Hagati ya Kagame na Kayumba, Simeon Musengimana w’Ijwi Rya Rubanda yaba ari kuruhande rwande?

Nitwa Chris Kamo nkaba ntuye muri Amerika nkaba ndi umwe mu banyarwanda bashaka ko ibintu bihinduka mu gihugu cyacu ntayandi maraso amenetse.

 

Mu kiganiro cyahise kuri Radiyo Ijwi Rya Rubanda uyu munsi taliki ya 15 Mutarama 2014, hari ikibazo umwe mu bahamagaye Simeon yamubajije ariko igisubizo yamusubije cyanteye urujijo no kwibaza byinshi.

 

Uwitwa Mariseli yamubajije niba Kagame aramutse yemeye kwicarana n’abamurwanya bari hanze bakumvikana ku bibazo by’igihugu cyacu niba yakwemera imyanzuro ivuyemo. Simeon Musengimana yasubije ko yabyemera nta kibazo.

 

Ariko Simeon ahora avuga kuri radiyo ye ko intoki za Kayumba zijejeta amaraso. None se ari Kagame ari na Kayumba ufite izijejeta amaraso kurusha undi ni nde?

 

Nagirango nibarize Simeon nabona akanya azafate akanya ankurireho urujijo natewe n’igisubizo yatanze ku kibazo bamubajije.

 

Chris Kamo

 

 

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo