GLPOST

Ihere ijisho nawe uko Kagame na FPR bamaze gusenya umuco wa kinyarwanda!

 

Njye nakuze mbona abantu basheshe akanguhe batemera ikibi. Nakuze mbona ababyeyi aho bari hose bahana abana barimo bakora ikibi niyo baba atari abana babo. Maze kubona iyi video namwe muri bwibonere abana babari b’ibibondo barimo barwana, njye nahise ndeba abantu bahise kuri aba bana harimo n’umukecuru wabarebye ariko agira ingufu nke zo kubakiza bintera akababaro. Ntabwo nzi niba iyi video ari ukuri ariko iramutse ari ukuri byaba ari ikimenyetso gikomeye cyuko Kagame na FPR bamaze gusenya umuco nyarwanda ndetse n’amahame yamye awugenga.

 

Nawe se ahantu umwana asigaye yikeka se, umubyeyi ntiyizere umwana yibyariye, umugabo cyangwa umugore bashakanye ntibizerane murumva hari aho u Rwanda rurimo rugana. None dore hiyongereyemo ibya Kizito Mihigo aho twabigereranya no kutwemeza ko ijora  n’amanywa ari kimwe. Nongere nunge mubyo nari maze kuvuga haruguru, biratangaje kandi biteye agahinda kumva ko hari abanyarwanda bemera ibyo Kagame na DMI ye barimo bashinja INUMA/INTUMWA Kizito Mihigo, iki n’ ikindi kimenyetso cy’uburyo Kagame amaze koza ubwonko abanyarwanda bamwe kugezaho ababwira ibyo ashatse byose bakabyemera. U Rwanda rwacu rero nurwo gusabirwa kugirango imana idutabare Kagame atararangiza gucukura urwobo runini arimo ashaka kururohamo.

 

Chris Kamo

 

 

Exit mobile version