Umunyarwanda yise umwana we Mugabarigira maze umuturanyi bari bahanganye abyaye uwe amwita Ntawigira. Buri wese yemere uwo ashatse muri aba bagabo ariko ikigaragara ni uko muri politiki na gatebegatoki yaho burya abakomera ku bwabo ari bake cyane! Ugira gutya ukumva umuntu aravugwa muri radiyo buri munsi, ukabona arafotorwa ubutitsa ugakeka ko ari igitangaza ndetse nawe akageraho akabona ari igitangaza. Wajya kubona ukabona izina rirazimye na nyiraryo arazimangatanye!
Mujya mwibuka Mutsindashyaka mu mujyi? Mukantaganzwa muri Gacaca? Karoli Murigande mu bubanyi n’amahanga no mu burezi?Naho se Karugarama mu butabera? Marcel Gatsinzi mu ngabo se? Ingero ni nyinshi. Ikigaragara ni uko uretse kuba babikesha ubaha imirimo ubundi gukomera no kwamamara kw’aba bose n’abandi tuza kuvuga bishingira ahanini ku itangazamakuru ari nayo mpamvu ya mvugo ko itangazamakuru ari ubutegetsi bwa gatatu ari impamo koko.
Abanyepolitiki bacu ariko, hari aho bagera bakaba nk’abana na bo. Hari abo bavana ku murimo bakicara bategereje undi bahabwa nk’aho ubwabo ntawo bakwihangira. Hari abava ku mirimo bakabibonamo igisebo gituma batinya bagahera mu nzu ndetse bamwe bikabaviramo guhunga. Hari n’abandi abava ku mirimo bagahita bivumbura bagatangira gusebya no kurwanya abari barabakamiye.Cyakora, hari n’abandi bikomereza inzira nkaho ntacyabaye ndetse bakarushaho kwigirira akamaro no kukagirira abandi.
Mu Banyapolitiki u Rwanda rwagize mu myaka 20, hari abagikomeje kugaragara cyane mu kibuga cya politiki, hakaba n’abandi bafite amazina atacyumvikana kenshi, ndetse ntibanagaragare cyane nk’uko byahoze. Hari ababa barahinduriwe imirimo maze imirimo, imishya bahawe ntitume bagaragara nka mbere, hari abafata ikiruhuko cy’izabukuru, hari n’abafata ikiruhuko muri politiki, tutiyibagije ababa barahagaritswe ku mirimo yabo ku mpamvu zinyuranye.
Dusubize amaso inyuma vuba aha, mu myaka yashize, twibukiranye bamwe muri bo.
Amwe mu mazina azwi atakigaragara mu kibuga cya politiki mu Rwanda
Dr Charles Muligande
Jenoside ikirangira, Dr Charles Murigande yabaye Umujyanama wa Perezida wa Repubulika (Pasteur Bizimungu) mu by’Ububanyi n’amahanga (1994-1995), yabaye Minisitiri w’Itumanaho no gutwara abantu n’ibintu (MINITRANSCO 1995-1997). Yabaye Umuyobozi wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ku rwego rwa Recteur/UNR.
Ubwo yari Minisitriri w’Uburezi yavuze irindi jambo rikomeye ryarakaje abanyeshuri ba Kaminuza, ubwo yababwiraga ko n’ubusanzwe ‘buruse’ bahabwaga ntacyo ibamariye kuko ngo abasore bayiguramo urwagwa, naho mu nkumi hakabamo bamwe bayitegesha bajya gukora uburaya muri Uganda.
Dr Muligande kandi hari abandi bamumenye kubera uruhare runini yagize mu gushinga itsinda ry’abayobozi bahura bambaza Imana banasengera igihugu.
Magingo aya, Dr Charles Muligande ni Ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani. Ntabwo ari umwe mu banyapolitiki bazimye, ariko inshingano afite ubu ntizituma izina rye rigaragara mu ruhando rwa politiki y’u Rwanda nk’uko byahoze.
Dr Mathias Harebamungu
Yibukirwa ku kuba atarihanganiraga gukererwa kw’abana mu gihe bava cyangwa bajya mu biruhuko. Umunsi yabuzaga abana gukoresha telefoni ku ishuri, agafata isuka akazihingagura, nabyo byabaye kimwe mu byo yibukirwaho. Yakundaga kwibutsa ababyeyi kenshi ko ireme ry’uburezi ritangirira mu rugo, Atari iryo ku ishuri gusa.
Dr Agnes Mathilda Kalibata
Dr Aissa Kirabo Kacyira
Yabaye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali. Azwiho kuba ari we wafashe icyemezo cyakangaranyije abatuye Umujyi b’ingeri hafi ya zose, ubwo yafataga icyemezo gihagarika amapikipiki mu Mujyi wa Kigali. Icyemezo yafashe nk’uwibye umugono Perezda Kagame wari uri mu ruzinduko mu mahanga yaza ahagahita gihagarika.
Nyuma yaho Dr Kirabo Kacyira yayoboye Intara y’Uburasirazuba. Ubu akora mu ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe imiturire, nka “ Deputy Executive Director, Assistant Secretary-General for UN-Habitat.”
Dr Col Joseph Karemera
Yabaye umusenateri muri Sena y’u Rwanda. Yabaye Minisitiri w’Ubuzima, aho yafataga ibyemezo bikarishye birimo kubuza burundu umuganga kongera gukora uwo murimo ku butaka bw’u Rwanda, bitewe n’uburemere bw’amakosa yabaga yakoze aremereye. Dr Col Joseph Karemera yibukwa cyane cyane igihe yari Minisitiri w’Uburezi, ubwo yavugaga ko azanye ireme ry’uburezi rishyitse, akarwanya kujenjeka kw’abarimu n’abanyeshuri. Yirukanye mu mirimo abayobozi b’ibigo (Directeurs) batagira ingano, abanyeshuri nabo yabacaga mu bigo by’amashuri, akanabahagarika imyaka myinshi. Hari nk’abahagarikwaga imyaka ibiri, itatu, … bazira kunakira (gukopera) mu bizamini.
Dr Karemera niwe Minisitiri mu Rwanda wiswe “Nyamuca”, nyuma yo gufata icyemezo cyo gutesha agaciro zimwe mu mpamyabumenyi z’amashuri yisumbuye zari zaramaze kwemezwa no gusohoka, asaba ko zigarurwa zigacibwa. Ubwo Itangazamakuru ryamubazaga niba nta mpungenge afite kubwo guca dipolome zirimo n’iz’abana b’abayobozi bakomeye n’abasirikare nkawe, mu ijwi ryumutse yasubije muri aya magambo ati : “Ufite intare nayiziture”.
Dr Karemera kandi twe abanyamakuru tumwibuka kenshi kuko byatugoraga kumenya uko tumuhamgara kuko yari LiyetonaKoloneli, Amabasaderi, Senateri Dogiteri Karemera. Kenshi twarangizaga kumwandikaho umuti w’íkaramu wadukamanye. N’ubwo atakivugwa cyane ariko ni umwe mu bagitanga ibitekerezo bihamye mu muryango wa politiki akomokamo ari wo FPR Inkotanyi.
Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya
Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc yabaye Minisitiri w’Umuryango n’Iterambere ry’Umugore, yabaye kandi Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya Kigali (Rector / KIST), aho yitaye cyane ku kibazo cy’amacumbi y’abana b’abakobwa. Ubu Dr Mujawamariya ni Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya ari naho yari yarakuye impamyabumenyi yÍkirenga. Ntakivugwa cyane muri Politiki y’imbere mu gihugu.
Dr Gahakwa Mukakimenyi Daphrose
Marc Kabandana : Yabaye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, yabaye umuyobozi wÍkigo cya Leta Rwandatel igihe cyari gikomeye cyane. Marc Kabandana yaje nyuma kuba Umuyobozi w’Ikigo cya Leta Gishinzwe Amahugurwa y’Abakozi (RIAM) aho yavanywe mu biro shishitabona ajyanwa mu buroko azira imicungire mibi yúmutungo wa Leta. Yaraburanye arakatirwa afungwa imyaka ine arangiza igihano arataha. Aho asohokeye muri Gereza, ntiyongeye kugaragara mu bikorwa bya politiki. Bivugwa ko ari muri gereza yari umwe mu bagororwa ntangarugereo waje kwakira agakiza akanigisha abandi abagororwa.kuri ubu arikorera
Theoneste Mutsindashyaka
Yahanganye bikomeye na Umwamwezi Joséphine (Nyiri La Comete) uzwi ku izina rya Nyiragasazi kubw’umuturirwa yashakaga kuzamura, Mutsindashaya akawita ‘ikiburazina’. Magingo aya uri kuzuzwa n’izindi nzego zizatangira kuwukoreramo vuba aha. Undi bahanganye ni Bwana Mirimo yashatse gusenyera, urubanza rukarangira Umujyi wa Kigali utegetswe kwishyura miliyoni 150.
Mutsindashyaka yamenyekanye kandi ubwo yitaga amazu y’abafite amikoro make bo mu Mujyi wa Kigali “utururi” cyangwa “ibyari by’inyoni”.Yanamenyekaniye ku bigega by’imyaka cyane cyane ibigori, yubakishije mu Ntara y’Uburasirazuba.
Mutsindashyaka yaje gufungwa akurikiranyweho imicungire mibi y’umutungo wa Leta . Mutsindashyaka yibukirwa kandi ku ishyaka ridasanzwe ubwo yafungurwaga agahita yitabira Mitingi zo kwamamaza Perezida wa Repubulika mu matora aherutse. Abazi gushyenga bahamya ko ngo yagiye muri mitingi agisohoka na mbere yo kugera iwe mu rugo ngo yitere utuzi!
Ntakivugwa muri politiki mu Rwanda. Magingo aya, Theoneste Mutsindashyaka ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango urwanya Ikwirakwizwa n’Ikoreshwa ry’Intwaro nto mu Karere k’Ibiyaga Bigari n’Ihembe rya Afurika (RECSA).
Mukantaganzwa Domitila
Bernardin Ndashimye
Yatangiye ari umujyanama wa Ministri w’Íntebe ahagana mu ntangiriro za 2000 aho yamenyekanye mu gihe we n’itsinda ryarimo Minisitiri w’Intebe Makuza bashinjwaga na Komisiyo y’Inteko kuba barashinze umutwe witwaga Itara. Nyuma yaho Bernardin yaje gutorerwa kuba Umuvunyi Mukuru wungirije Tito Rutaremara wari Umuvunyi Mukuru. Icyo gihe ni nabwo yamenyekanye cyane kurushaho mu biganiro kuri Radiyo na tereviziyo aho yagaragaye mu bikorwa byo kurangiza imanza zari zimaze igihe ziciwe.
Yibukwa kurushaho mu bisubizo birimo ubuhanga n’ikinyarwanda kinoze. Nubwo icyo gihe hari benshi bamubonagamo uzaba umuyobozi ku rwego rurenzeho mu gihugu, n’uwo murimo ntiyawubonyeho manda ya kabiri. Bamwe bavuga ko atumvikanye n’Umuvunyi Mukuru, abandi bakavuga ko yasuzuguraga abandi bakavuga ko yaba yararengereye mu kiganiro mpaka yajyanyemo na Ministri Karugarama cyaganirwagamo iby’umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa.
Aho aviriye ku murimo w’ubuvunyi yamaze igihe yikorera mbere yo kugirwa Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Gutanga indishyi cyitwaga” Fonds de Garantie Automobile”. Akigeramo yashoje imanza zo kwishyuza abari babereyemo imyenda icyo kigo. Amaze gutsinda izo manza yaje gutangaza ko ashimishijwe no kuba yarashinzwe icyo benshi bitaga akago kari mu bibazo ariko we n’abakozi yari ayoboye bakaba barakigize Ikigo gitunze kandi kizwi nka “Special Guarantee Fund” gisigaye kinishyura abahohotewe n’inyamaswa.
Ubwo twateguraga iyi nkuru umunyamakuru wa IGIHE yamubonye,ejo bundi aha mu mpera z’ukwezi gushize yatanya agana ku biro by’Úmuryango FPR amusaba ko bavugana aramuhakanira ngo kubera ko yari yakerewe inama yari ahafite. Amubajije icyo asigaye akora nyuma yo kuvanwa ku buyobozi bwa Special Guarantee Fund, Ndashimye yamubwiye ko atavanywe ku kazi kuko ari we wagasezeyeho ngo abone uko yitabira akandi. Ati “N’aáha duhuriye ndi umugenzi mu bandi.”
Magingo aya Bernardin Ndashimye ni Umuvunyi wa FAO ku rwego rw’isi ushinzwe imbonezagaciro (Ombudsman /Ethics Officer), akorera i Roma mu Butaliyani. Muri uko kuganira n’umunyamakuru wa IGIHE yanongeyeho ko ahoza ku mutima kuba ubushobozi bwamugejeje kuri urwo rwego yarabuvanye mu nararibonye akesha imirimo ikomeye igihugu cyagiye kimushinga. Ngo kandi ntiyagiye amennye kuko yarasezeye araherekezwa.
Gen. Marcel Gatsinzi
Mitali Protais
Yabaye Minisitiri w’Ubucuruzi, ariko yavuzwe cyane ubwo yabaga Minisitiri w’Urubyiruko, Umuco na Siporo, nyuma agirwa Minisitiri w’Umuco na Siporo. Hanze ya Guverinoma, Protais Mitali yabaye Umuyobozi w’Ishyaka PL igihe kirekire. Nyuma yo guhindurwa kwa Guverinoma muri Nyakanga 2014, yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda i Addis-Abéba muri Ethiopia. Izina rye ntirikigarukwaho muri politiki y’imbere mu gihugu.
Prof Romain Murenzi
Imyaka ye myinshi yabaye Umwarimu n’Umushakashatsi ku rwego Mpuzamahanga. Mu Rwanda yabaye Minisitiri w’Uburezi mu bihe byarimo amavugurura menshi ya hato na hato, yabaye kandi Minisitiri muri Perezidansi ushinzwe Ubumenyi n’Ubushakashatsi mu Ikoranabuhanga. Nyuma yo kuva mu Rwanda yasubiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agirwa Umuyobozi wa AAAS (American Association for the Advancement of Science), nyuma yaho aba Umuyobozi mukuru wa “World Academy of Sciences”
Mu cyumweru gishize, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yagize Prof Romain Murenzi umuyobozi w’urwego rwiswe “UN’s High-Level Panel to advise on the Organisational and Operational Aspects of the Proposed Technology Bank” N’ubwo Prof Romain Murenzi yakomeje kuzamuka ku rwego rw’isi, mu Rwanda izina rye ntirikihavugwa cyane.
Ambasaderi Stanislas Kamanzi: Yahoze ari Minisitiri w’Ubutaka n’Umutungo Kamere kugeza ubwo Guverinoma yahindurwaga muri Nyakanga 2014. Mu mirimo inyuranye ya politiki yakozwe na Kamanzi Stanislas, yabaye Visi-Burugumesitiri ushinzwe umutungo na tekiniki (1988-1992) w’iyahoze ari Komini Gituza (Byumba), yabaye umushakashatsi muri INADES Rwanda, aba Superefe (Sous-Préfet) wa Kinihira/Byumba ahabarizwaga ibirindiro by’Inkotanyi (1993-1994).
Nyuma ya Jenoside Kamanzi Stanislas yabaye Umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR 1994-1998). Mbere y’uko agirwa Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, yari Ambasaderi w’u Rwanda mu mu Muryango w’abibumbye i New York. Nyuma yo guhindurwa kwa Guverinoma, nta bikorwa bya politiki abarizwamo ubu.
Dr Habamenshi Patrick
Mu mirimo ya politiki yakoze mu Rwanda, Dr Habamenshi Patrick yabaye Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya OCIR Thé, aba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi, birangira ayoboye iyi Minisiteri kugeza mu mwaka w’2005.
Dr Patrick Habamenshi abyarwa na Callixte Habamenshi, umunyapolitiki wa mbere w’Umunyarwanda wagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’ubwigenge.
Icyo gihe yari ashyiriye Perezida John F. Kennedy inkuru yo kwigenga k’u Rwanda, nyuma y’ukwezi kumwe rwigenze. Hari kuwa 21/08/1962, icyo gihe Callixte Habamenshi yari Minisitiri w’Igenamigambi n’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda muri Repubulika ya mbere.
Habamenshi mwene Habamenshi akaba yari yaragaragaye ku isonga mu baharaniraga ko Mugesera abuwa amahwemo ahobari kumwe muri Canada.
Ku birebana n’u Rwanda, izina rye ryaherukaga kumvikana mu mwaka w’2009, ubwo yasohoraga igitabo yise “Rwanda, Where Souls Turn to Dust : My Journey from Exile to Legacy. Muri icyo gitabo Habamenshi yagaragaye nk’ingayi anagaragaza ko yashinzwe imirimo afitiye ubumenyi ariko aragira ubukure muri politiki. Impamvu ni uko iyo ugisomye usanga yarahisemo kwandika ibibi bike yahuye na byo aho gutinda ku byiza byinshi. Ndetse hamwe na hamwe ugasangamo kuzimura no gushira isoni.
Karugarama Tharcisse
Yabaye ushinzwe imikorere y’Inkiko mbere y’ivugururwa ry’Inkiko amenyekana cyane ubwo yayoboraga Komisiyo yo kuvugurura imiterere y’ubutabera. Yaje kuba Perezida w’Urukiko Rukuru mu rugereko rwa Kigali aho yayoboraga imanza Leta yagiye itsindwamo ku mugaragaro nk’urubanza Mirimo yatsinzemo umujyi wa Kigali cyangwaimanza za bamwe mu banyepolitiki barimo uwari Minisitiri Habamenshi cyangwa uwari Ambasadeti Ngonga.
Mu gihe bamwe bavugaga ko amaherezo azabiryozwa, Karugarama yabaye Minisitiri w’Ubutabera asimbuye Mukabagwiza. Yibukwa cyane mu bisubizo birimo urwenya rwinshi n’ubwisanzure budasanzwe rimwe narimwe yavanganga n’igifaransa cy’ikikanirano.
Mukezamfura Alfred
Yabaye visi perezida wa Komisiyo y’Itegekonishinga ari na Perezida wa PDC. Uyu mugabo yamaze igihe yidegembya kugeza igihe abazi gucukumbura baguye ku nyandiko yanditse ari umunyamakuru w’Imvaho ya kera ahamagarira abahutu gufata udukoresho twabo yitaga utwa gakondo bakamara abatutsi. Induru zaravuze, urwamo ruravuzwa umugabo yihagararaho kugeza manda ye irangiye. Yaje gusaba uruhusa nk’ugiye kwivuza agenda mpiru na nyoni. Mu kubaririza ngo yaba yarahungiye mu Bubiligi, n’ababa muri icyo gihugu baraturahiye ngo kumubona ni nko kubona umunyana!
Icyo arusha abandi gusa hejuru yo gutoroka ubutabera yirinze kugerekaho gukwena no kwigamba. Naba na we.
Solina Nyirahabimana
Solina yabanje kuba Komiseri muri komisiyo y’uburenganzira bwa muntu ya mbere, bukeye aza kuba Umuyobozi Mukuru muri Perezidansi mbere yo kuba Minisitiri muri Perezidansi. Muri icyo gihe yaranzwe n’ubuhanga mu murimo we cyane cyane iyo yasobanuraga iby’amategeko.
Yaje kugirwa uhagarariye u Rwanda mu Busuwisi. Kuvanwa ku mirimo ye kwatunguye benshi kuko atahatinze ndetse kwamenyekanye ari uko hoherejweyo Francois Ngarambe. Mu minsi ishize yakurikiraga inyigisho z’icyiciro cya gatatu muri ULK.
Birumvikana ko iyi nyandiko ishingiye ku byo twibuka nk’abanyamakuru mu buryo bushingiye ku byibukwa kurusha ubushakashatsi bwimbitse. Ntabwo rero uru rutonde rwuzuye si nacyo twari tugamije. Twari tugamije kwibutsa abari mu mirimo ya politiki ko ibyo bari byo babigizwe n’abandi.
Twifuzaga ko iyi nyandiko ibibutsa kandi ko nyuma y’igihe ibyo abanyarwanda bibuka atari amajipo yabo, amakaruvati yabo cyangwa insokozo zabo dore ko benshi iyo bahura n’itangazamakuru wagira ngo bagiye mu bukwe! Ibizahora byibukwa ni ibikorwa byiza n’ibitekerezo byiza byabo. Ikindi kandi abajya bakwepa itangazamakuru bakanarisuzugura bibuke neza ko rigira uruhare runini mu kubarema!
Ariko se ubundi Meya cyangwa Minisitiri babura gute akanya ko kuvugana n’itangazamakuru mu gihe Perezida Kagame abaharira igitondo cyose buri kwezi?
Ikindi twabwira abasomyi ni uko uhereye ku myanya bariya ba Mutsindashyaka, Kirabo, Murenzi, Ndashimye n’abandi benshi tutavuze bagiye babona mu miryango mpuzamahanga wavuga ko Leta y’u Rwanda irera neza. Ndetse ntagushidikanya ko babikesha ibigwi by u Rwanda kurusha ibyabo bwite.
Abakirikugatebe babe baretsekwiheba!
Source: igihe.com