GLPOST

Icyo Minisitiri Musoni avuga ku banyamakuru bahunze

Minisitiri Musoni aragaya abanyamakuru bahunga ku mpamvu zabo zo gushaka amaramuko bakagenda basebya igihugu.
Minisitiri Musoni aragaya abanyamakuru bahunga ku mpamvu zabo zo gushaka amaramuko bakagenda basebya igihugu.

Nyuma y’uko ejo kuwa kabiri hasakaye amakuru avuga ko abanyamakuru Ntwali John Williams, Gatera Stanley na Eric Nduwayo bahunze igihugu kubera impamvu z’umutekano wabo ngo ubangamiwe, Minisitiri James Musoni aranenga cyane abo banyamakuru kuba bahunga igihugu bagenzwa no gushaka amaramuko ariko bakagenda bagisebya.

Minisitiri Musoni aragaya abanyamakuru bahunga ku mpamvu zabo zo gushaka amaramuko bakagenda basebya igihugu.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu ari nayo Minisiteri ifite aho ihuriye bya hafi n’itangazamakuru, James Musoni avuga ko ibirimo kuba muri iyi minsi by’ihunga ry’abanyamakuru bijya gusa n’ibyigeze ngo kubaho mu myaka ya za 2004 na 2005.

Avuga ko icyo gihe ngo hari abanyamakuru bashakaga kubona impapuro z’inzira (visa) ngo bigire hanze kwiga cyangwa gukorayo, bakarema ibintu ko umutekano wabo utameze neza, ko telefone zabo zikurikiranwa n’ibindi kugira ngo babone uko bagenda, bagera hanze bagasebya igihugu.

Minisitiri Musoni ati “Hari abantu bameze gutyo twigeze kugira iyo nkubiri yabyo, niba n’ubu hari abanyamakuru babikoze, ubwo basubiyemo muby’icyo gihe uko babigenzaga.” […]

Exit mobile version