GLPOST

Gutwara abagenzi muri Kigali bikomeje kubera ubutegetsi bwa FPR ingorabahizi.

Kigali : Gutwara abagenzi kutaranoga kongeye gufatirwa ingamba

Yanditswe kuya 27-11-2013 – Saa 17:40′ na <b_gh_author>Mathias HItimana

Umujyi wa Kigali wateranye wiga ku bibazo bikigaragara mu gutwara abagenzi, aho hakigaragara abagenzi bakinubira gutinda ku byapa nyamara amasosiyete yatsindiye isoko ryo gukora uwo murimo yari yiyemeje kuca burundu ibibazo byose mu kubatwara.

Ibyo bibazo byagarutsweho kuwa 26 Ugushyingo 2013 mu nama ya Komite ishinzwe gukurikirana itwarwa ry’abantu n’ibintu mu Mujyi wa Kigali iyobowe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Ndayisaba Fidèle. Muri iyo nama ikaba yafatiwemo ingamba zitandukanye.

Umuyobozi ushinzwe ibirebana no gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali, Rurangwa Jean Claude, yabwiye IGIHE ko mu byasuzumwe harimo ko hemejwe ko bikwiye kunozwa no kongerwamo imbaraga, by’umwihariko kugabanya ku buryo bugaragara umwanya abagenzi bamara ku byapa ukagera ku minota 5 mu gihe hari abagenzi benshi.

Umujyi wa Kigaki wasabye abayobozi b’ibigo bitwara abantu kunoza imikorere y’imodoka zabo basanganywe kuko byagaragaye ko n’izihari zidakoreshwa neza bikagira ingaruka ku bagenzi.

Rurangwa avuga ko hari aho usanga ku byapa bimwe cyangwa muri gare imodoka ziparitse zitegereje kuzuza abagenzi mu gihe hari ahandi abagenzi bahagaze babuze imodoka ibatwara.

Yagize ati “Twabasabye ko imodoka zidatinda kugera ku bagenzi zibereye ahantu hamwe mu cyo bita gukubanira ku byapa.”

Rurangwa avuga ko bongeye no gusaba amasosiyete yatsindiye gutwara abagenzi mu mujyi ko agomba kongera n’umubare w’imodoka akoresha, izarenza ku itariki 30 Ukuboza itarabyubahiriza hakazafatwa izindi ngamba.

KBS yijujutirwa mu mikorere mishya

Mu byemejwe kandi, bisi za KBS zari zisanzwe zemerewe gutwara abantu 80, hemejwe ko bagabanuka bakaba 60, abahagaze ntibarenge 20. Ibyo Polisi ikazabikurikirana abashoferi babirenzeho bagahanwa.

Umuyobozi wa KBS, Charles Ngarambe, aganira na IGIHE, yavuze ko abakozi be batangiye kubyubahiriza uyu munsi kuwa Gatatu kandi ko yizeye ko nta gihombo bizateza kuko yabyizeho mu nama yagiranye n’abakozi be, byongeye nayo ikaba ishyize imbere ko abagenzi bagenda neza nta mubyigano.

Imodoka za KBS zasabwe kutarenza abantu 60 mu kwirinda umubyigano

Umuhanda za KBS zinyuramo usanga abagenzi binubira ko bagitinda ku muhanda bategereje yijeje ko vuba bidatinze imodoka nshya ziba zije, kuko ubu izigera kuri 20 ziri ku bwato mu nyanja ziturutse ku cyambu cya Shangai.

Abajijwe ku kibazo cy’imodoka zitagira amadirishya ku buryo hinjiramo umwuka, Ngarambe yavuze ko ibikoresho byo kuyacamo byabonetse, ku itariki 20 Ukuboza 2013 nta modoka n’imwe izaba itaciwemo amadirishya.

Umujyi wa Kigali watangaje ko muri iyo nama hananezwe imyitwarire mibi ya bamwe mu bashoferi irimo kurwana, guhutaza abagenzi, gutinza abagenzi ku byapa, gutendeka no guhagarara ahatari ibyapa, gukoresha abakarasi. Hasabwe ko abayobozi b’ibigo bitwara abantu ko iyi myitwarire yacika, aho bizongera kugaragaraho bakazafatirwa ibihano biremereye harimo guhagarikwa mu itwarwa ry’abantu bitewe n’uburemere bw’ikosa ryakozwe.

Impinduka nshya

Muri iyo nama y’abashinzwe gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali, hemejwe ko imodoka zigana Kabeza, Kanombe na Kimironko zizajya zinyura muri Quaritier Commerciale” zikazamukira kuri City Plaza kugira ngo horoherezwe abakorera muri ako gace. Ibi bikazakorwa mu gihe kitarenze ukwezi.

Bitewe n’akajagari n’umuvundo w’ibinyabiziga wagaragaraga ku muhanda wa Remera-Sonatubes – Rwandex – Nyabugogo n’akajagari gaterwa n’imodoka za twegerane ziva cyangwa zigana mu Ntara y’Iburasirazuba, hemejwe ko zihindurirwa umuhanda zanyuragamo zikanyura mu muhanda wa Kabuga – Murindi- Kigali Parents-Kimironko-Kibagabaga –UTEXRWA – Kinamba -Nyabugogo. Ibi bikazatangira gushyirwa mu bikorwa tariki ya 1/12/2013. Icyo cyemezo kirareba ’imodoka zose (taxi minibus cyangwa Bus) zikora nka zatwegerane, zigenda zifata abagenzi ku byapa. Imodoka za
Express ntizahinduriwe imihanda zikoreraho.

Hashyizweho imirongo y’imodoka mishya

 Ituruka Rebero-Mataba-Nyaruyenzi (Centre de santé Mageragere) ikazatangira gukora habaze gusibwa ibinogo mu muhanda hakoreshejwe umuganda.

 Indi linye ni izaturuka Nyaruyenzi-Ku mugendo-Gahanga, igahita itangira gukora.
Komite ishinzwe gukurikirana itwarwa ry’abantu n’ibintu mu Mujyi wa Kigali iterana buri mpera z’ukwezi.

Amasosiyete yatsindiye gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali ni Royal, KBS na RFTC.

mathias@igihe.rw
Exit mobile version