda Forum for Congolese Refugee Students (FCRS-Amis de la Paix)” we avuga ko bababajwe no gutsindwa kwa M23 kuko hari ibintu byinshi yaharaniraga bibafitiye inyungu n’ubwo batari barayitumye.

Kubwe ngo ubu gutaha kwabo kuzaturuka ku bushake bwa Leta ya Congo, n’ubwo ngo bigaragara ko ari bucye,  n’umuryango mpuzamanga.

Agira ati “Gutaha kwacu uretse Perezida Kabila, umuryango mpuzamahanga n’ibihugu by’Akarere bigize icyo bikora, nabyo ntibyagakwiye kwishimira gucumbikira abantu ahubwo byari bikwiye gushyikira ko basubira iwabo.”

Rusine kandi avuga ko ikimuteye inkeke cyane ubu ari uko M23 yatsinzwe none abatutsi n’abandi bakongomani bavuga ikinyarwanda bakaba aribo barimo kubizira bahohoterwa.

Ubwo perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena ya Congo Léon Kengo Wa Dondo aheruka mu Rwanda yasuye zimwe mu nkambi z’impunzi z’abakongomani ndetse abasezeranya ko hari icyo agiye gukora kugira ngo zisubire mu gihugu cyazo.

Ubwo Kengo wa Dondo yasuraga impunzi zo mu nkambi ya Gihembe.

Ubwo Umuyobozi wa Sena y’u Rwanda Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene nawe yasuraga inteko ishinga amategeko ya Congo yasanze harashyizweho komisiyo ishinzwe gukurikirana ikibazo cy’izi mpunzi.

Mu mwaka wa 2009, umutwe wa CNDP wayoborwaga na Laurent Nkunda, ubu ufungiye mu Rwanda wari, wasinye amasezerano na Leta ya Congo, bimwe mubyo aya masezerano yavugaga harimo kugarura amahoro no gucyura impunzi.

Kutubahirizwa kw’ibi biri mu mpamvu umutwe wa M23 wavugaga ko watumye uyu mutwe ujya mu ishyamba.

Vénuste Kamanzi
UMUSEKE.RW

Exit mobile version