Banki Nkuru y’u Rwanda(BNR) yatsembeye Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta kuyikorera igenzura ku mibereho y’abakozi b’iyi banki mu mwaka wa 2012/2013, iyi banki isobanura ko ifite amategeko ayigenga, nta muntu ugomba kuyivogera, none byateje impaka mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite yateranye kuwa 6 Gicurasi 2014 ubwo Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage yashyikirizaga Inteko rusange y’Abadepite raporo ya Komisiyo y’abakozi ba Leta, impaka zibanda ku kwibaza niba amabwiriza BNR igenderaho arusha ububasha itegeko nshinga riha ububasha Komisiyo y’abakozi ba Leta.
Abadepite bibazaga niba hari ibigo bya Leta bifite amategeko abigenga nka BNR, bikanagira ubudahangarwa bwo kuba bidashobora kugenzurwa n’iyi komisiyo.
Mu badepite batanze ibitekerezo , bose bavuze ko ububasha Komisiyo ishinzwe abakozi ihabwa nta rwego cyangwa ikigo cya Leta itemerewe kugenzura.
Depite Kayitare Innocent yibazaga niba iyi komisiyo yaba yaraganiriye na BNR, kuko ihabwa ububasha n’itegeko nshinga ryo gukora imirimo yashakaga gukora, kandi hakaba nta tegeko riruta Itegekonshinga.
Depite Uwanyirigira we yavuze ko ku bwe abona inzego za Leta zirimo kugongana, kuko niba BNR ivuga ko Komisiyo y’Abakozi ba Leta idakwiye kuyigenzura, ahubwo muri iyi raporo ya Komisiyo yari ikwiye kugaragaza ibigo cyangwa inzego za Leta yemerewe kugenzura n’ibyo itemerewe kugenzura.
Depite Karemera Jean Thierry we yibaza impamvu inzego zimwe na zimwe nka BNR n’abandi barenga ku mategeko ariko ntihagire ibihano bahabwa.
Depite Mureshyankwano Marie Rose, Perezida wa Komisiyo y’imibereho y’Abaturage yagejeje raporo ya Komisiyo y’abakozi ba Leta ku badepite, yavuze ko mu mahame BNR igenderaho ifite ubwingenge, ko nta muntu n’umwe wemerewe kuyivugiramo ariko na none ngo muri aya mahame ayigenga nta hantu hagaragara ko Komisiyo ishinzwe kugenzura abakozi ba Leta itagomba kugenzura iyi banki, bityo ngo akazi gakorwa n’iyi komisiyo kakaba kayireba.
Abadepite bananeze bikomeye imwe mu ngingo iri mu mahame BNR igenderaho, aho ivuga ko umukozi wa BNR ufatiwe umwanzuro ntawiyishimire ajuririra BNR, akabibwira Guverineri wa BNR. Aha Abadepite bavuze ko bitumvikana uburyo umuntu atakira uwamuhannye.
Depite Mureshyankwano we yavuze ko ibikorwa byose hagomba kubahirizwa itegeko nshinga, aho kugendera ku mahame y’urwego uru n’uru.
Gushyikiriza inzego zibishinzwe amazina y’abakandida babikwiye kugira ngo bahabwe akazi, bashyirwe mu myanya kandi bazamurwe mu ntera ; abo bakandida bagomba kuba bujuje ibyangombwa byose bisabwa kandi bagaragaje gusumbya abandi ubumenyi bukenewe ku myanya basaba, kandi hitawe ku myifatire myiza yabo ;
Gushyiraho uburyo buboneye bwo gutoranya abakandida nta marangamutima, butabogamye, bunyuze mu mucyo kandi bumwe kuri bose.
Source: Igihe.com