Umukobwa wa Mbonyumutwa ati “Tugomba guhaguruka tugatangira kuvuga n’ibigwi bya Perezida Kayibanda n’ibya Habyarimana. Ari Kayibanda na Habyarimana nabo hari amajyambere bazanye mu Rwanda kandi kugeza kuri uyu munsi hari benshi bumva ko bari babayeho neza ku ngoma ya Kayibanda cyangwa se ya Habyarimana. Naho gushaka kuyobya abanyarwanda FPR ivuga ko Habyarima atari umunyarwanda ni uguta umwanya wabo kuko niba hari umuntu wakoze ibishoboka byose kugira ngo yunge abanyarwanda ni Habyarimana.
Makuza we bashatse bamureka kuko ariwe wari ubwonko bwa MDR. Kuba abahungu be basaba imbabazi cyangwa gushyigikira “Ndi Umunyarwanda” nuko bari kwitabariza. Naho uburyo bwiza bwo gucecekesha FPR nukuvuga ibigwi bya Kayibanda na Habyarimana. Naho inkotanyi ziribeshya kuko uretse kuba Habyarimana yari Perezida wu Rwanda yari n’UMUNYARWANDA. Duhaguruke rero tuvuge ibyiza byabayeho ku ngoma ya ba Perezida bacu. Iyumvire mubyo Claire Mukamugema yavuze kuri Radio Ijwi Rya Rubanda: