Ibimenyetso bikomeye bishinja Kizito Mihigo kugambanira Perezida Kagame
Benshi mu bamuzi ntibarumva uburyo umuhanzi w’ikirangirire mu Rwanda, Kizito Mihigo, yaba yarishoye mu bikorwa by’iterabwoba bikomeye, aho ubu akurikiranweho kwinjira mu mugambi mubisha wo kugambanira Perezida Paul kagame. Nyamara hari ibimenyetso simusiga byashyizwe hanze bigaragaza uburyo uyu muhanzi wigaruriye imitima ya benshi kubera indirimbo ze, yakoze ibi bikorwa ndetse nawe aheruka kubyemera imbere y’itangazamakuru.
Mu iperereza ryakozwe rigashyirwa ahagaragara na chimpreports, hagaragajwe byinshi mu buryo umuririmbyi Kizito Mihigo yagambaniye umukuru w’igihugu Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru, ibi bikaba ari na bimwe mu byo Kizito na bagenzi be barimo umunyamakuru Cassien Ntamuhanga, Jean Paul Nduwayezu na Agnes Niyibizi. […]