Guverineri Aime arita aba FDLR “Abadelenka” ariko we ejo Kagame azaba yamugize “AMAZIRA NTOKI” cyangwa “IKIGARASHA”! 

Guverineri Bwana Bosenibamwe Aime w’intara y’amajyaruguru yahakaniye itangazamakuru ko akorana n’umutwe wa FDLR nk’uko byakunze kumuvugwaho. Mu kiganiro n’abanyamakuru mu karere ka musanze kuri uyu wa kabili, Guverineri Bosenibamwe yavuze ko adashobora gukorana n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, kandi atakorana n’abo yise ABA DELENQUENTs

Mu rubanza ruregwamo abaturage n’abayobozi mu ntara y’amajyaruguru, baregwaga gukorana na FDLR, niho abaregwa bashyiraga mu majwi Guverineli w’iyi ntara ko nawe yari mu magambi bafatiwemo wo guforana na FDLR. Guverineli mu magambo aravuze ati “NTA BWO BIBAHO KANDI NTIBISHOBOKA KO UMUNTU UKOMEYE NKA GUVERINERI NAKORANA N’UMWANZI W’IGIHUGU FDLR”

Bosenibamwe Aime yongeyeho ko “IGIHE CYOSE AZABA AKIRI UMUYOBOZI W’INTARA, adashobora kuzagamburuzwa na rimwe n’imbaraga za opposition…… “

Icyakora yanikomwe abamushyize mu majwi, avuga ko guverineri nta hantu yahurira nabo, dore ko yabise ABA DELENQUANTS (abadelenka)

Dan Iraguha
Source: Isangostar.rw

 

 

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo