Ifungwa rya Centre Culturel Franco-Rwandais ryakomye mu nkokora Contact TV

 

Nyuma y’aho hatangarijwe ko Umujyi wa Kigali wafunze ikigo ndangamuco cy’u Bufaransa n’u Rwanda (Centre D’Echanges Culturels Franco-Rwandais) kiri mu mujyi wa Kigali ; Contact TV yari ihafite studio ndetse yari yaratangiye gukora, ibikorwa byayo byahise bisubira inyuma kuko bagiye gushaka ahandi ho gukorera.

 

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Albert Rudatsimburwa, Umuyobozi wa Radio na Televiziyo Contact, yavuze ko ifungwa ry’aho yakoreraga ryabashubije inyuma ndetse bagiye gushaka aho bimurira studios zabo.

 

Yagize ati “Ifungwa ry’aho twakoreraga ryadushubije inyuma cyane, ikibazo ntabwo ari ugufunga kwa Centre Culturel kuko Centre ntabwo bayifunze bashobora kuva hariya bakajya kubikorera ahandi, ikibazo ni uko Abafaransa basabwe gusubiza ubutaka Umujyi wa Kigali, Abafaransa ubwabo bashaka kuhasenya, urumva ko tugomba kwimuka kandi twari twatangiye gukora.”

 

Rudatsimburwa yavuze ko nubwo Contact TV yari yamaze kujya ku murongo baratangiye no gutambutsa ibiganiro, gufungwa kw’inyubako bigiye gutuma bafunga ndetse bagashaka aho bimukira.

 

Yagize ati “Twari twaratangiye gukora, kuva icyumweru cy’icyunamo cyarangira twari ku murongo, twari tugiye no kwinjira ku mirongo ya GoTV.”

 

Umuyobozi w’iyi Televiziyo, yakomeje avuga ko igikurikiyeho ari ugusenya ibyo bari baramaze gushyira aho bakorera ubundi bakimura iyi televiziyo nubwo batarabona aho izimukira kuko ngo iki cyemezo cyarabatunguye.

 

Ku rundi ruhande, avuga ko kwimura Contact TV bishobora kuzafata igihe gito nubwo bibateye igihombo. Aha akaba yagize ati “Ntabwo tugiye gucika intege, turahombye ariko niko business imera, nta muntu wadutegetse kujya hariya, ibyo ni igihombo nyine, nk’abashoramari ni uko bigenze.”

 

Inkuru bifitanye isano : Inzu ndangamuco y’u Bufaransa mu Rwanda yafunzwe.

 

Source: igihe.com

 

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo