Kuva mu cyumweru gishize abambari b’ingoma iyoborwa na FPR bakomeje gukwirakwiza ibihuha ko banshimuse aho nari I Remera ndetse bongeraho ko ubu yaba telephone, facebook,e-mail n’ibindi aribo bari kubikoresha. Ibi bije bikurikira isaka rya hato na hato ry’ahantu hose nkekwa ko naba ndi n’ubwo ntacyo babashije kugeraho kuko abenshi mu basaka ingo z’Imberakuri ni nabo badukemera.
Ubu kuri uyu wa 04/02/20114 hiriwe havugwa ihamagarwa ry’abantu batandukanye bahamagarwa n’abambari b’ubutegetsi bakoresheje numero zitagaragara babumvisha ko babafitiye ubutumwa nabageneye.
Kuba abambari b’ubutegetsi baranshimuse bakihutira kubibwira abantu bose bazi ko tuziranye ibyo twumve ko hari impuhwe bamfitiye, niba bazifite bakabaye bangaragaza cyangwa ntibatere abantu ubwoba.
Icyo ndashidikanyaho nuko impuhwe bamfitiye ari nka zimwe za Bihehe! Ikibyihishe inyuma nta kindi usibye gutera ubwoba abantu bose dukorana, tuvugana, abo tuziranye muri rusange maze bacike intege zo gukomeza urugamba bariho rwo guharanira demukarasi mu gihugu cyacu, ibi kandi bikagenda bishimangirwa n’ibitangazamakuru aho bimwe na bimwe bitihomera maze bikadushyira ku rutonde rw’abanzi b’igihugu bari imbere mu gihugu.
Banyarwanda, banyarwandakazi, Mberakuri, .. abambari ba FPR Inkotanyi bafite amayeri menshi cyane ndagirango mbabwire ko ntawe natumyeho numwe mwitonde, ikindi nuko abambari b’ingoma bibeshya ngo bafite abanyamuryango kandi igihugu cyose kimaze kuba Imberakuri kugeza n’aho abaza kudufata babanza kubitubwira.
Ntawe utabona ibibazo biri muri iki gihugu ku buryo yakwiteranya, ari nayo mpamvu nshimira Imberakuri aho ziva zikagera kandi nzisaba kwitonda kuko tugeze mu bihe bikomeye kubinyuramo birasaba imbaraga ziyongereyeho iz’Imana, sinifuza ko hari uzasigara aciwe intege n’ibi arimo abona ubu.
Alexis Bakunzibake