Huye: Imiryango 75 y’abirukanye Tanzania yishyuriye ubwisunganje mu kwivuza

Hashize 10 hours Iyi nkuru yanditswe. Yashyizweho kuwa 05/02/2014 . Yashyizwe ku rubuga na    ·   Nta Gitekerezo kirayitangwaho

Kuru uyu wa  gatatu tariki 05 Gashyantare 2014, Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’Impunzi (MIDIMAR) yashyikirije Akarere ka Huye ibikoresho by’ishuri bitandukanye na Sheki ifite agaciro k’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda agenewe kwishyurira ubwisungane mu kwivuza Abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya bari mu Mirenge itandukanye y’aka  Karere.

Mukantabana Séraphine Minisitiri w’imicungire y’ibiza n’impunzi ashyikiriza sheki Kayiranga Muzuka Eugene, Umuyobozi w’Akarere ka Huye.

Mukantabana Séraphine Minisitiri w’imicungire y’ibiza n’impunzi ashyikiriza sheki Kayiranga Muzuka Eugene, Umuyobozi w’Akarere ka Huye.

 

Abanyarwanda bagera ku 150, babarizwa mu miryango 75 birukanywe muri Tanzania mu mwaka ushize ubu baherereye mu Karere ka Huye, nibo MIDIMAR yageneye iyi nkunga.

 

Mukantabana Séraphine, Minisitiri w’imicungire y’ibiza n’impunzi yavuze ko Leta yageneye aba Banyarwanda ubwisungane kubera ko babonaga ko nta bushobozi bafite bwo kuyiyishyurira, kimwe n’abandi Banyarwanda bose bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe.

 

Yagize ati “Leta y’u Rwanda yiyemeje kwishyurira aba baturage ubwisungane mu kwivuza n’ibindi bikorwa by’ibanze abantu bakenera birimo ibiribwa, imyenda n’ibindi. Turifuza ko aba Banyarwanda batuza bakumva ko bari iwabo.”

Mukantabana Séraphine, Minisitiri w'imicungire y'ibiza n'impunzi.

Mukantabana Séraphine, Minisitiri w’imicungire y’ibiza n’impunzi.

 

Naho, Kayiranga Muzuka Eugene, Umuyobozi w’Akarere ka Huye we yavuze ko mu bantu barenga 150 bakiriye, bagiye babasaranganya mu Mirenge 14 igize aka Karere kugira ngo byorohere abaturage basanze, haba mu birebana no kubona ibibatunga, ndetse binafashe iyi miryango kutiyumva ko ari impunzi mu gihugu cyabo.

 

Ku ruhande rw’abahawe iyi nkunga, Habimana Dismas wari uhagarariye bagenzi be muri uyu muhango, yavuze ko n’ubwo yatandukanyijwe n’umuryango we, mu Rwanda yahasanze byinshi bimutera kwishimira ubuzima.

 

Ashimira Leta uburyo ikomeje kubitaho mu buzima bwa buri munsi, gusa anasaba ko abatandukanyijwe n’imiryango yabo bafashwa kongera guhura kuko ngo asanga ari ikibazo kimukomereye by’umwihariko n’abandi bagenzi be muri rusange bahuje ikibazo.

 

Yagize ati “Nasize umugore n’abana n’ubushyo bw’inka zirenga 60, ariko ndamutse mbonye umuryango wanjye byaba bihagije.”

Habimana Disimasi, wavuze mu izina ry'abahawe inkunga.

Habimana Disimasi, wavuze mu izina ry’abahawe inkunga.

 

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya umwaka ushize barenga ibihumbi 14, muri bo ibihumbi umunani (8) basubijwe mu miryango bakomokamo, naho abandi ibihumbi bitanu (5) Leta igenda ibashyira hirya no hino mu Turere.

 

Ibikorwa byo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abo barenga ibihumbi bitanu bari mu turere hirya no hino no bizatwara akayabo ka miliyoni 11 z’amafaranga y’u Rwanda.

Bamwe mu Banyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bari mu murenge wa Ruhashya.

Bamwe mu Banyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bari mu murenge wa Ruhashya.

MUHIZI Elisée
Umuseke.Rw/Huye.

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo