GLPOST

Ibibi byo kujya mu kabyiniro ababyeyi bawe batabizi

Mu gihe cy’ibiruhuko nk’ibyo abanyeshuri barimo muri iki gihe usanga mu mpera z’icyumweru bita Week end urubyiruko rwinshi ruba rushaka kujya mu nzu babyiniramo rucyishimisha nkuko rubyumva. Ariko iyo urubyiruko rusize ababyeyi mu rugo rukajya muri biriya birori kandi ababyeyi batabizi rushobora guhurirayo n’akaga kandi rukabura urufasha.

Banza ubwire ababyeyi bawe ko ugiye mu kabyiniro badahangayika

Urubyiruko rwinshi rwemeza ko mu tubyiniro ari ahantu heza hatuma rwumva rwisanzuye, rukabyinana cyangwa rukaganira n’uwo rushaka ntawe rwikanga.

Hari n’abavuga ko bajya mu tubyiniro kubera ko baba barambiwe guhora mu ngo iwabo aha baba batisanzura ngo bashyikirane na bagenzi babo b’urungano nk’uko babyumva.

Kuba urubyiruko rwasohoka rukabyinana ubwabyo si bibi ariko hari akaga rushobora guhurira nako mu nzu babyiniramo iyo ruhuye rugizwe n’abasore cyangwa inkumi benshi ariko nta mu muntu mukuru uhari.

Bimwe mu byago bigera ku rubyiruko harimo kurwana bapfa umukobwa cyangwa umuhungu cyangwa se ikindi kintu. Hari bamwe bazaguha ubuhamwa bw’ibyababayeho igihe bari bari mu tubyiniro.

Akantu gato urugero nk’inzoga cyangwa itiku rito bishobora gutuma umujinya uzamuka hagati y’abasore babiri cyangwa inkumi ebyiri maze urugamba rukarota! Tekereza ubaye uri muri iyo nzu maze ukabona abantu bakwegereye barimo bararwana!

Hari ahantu henshi hagiye haduka inkongi z’umuriro zigatwika abantu bose bari mu tubyiniro bagakongoka. Umusore cyangwa inkumi urokotse iyo nkongi agasubira iwabo byamugora kwisobanura imbere y’ababyeyi be abaye yagiyeyo nta we abwiye.

Hari aho urubyiruko runywa ibisindisha rugasinda rukibagirwa aho rutaha mu gitondo umuziki urangiye. Iyo ari abakobwa bamwe bibaviramo kurarana n’abahungu bazi cyangwa batazi bityo bakaba bakwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina cyangwa se bagatwara inda batateguye.

Hari benshi bibwe amafaranga cyangwa irangamuntu mu gihe barimo barabyina bananyoye n’inzoga.

Nubwo ibyago bigera ku rubyiruko bishobora gutandukana, muri rusange abakiri bato bakunda kwitabira utubyiniro baba bafite ibyago byinshi byo kuzahura n’akaga gatandukanye kandi wenda ababyeyi babo baba batazi aho abana babo bagiye.

Rubyiruko ruri mu biruhuko muragirwa inama yo kujya mubwira ababyeyi banyu aho mugiye n’igihe muri butahire kandi mukabikurikiza kuko iyo mutabikurikije ubutaha ababyeyi banyu ntibongera kubagirira icyizere.

Niba ubwo uheruka mu kabyiniro warahahuriye n’urubyiruko ubona rugira urugomo, tangira ugabanye inshuro wajyagayo .

Irinde kumva ko ukuze bihagije ku buryo wazajya wikorera ibyo ushatse byose ababyeyi bawe batabizi. Nta mpamvu n’imwe ufite yo kwishyira mu kaga kandi ukiri muto.

Tekereza ukuntu byaba bibabaje uramutse utabashije gusubira ku ishuri amahoro kandi wari ufite uburyo bwo kwirinda akaga !

UMUSEKE.RW

Exit mobile version