Huye: Abanyamakuru babiri ba Radio Salus bari mu maboko ya Polisi

Jeannette Mukamana na Rose Nishimwe abanyamakuru babiri ba Radio Salus bari mu maboko ya polisi i Huye aho bakurikiranyweho gutangaza (airing) amagambo asebya ubuyobozi bukuru bw’igihugu.

 

Icyapa kigaragaza Radio Salus

Bamwe muri bagenzi b’aba banyamakuru bavuga ko ubwo bari muri studio ya Radio kuri uyu wa kabiri mu gitondo bavugije amajwi ava kuri Internet (download) y’abantu batukaga inzego nkuru z’igihugu ndetse n’umukuru w’igihugu bigaca kuri Radio.

 

Jeannette Mukamana ni umunyamakuru umenyereye wakoze no kuri Radio RC Huye, naho Rose Nishimwe we ni umunyamakuru wimenyereza wiga mu mwaka wa kabiri muri Kaminuza, bakaba bariho bakora ibyitwa “Animation Libre” kuri Radio Salus mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Gicurasi.

 

Eugene Hagabimana umuyobozi wa Radio Salus yabwiye Umuseke ko aba banyamakuru koko bafashwe, ariko nta kinini yabivugaho kuko Radio ari iya Kaminuza ifite ubuyobozi. Yemeza ko ibyabaye hari saa yine na 21 za mugitondo, we yari i Kigali agahita aza, aba banyamakuru ubwo bafatwaga nimugoroba yari ahari ndetse bajyanye kuri statiyo ya Polisi.

 

Kuri uyu wa kabiri tariki 13 Gicurasi nyuma y’ibyaciye kuri Radio, polisi i Huye yatangiye kubaza iby’ibyo bacishije kuri Radio, ibisobanuro byatanzwe n’aba banyamakuru ariko ntibyanyuze polisi kuko ngo bitumvikanye neza uko ibyo bacishagaho batabishakaga nk’uko bamwe muri bagenzi babo babibwiye Umuseke, bombi baje gutabwa muri yombi ku wo kuri uyu wa kabiri.

 

Ibyo aba banyamakuru bacishije kuri Radio ababyumvise bavuga ko ari amagambo atuka inzego z’igihugu n’umukuru w’igihugu yavugwaga n’abari mu mahanga mu myiyerekano mu mwaka ushize.

 

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yabwiye Umuseke ko koko aba banyamakuru bari kuri polisi i Huye mu gihe bakiri gushaka ibimenyetso n’iperereza rikomeje.

 

UMUSEKE.RW

 

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo