Ihinduka ry’abagize Guverinoma ryabaye nta gushidikanya ko ariyo nkuru ikomeje kwiganza mu itangazamakuru ryo mu Rwanda. Nubwo mu gihe cy’imyaka itatu Guverinoma ya Dr. Habumuremyi imaze hari byinshi.
Mu ivugururwa rya Guverinoma ryabaye kuwa Kane tariki 24 Nyakanga 2014, Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi yasimbuwe na Murekezi Anastase. Ku buyobozi bwa Dr Habumuremyi hari ibyo Guverinoma yari akuriye yagejeje ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi bigitegereje gukorwa.
Mu kiganiro Ahishakiye Naftal, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, yagiranye n’urubuga ‘’Reparation for survivors’’ ruvuga ku butabera n’imibereho myiza y’abarokotse Jenoside, yagarutse kuri byakozwe n’ibitegerejwe kuri Guverinoma nshya.
Yagize ati “Guverinoma icyuye igihe yashishikarije inzego zose kwitabira ibikorwa byo kwibuka, kugerageza gucyemura ikibazo cy’imitungo y’abacitse ku icumu, kwita ku ncike no kwemerera abacitse ku icumu kwandikwa ku mazu bubakiwe.’’
Tumubajije aho Guverinoma nshya ya Ministiri w’Intebe Murekezi yashyira ingufu, Ahishakiye yavuze ko Guverinoma yanoza ingamba zijyanye no kubika ibimenyetso bya Jenoside, kwihutisha gukemura ikibazo cy’indishyi, kongera ingufu mu gufata abakoze jenoside bakidegembya no gushyiraho ingamba zihamye zijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe bw’abarokotse. SOMA INKURU YOSE