Ibi ni ukwirata no gusugura abaturage. Kizito ari mabuso bamuziza ngo yavuganye na FDLR, none ngo abaturage nibiyemeze icyaha nta nkurikizi!

Burera: Ababa baravuganye n’umwanzi barasabwa kubimenyekanisha kuko nta nkurikizi

 

Minisitiri w’ubutegetsi w’igihigu, Musoni James, arasaba abayobozi ndetse n’abandi baturage bo mu karere ka Burera baba baravuganye n’umwanzi w’u Rwanda ko bajya kubimenyesha ubuyobozi cyangwa abashinzwe kubungabunga umutekano kuko nta nkurikizi bazagira.

 

Ibi Minisitiri Musoni yabivuze kuri uyu wa kabiri tariki 29/04/2014 ubwo yasuraga akarere ka Burera, akagirana ibiganiro n’inteko y’abaturage y’aka karere, igizwe n’abayobozi n’inzego z’ibanze, abikorera, abafatanya bikorwa mu iterambere ndetse n’abavuga rikumvwa.

 

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yababwiye ko umutekano ariwo shingiro rya byose bityo bakaba bagomba kuwusigasira kugira ngo hatagira uwuhungabanya kuko hari bamwe mu bayobozi ndetse n’abaturage bo mu karere ka Musanze bamaze iminsi batawe muri yombi kubera gukorana n’umwanzi, inyeshyamba z’umutwe FDLR.

 

Abagize inteko y'abaturage y'akarere ka Burera bavuga ko bazakomeza kuba ijisho rya bagenzi babo kugira ngo hatazagira igihungabanya umutekano.

Abagize inteko y’abaturage y’akarere ka Burera bavuga ko bazakomeza kuba ijisho rya bagenzi babo kugira ngo hatazagira igihungabanya umutekano.

Minisitiri Musoni yakomeje abwira Abanyaburera ko niba hari uwaba yaravuganye n’umwanzi yakwihutira kubimenyesha inzego zishinzwe kubungabunga umutekano cyangwa ubuyobozi kugira ngo nawe atazagwa muri icyo cyaha.

 

Agira ati “Haramutse hari umuyobozi uri aha cyangwa umuturage uzi wigeze kuvugana nabo (umwanzi), yakwegera ubuyobozi bwa Polisi aho ari. Waba ufite n’impungenge zo kugera kuri Polisi ukaba wabwira umuyobozi runaka mukajyana…umuntu uzaza kubivuga nta nkurikizi.

 

Dufite abavandimwe, dufite bene wacu hirya no hino, abo tuziranye, niba yarigeze no kukuvugisha ukaba wumva ufite akantu kakubangamiye ko uwo muntu yakuvugishije, kuko inzego z’umutekano zishobora kuzaperereza zikabibona. Ibyiza abantu nibabivuge bishire, tubibabwiye ku mugaragaro: uza akabyivugira nta nkurikizi.”

 

Kuvugana n’umwanzi ni icyaha

 

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni, yakomeje abwira abagize inteko y’abaturage y’akarere ka Burera ko kuvugana n’umwanzi ari icyaha maze abasaba kubibwira n’abandi kugira ngo hatazagira n’undi uvugana n’umwanzi.

 

Minisitiri Musoni James yabwiye Abanyaburera ko kuvugana n'umwanzi ari icyaha.

Minisitiri Musoni James yabwiye Abanyaburera ko kuvugana n’umwanzi ari icyaha.

Agira ati “…kuvugana n’umwanzi ni icyaha. Hashobora kuba rero abantu bavuganaga nabo batazi ubwo buremere. Ubu ikiriho ni ukuvuga ngo uwavuganye nabo akabyivugira nta cyaha…mutinyure abantu ariko munakumire. Ntihazagire uvugana n’umwanzi noneho.

 

Ntihazagire ucumbikira umwanzi, ntihazagire umuhishira, ntihazagire n’uvugana nawe. Naramuka anaguhamagaye, umwamagane kandi ubimenyeshe inzego uti ‘hari umuntu wampamagaye.”

 

Abagize inteko y’abaturage bavuga ko badashobora guha icyuho umwanzi. Aho biyemeje gukomeza kuba ijisho rya bagenzi babo, bagatangira amakuru ku gihe kandi bakajya bamenyekanisha ku buyobozi bw’imidugudu abashyitsi babasuye. Bakomeza bavuga ko batakwemera uwabasubiza mu gihe cy’intambara y’amacengezi (1997-1998).

 

Umwe mu bagize iyo nteko, witwa Munyangorora Augustin, yagize ati “Umutekano wacu mutubwirire umukuru muti ‘uradadiye!’. Dukora ibishoboka byose tugakora amarondo, dukora ibishoboka byose tukamenya abaraye mu midugudu…”.

 

IGP Gasana Emmanuel yasabye Abanyaburera gurwanya icyo aricyo cyose cyahungabanya umutekano.

IGP Gasana Emmanuel yasabye Abanyaburera gurwanya icyo aricyo cyose cyahungabanya umutekano.

Iyo nteko y’abaturage y’akarere ka Burera kandi yari yitabiriwe na Guverineri w’intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, ndetse n’umuyobozi mukuru wa polisi y’u Rwanda IGP Gasana Emmanuel, aho bashishikarije abagize iyo nteko gukomeza kurwanya icyo aricyo cyose cyahungabanya umutekano.

 

Ikindi ni uko Minisitiri Musoni yashimiye cyane abayobozi b’imidugudu bo mu karere ka Burera akaba yanabijeje ko bazishyurirwa amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, Mitiweri (Mituelle de Santé).

 

Norbert Niyizurugero

 

Source: Kigalitoday

 

 

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo