GLPOST

Iduka ryafashwe n’inkongi y’umuriro mu mujyi wa Kigali

Hafi saa cyenda z’amanywa kuri uyu wa 09 Nyakanga umuriro bitaramenyekana neza icyawuteye wibasiye amaduka ari muri Quartier Matheus mu mujyi wa Kigali.

Ifoto yafashwe n'umwe mu bari mu nyubako ndende ziri hafi aho

Ni ku muhanda uri munsi y’umusigiti mukuru uri rwagati mu mujyi wa Kigali.

Inzu yahiye iriho ‘Brand’ nini ya KIWI ariko isanzwe icurizwamo ibintu byinshi bitandukanye harimo n’ibiranguzwa byinshi.

Abacururiza hafi aho babwiye abanyamakuru b’Umuseke bahari ko inzu nta kindi kiyitwitse uretse ‘instalation’ mbi y’amashanyarazi.

Imodoka za Police zizimya umuriro zari zimaze kuhagera zitangiye ibikorwa byo kuzimya uyu muriro.

Imiryango icururizwamo igera kuri ine iri ku iduka rinini niyo imaze gushya, bacuruzaga cyane ibintu bya plastique, intebe, amatermos, amavuta yo kwisiga no guteka byose bacuruzaga nk’abaranguza.

Umwe mu bahacururiza yabwiye Umuseke ko iyi nzu atari ubwa mbere umuriro uyibasira ariko kuri iyi nshuro nibwo ihiye bikomeye cyane.

Plaisir MUZOGEYE & Roger Mark Rutindukanamurego
UMUSEKE.RW

 

Exit mobile version