7 novembre 2013
Reka turebe kandi twumve neza ibishya Dr Rudasingwa yatuzaniye tutari tuzi. Ngo yabajije Abahutu muri Kentucky uwo bakwita Kayibanda wabo, ngo bagwa mu kantu. Nta kwezi gushize avuze ko yafashe imbunda kubera ibibi Parmehutu yamukoreye, we n’ umuryango we. Ubwo kuri we Kayibanda ni iki? Akomeza atubwira ukuntu I Kigali hamamazwa ko FDLR igomba kuraswa igashyira intwaro hasi.
Ibi si inkuru nshya. Kuva FPR yafata igihugu muri 1994, ntabwo yigeze yihanganira umuhutu witwaje intwaro. Abibuka intambara z’ abacengezi mu majyaruguru y’ u Rwanda, baribuka ingufu z’ indengakamere zakoreshejwe ku baturage. Ibihumbi by’ inzirakarengane bikahashirira.
- Mu ntambara yo gukuraho Uwahoze ari president wa Congo (Zaire), FPR n’ inshuti zayo nka Museveni, ndetse na Tanzaniya, bateye Congo, ariko by’ umwihariko FPR yirara mu bana b’ abahutu irarimbagura
- Mu ntambara ya Kabiri ya Congo, FPR imaze kwivugana uwahoze ari inshuti yabo President Laurent Kabila, bagambaniye FDLR ahitwa Kamina, aho ingabo za Afrika y’epfo, MONUC n’ ingabo za Congo zarimo inkotanyi, zishe imiryango y’ aba FDLR barimo abana n’ abagore, ariko bibananira kwica FDLR n’ ubuyobozi bwayo.
- Nyuma y’ amezi arenga atatu y’ urugendo mu mashyamba, FDLR yageze mu ntara ya KIVU. Kuva icyo gihe ntabwo yigeza igira uruhumekero, kubera operations za CONGO ifatanyije na ONU, ndetse n’ ingabo ibihumbi n’ ibihumbi za FPR. Operations nka Umoja wetu, Kimya ya 1 na Kimya ya 2, Amani kamilifu, zakoze iyo bwabaga ariko FDLR iracyariho.
Ubwo rero kwijujuta kwa Kigali n’inkuru ishaje, kandi yashyizwe mu bikorwa kuva FPR yafata u Rwanda.
- Mu murongo umwe gusa Dr.Rudasingwa yatwibukije ibyabaye ku bahutu hagati ya 1990 na 1994.: “kuva muri 1990: – Mbere ya 1994 hari abahutu benshi bishwe na FPR, abandi bavanwa mu byabo”. Ndagira ngo nibutse Dr. Rudasingwa ko muri 1994 mbere y’ uko indege ya President w’ U Rwanda ihanurwa, hari impunzi zigera kuri million hagati mu gahugu kangana kuriya. Abenshi muri bo bari imfubyi n’ abapfakazi. Niyo waba umwanditsi wa kabuhariwe rero, kwandika inyandiko y’ amapagi ane, harimo umurongo umwe gusa usobanura imyaka ine y’ agahinda k’ abaturage bo muri Byumba na Ruhengeri, uba wubahutse cyane ubuzima bwabo.
- Nyuma y’uwo murongo UMWE, hakurikiyeho imirongo itatu isobanura uturere twose abatutsi bishwe na MRND. Ese nibarize Dr. Rudasingwa, ntabwo azi uturere FPR yamariyemo abahutu muri 1990-1994?
- Yakomeje atubwira iby’ amateka y’ amacakubiri y’ abahutu, ashimangira cyane revolusiyo ya 1959, avuga MRND na MDR Parmehutu. Ku bibuka neza ibitekerezo bya Dr Rudasingwa kuri revolusiyo ya 1959, bazi ko ariyo yatumye Dr. Rudasingwa afata intwaro. Muri aya mateka avunaguye y’ abahutu, rero twagejejweho n’ umwe mu batutsi bakomeye Dr. Rudasingwa, urasanga yose yayakikije Revolusiyo ya 1959, gutsindwa, n’ amacakubiri. Ese bwana Rudasingwa ujya wibuka ko Revolusiyo ya 1959, ku bahutu ivuga ivuka rishya? Ivuga kubohoka k’ umuhutu? Ndumva ibyo wabyibagiwe mu cyo wise imibereho y’ abahutu.
- Ibyo kurasa indege ya Habyarimana byo simbitindaho. Ndumva icyo kibazo Dr. Rudasingwa yarakirambiwe, kandi nkuko bisanzwe aduha igisubizo ko ari Kagame wayirashe. Ibyo hari umunsi amateka azatubwira neza uko byagenze. Ariko njye nibwirire abantu birirwa batesha umutwe Dr. Rudasingwa bamubaza iki kibazo ko bareka kubaza ubusa. Inkotanyi zishe Habyarimana. Ngicyo igisubizo.
- Dr Rudasingwa yakomeje atwibutsa ko Abahutu bafashe intwaro kurwanya Kagame n’ agatsiko ke ubu bamaze imyaka hafi 20 mu mashyamba ya Kongo. Ibyo ni ukuri koko. Nta ngabo ishyira intwaro hasi iyo izi icyo irwanira. Nta gihe (TIMELINE) gishyirwa mu kurwanira abo wabyaye. Mu gihe FPR n’ inshuti zabo bagifite gahunda yo kwica by’ umwihariko abana b’ abahutu, FDLR izakora iyo bwabaga nayo irwane ku bana babo, irwane ku murage bahawe na Revolusiyo ya 1959. Byaba ngombwa bakahasiga ubuzima. Nicyo urukundo ruvuga.
- Agahinda, ubukene no guhahamuka bitewe na FPR byo nibyo rwose nkuko Dr. Rudasingwa yabidutondoreye. Ibibera mu Rwanda nta nzira wabona yo kubihisha kereka utagira umutima. Ariko se ko ari we washinze ya sosiyete ya FPR yise TRISTAR, ubu ikaba yitwa CRYSTAL VENTURES, yikubiye ubukungu bwose bw’igihugu, abahutu babuzwa n’iki gukena. Sinzi niba hari ahandi yumvise ishyaka ricuruza.
- Sinzi rero igihe Dr. Rudasingwa aherukira mu karere k’ibiyaga bigari. Amayeri ya FPR, n’ intambara z’ abatutsi ubu niyo nkuru ivugwa. Mu mwaka ushize natembeye mu karere maramo amezi abiri, ariko uko nakiriwe n’ abaturage mu Buganda, muri Congo, Tanzania, abenshi bamaranye imyaka n’ abo bahutu, ubu ndetse kugira ngo uzabatandukanye biragoye. Ibya jenoside rero birashaje. Bizavugwa ariko ntibizabuza ukuri gutsinda.
- Ingingo ya 9 rero itumye nandika ibi byerekeranye nuko Dr. Rudasingwa yabwiye abahutu ati Tanzania na South Africa sibo bazabarwanira. Ibyo nibyo rwose. Ariko kubera intambara z’ abatutsi mu karere, ubu intambara ntikiri hagati ya FPR n’ abahutu. Ahubwo abareba kure babonye ukuntu ingoma HIMA-TUTSI ifite imigambi mibisha. Njyewe rero nabwira abahutu nti, niyo FPR yakwandika genocide ku gahanga ka buri mwana w’umuhutu, ukuri amaherezo kuzagaragara. Kuba FDLR itarashira, si uko FPR itakoze iyo bwabaga, Si uko FDLR yakoze diplomacy y’ igitangaza. Ahubwo ni uko FDLR ari abaturage ba giseseka. Barimo Abanyarwanda, Abakongomani, ndetse n’ abanyamurenge ubu babaniranye neza cyane na FDLR.
– Bahutu rero mwigira ubwoba bwo kuba ABAHUTU, bwo kwigisha amateka yanyu abana banyu uko yagenze, bwo kwirwanaho mu gihe muhohotewe.
– Mushyire icyoba hasi mumenye ko kwirwanaho atari ukwanga umututsi. Ni ugukunda abawe. Nta muntu ufite uburenganzira bwo kukubuza kurwana ku byawe n’ abawe, yitwaje amateka, cyane cyane ashingiye ku binyoma.
- Arakomeza agira ati nimwiyangire gusigwa icyaha cy’ ubwicanyi. Ese Dr. Rudasingwa inama ugira abahutu ko mbona itumvikana. Ntabwo twemera ko turi abicanyi. Waba ushaka kutubwira se ngo twere kurwanya Iriya ngoma? Ntabwo FDLR yafashe intwaro kuko ari akazi keza. Ndagira ngo nkubwire ibyo nabonye muri ayo mashyamba. Nta muntu numwe utari imfubyi, umupfakazi cyangwa udafite igikomere cy’ isasu. Ariko inama ubonye ubagira ni “kwiyangira kuba abicanyi”! Reka nongere nibutse abahutu aho bari ku isi yose, ko ibyabaye ku bahutu mu myaka ishize muri Congo nibyongera kubabaho, bazabonwa nk’ ibicibwa bitagira umutima utabara bene wanyu. Aya magambo Rudasingwa ababwira ni meza, ariko ntimwumvirane. Ntatere indirimbo ngo mwikirize nk’aho mutagira umutwe wo kwitekerereza. Kwirwanaho ni uburenganzira imana yaguhaye, bityo nta kiremwa muntu kigomba kubugenga. Niba kujya mu Rwanda aribyo bisabwa kugira ngo million z’ abana bacu zitongera gutikirira mu mashyamba ya Congo, ibyo bizakorwe, kandi tubishyigikire 110%.
- Dr. Rudasingwa yakomeje agira ati “Akababaro n’ umujinya mwo kuwugirira abatutsi”, ati abahutu ndetse na FDLR begere abatutsi, bose hamwe bashake inzira y’ amahoro. Dr Rudasingwa, ese ntabwo abahutu bakwegereye ndetse na FDLR? Muzumve ikiganiro cya mbere nagiranye n’ umunyamabanga mukuru wa FDLR, cyanyuze kuri Radio Itahuka. http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2013/04/20/fdlr-abacunguzi-mubuzima-bwabo-mu-mashyamba-ya-congo
- Reka nkomeze nshimangira ingingo ya 12 mbwira abasoma iyi nyandiko ko Abanyamurenge, mwumva barwanye na FDLR cyera, ubu babanye neza n’ impunzi z’ abahutu muri Congo. Iyi myaka 20 ishize rero yerekanye icyo FPR iri cyo. Ikibazo nabaza Dr. Rudasingwa; witeguye kunywa uwo muti?
- Dr. Rudasingwa yakomeje aburira Abahutu, cyangwa abiyama, sinzi uko nabivuga. Kugeza ubu nta bimenyetso byerekana ko FDLR irimo yica n’ isazi. Ahubwo Dr. Rudasingwa niyegere Abahutu. Nashake imvugo nyayo yubaha amateka yabo. Izi mpungenge afite ndumva zikabije cyane. Abantu bamaze imyaka 20 mu ishyamba ntawe ubacira akari urutega, ntabwo kuza guhora aricyo kibari mu mutwe.
- Ku yindi nama yagiriye FDLR ni ugukora diplomacy, no gufatanya n’ amashyaka, kugira ngo batazaraswaho na ONU, ibyo twabivuzeho. Ariko nemera koko ko niba Dr. Rudasingwa yumva ko yari afite impamvu yo gufata intwaro agatera U Rwanda, nta muntu umusanze mu buhungiro, yagombye kubona ko FDLR ifite uburenganzira bwo gufata intwaro ikarwanira urwababyaye. Ariko ikibazo si FDLR Dr. Rudasingwa, ikibazo ni izi ngabo z’ abatutsi zuzuye mu karere k’ ibiyaga bigari. Ari nayo mpamvu ibihugu bisa n’ ibyibagiwe FDLR, bikaba bihanze amaso FPR.
Ubutumwa naha Abahutu ni ubu: Ingoma Ntutsi ifite ingabo nyinshi. Guhera I Bugande, Rwanda, ndetse na Congo. NI UKUVUGA KO BITEGUYE INTAMBARA. NAMWE RERO NIMWITEGURE, INTAMBARA NITAROTA, IMANA IZABA IKOZE, ARIKO NIBA IGASANGA MWIKOREYE IBIRYO NA BYERI GUSA, IMPERUKA YANYU IZABA YASOHOYE.
Jean-Paul Romeo Rugero
Source: Ikazeiwacu.unblog.fr