Igihe.com: Umunyatanzania ari gutesekera i Kigali kubera ko asa n’Abanyarwanda. Mwahaye amahoro Tanzania nkuko yayabahaye!

Yanditswe kuya 11-02-2014 - Saa 23:36' na <b_gh_author>Olivier Rubibi
Umugabo w’umucuruzi, Nyamkala Juma Patrick, uri mu kigero cy’imyaka 43 wari utuye mu karere ka Ngara, intara ya Kagera muri Tanzania, yirukanywe muri Tanzaniya azira kugira isura y’Abanyarwanda, none ngo aho kwicwa n’abe ashobora gusaba ubuhungiro i Kigali.

Juma Patrick Nyamkala ngo yatswe amafaranga menshi inshuro nyinshi aterwa ubwoba ngo atirukanwa muri Tanzania

 

Nyamkala Juma Patrick, ubu ubarizwa mu mujyi wa Kigali, akaba atunzwe na Ambasade ya Tanzania mu Rwanda, yatangarije IGIHE ko yaje mu Rwanda nyuma y’uko akoremeje kujujubywa n’umwe mu bakozi b’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka muri Tanzania witwa Charles, amusaba ko yamuha miliyoni eshatu z’amashillingi ya Tanzania akareka gukomeza kumwirukana muri Tanzania, yakwanga akamufunga imyaka itatu.

Nk’uko Nyamkala Juma Patrick akomeza abwira IGIHE, ngo nyuma yo gukomeza kwakwa ariya mafaranga y’ubusa na Charles, atabashije kumenya irindi zina rye, ngo yaje kwerura abwira Charles ko nta mafaranga azamuha kubera ko ari Umunyatanzania Atari Umunyarwanda.

Nyamkala amaze gutsembera Charles, ngo yabwiwe ko agiye gufungwa imyaka itatu kuko yanze gutanga amafaranga, kandi bakaba bamucyekaho ko yaba ari Umunyarwanda kubera indeshyo ye n’urubavu ruto.

 

Haciyemo iminsi ibiri amaze kubwirwa amagambo na Charles, yaje kugaruka amusanga mu nka ze, amubwira ko yurira moto akagana ku biro bye, aho agomba gufungirwa kubera ko yanze kumuha amafaranga.

 

Nyamkala Juma Patrick aho kujya ku biro bya Charles, ngo yuriye moto ye afata umuhanda ugana mu Rwanda, naho Charles amukurikira n’abapolisi babiri, Juma Patrick yarinze yambuka umupaka w’u Rwanda gikurikiwe, yirukira mu biro bishinzwe abinjira n’abasohoka by’u Rwanda ari nabo bamukijije uyu mugabo Charles.

 

Charles yaje gusaba ubuyobozi bushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda ko bamuha uyu mugabo, ariko baramuhakanira bamubwira ko yamuhunze nta mpamvu yo kumutanga.

 

Nyamkala Juma Patrick yandikiwe agapapuro n’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda, kamufasha kuba agenda mu Rwanda.

 

Aka gapapuro kagira kati : “Turamenyesha ko Nyamkala Juma Patrick yirukanwe n’ibiro by’abinjira n’abasohoka ashinjwa gusa n’Abanyarwanda. Yirukanwe mu buryo budakurikije amategeko. Hagize umugiraho ikibazo yatubaza.

 

Kugeza ubu Nyamkala Juma Patrick atunzwe na Ambasade ya Tanzaniya iri i Kigali mu Rwanda, aho bamuha amafaranga yo gucumbika ndetse no kurya.

 

Nkuko yabitangarije IGIHE, ngo kuri uyu wa Kabiri Ambasaderi wa Tanzaniya mu Rwanda yamubwiye ko ikibazo cye bagiye gukomeza kugikurikirana, ndetse ngo intumwa yihariye ya Perezida Kikwete nigera mu Rwanda ngo ikibazo cya Nyamkala kiri mu bizigwaho.

 

Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bushinzwe abinjira n’abasohoka ku ruhande rw’u Rwanda rwakiriye Nyamkala Juma Patrick, ariko ntibyabasha kudukundira.

 

Nyamkala Juma Patrick afite ibyangombwa bimuranga nk’Umunyatanzaniya, nk’uko yabitangarije IGIHE ngo Sekuru yabaye umuyobozi wa Ngara naho se umubyara akaba yarashaje ari umusirikare w’igihugu cya Tanzania.

 

Uyu mugabo siwe munyatanzaniya wa mbere uhuye n’akaga ko guhohoterwa kuko ngo asa n’Abanyarwanda, kuko igihe hari hakiriho inkubiri yo kwirukana Abanyarwanda bigishyushye mu mwaka washize wa 2013, hari abandi Banyatanzaniya 72 biganjemo abo mu bwoko bw’abanyambo, bari birukananywe n’Abanyarwanda, maze nyuma byagenzurwa neza bagasubizwa iwabo bari bamaze ibyumweru birenga bibiri i Rwanda.

Aha aravuga ko mu bucuruzi bwe bw’inka yari asanzwe asorera neza Leta ya tanzania uko bikwiye nk’umunyagihugu mwiza

Ibyangombwa bishoboka byose arabifite

Agakaratasi yahawe n’ibiro by’abinjira n’abasohoka by’u Rwanda ngo kabe kamufasha

Nyamkala ngo nta n’isano azi n’imwe agira mu rwanda

N’ubwo afite ibyangombwa byose bigaragaza ko ari umunyatanzania ngo bibaye ngombwa ararengera amagara ye asabe ubuhungiro mu Rwanda

Ikarita y’itora igaragaza ko ari umunyatanzania

 

rubibi@igihe.rw

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo