Hashyizweho itariki Kizito Mihigo na bagenzi be bazatangirira kuburana mu mizi

Umuhanzi Kizito Mihigo na bagenzi be bakatiwe kuwa 28 Mata igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30 Ubushinjacyaha bukomeze gukora iperereza ku byaha birimo no gukorana n’imitwe ya RNC na FDLR, Urukiko Rukuru ruzatangira kuburanisha uru rubanza mu mizi kuwa 12 Nzeri 2014.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Alain Mukurarinda, yabwiye IGIHE ko bwamenyeshejwe ko kuwa 12 Nzeri aribwo urubanza ruzatangira kuburanishwa mu mizi.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kacyiru nirwo rwari rwategetse ko baba bafunze iminsi 30 ngo batabangamira iperereza cyangwa bagatoroka kandi bashinjwa ibyaha biremereye.

Kizito Mihigo mu rukiko ubwo yakatirwaga igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30
Kizito Mihigo, Ntamuhanga Cassien(Wari Umunyamakuru kuri Radio Amazing Grace), Niyibizi Agnes(Wari umunyeshuri muri ULK) na Dukuzumuremyi Jean Paul(Umudemobe), bakurikiranweho ibyaha biremereye birimo gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho, ubugambanyi no gushaka kugirira nabi Perezida wa Repuburika Paul Kagame, ubufatanyacyaha, no gucura umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi.

Mu kwezi gushize Umuvugizi w’Inkiko, Itamwa Emmanuel, yari yabwiye IGIHE, ko urubanza rwa Kizito Mihigo rwamaze kugera mu rukiko, ariko ko rugomba guhabwa itariki ruzatangira kuburanishwa mu mizi haherewe ku zarubanjirije kwinjira mu nkiko.

Ubwo bagezwaga bwa mbere mu rukiko, Kizito Mihigo yemeye ibyaha ashinjwa ariko akicuza ko yemeye gushikwa akifatanya n’abafite umugambi wo guhirika ubutegetsi buriho. Ibi byatunguye benshi kuko yari asanzwe ari Umuhanzi ukunzwe kandi wizewe mu gutambutsa ubutumwa bw’amahoro, agakundwa n’ibyiciro byose, yaba urubyiruko n’abakuze.

mathias@igihe.rw

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo