Muraho bavandimwe! Mbanje kubasuhuza kandi mbifuriza amahoro ya Nyagasani! Mu byukuri ikinteye kubandikira, hari impamvu zitandukanye. Ndi umututsi, navukiye mu gihugu gituranyi n’u Rwanda. Mbabazwa n’ibyagiye biba mu gihugu cyacu kugeza ubu bikaba bitarigeze bihagarara. Mbabazwa cyane na Génocide yakorewe abatutsi kandi benshi muri mwe mwari abasirikare icyo gihe, abandi mushobora kuba mwaragize uruhare muri génocide y’abatutsi. Ku rundi ruhande nkababazwa cyane na Leta ya Paul Kagame n’agatsiko ke ukuntu bishe abahutu batagira uko bangana, yaba mu gihugu ndetse no muri Congo. Ayo yose ni amaboko, ni ubuzima bw’abana b’u Rwanda bwahashiriye. kandi nta muntu muzima bikwiye kutababaza. Gusa muri uko guhonyora abanyarwanda kwa leta ya Kigali, ubu yaba umututsi cyangwa umuhutu wese bikanze baramuhitana. Bityo ubwoba n’impungenge bikaba ari byose mu mitima y’abanyarwanda.
Ku rundi ruhande nkibaza niba urwango mwagiye mugirira umututsi rwarashize ku buryo uyu munsi muramutse mwinjiye mu Rwanda umututsi yaba atagowe! mumbwire kandi ntimumpishe ikibari ku mutima! Nta rwango ngira mu mutima wanjye, gusa ntanubwo numva nshaka gupfa….Mwambwira niba mugifite umugambi wo kurimbura icyitwa umututsi nzavanemo akarenge ninumva muje!
Murakoze! Mugire amahoro!
IBISUBIZO
Mme munyandiko watwandikiye bigaragara ko utarasobanukirwa n’ukuri, ibyo mwumva mubibwirwa ni umukuru w’igihugu Mr Paul Kagame,ibyinshi ababwira aba ababeshya. Aha ndagusobanurira neza,mbone no kuguha na information kugirango tugire aho dushobora kumvikana.
Génocide
Muvandimwe, menya icyatumye ariya magorwa yarabayeho : Ntamunyarwanda w’ukuri utazi ko Nyirabayazana ari Kagame, we bwite, niwe wazanye gahunda yo kwica Président Habyarimana, kandi bari bamaze kumvikana ko bagabana ubutegetsi mumahoro, ahubwo kuko ari inkoramaraso ntabwo yishimiye ko abanyarwanda bahura bakishimana kandi bakagira ibyo bahindura,koko niba byari bihari, birababaje cyane kubona umuntu kugiti cye yarishakiraga ubutegetsi atitaye kubanyarwanda ; uyu niwe se wambwira ngo akunda abatutsi ? reka da ni ubutegetsi ni ubukire yishakiraga gusa.
Aha nizeyeko nawe ufite ibimenyetso,cyangwa niba ntabyo ufite, nanjye nabiguha kuko hakozwe iperereza rihagije ryerekanye ko Paul Kagame ariwe wateje Génocide yarangiza akavuga ko ngo ari we wayihagaratse.
Kugirango bazimangatanye ibyaha bavugako bari bafite umujinya. None urambwirako Kagame n’agatsiko ke ko ari nabo bari bazi iby umujinya bagiye kwica Habyarimana batazi inkurikizi zabyo ? Yewe bari babizi kuko, yaraziko hazatakwa abatavuga rumwe na leta yari iriho,doreko hariho n’amashyaka menshi.
Ibyo yarabizi kandi ari sure ko abatutsi ni abandi batavuga rumwe na leta bahita batakwa bakicwa kuko abantu batari bagasobanukirwa ukuri,cyane ko Nyirabayazana ari umututsi ; ni ukuvuga ngo ubwo umututsi wese azahita ahagirira ikibazo, noneho abonereho kubwira amahanga ngo abatutsi batatswe bahite bamwihera ibyo yashakaga,ntabwo se yabigezeho?
Erega kuva kera yarazi uburyo bwose bwo kuteranya amoko,kandi ntugirengo yarabiretse nanubu aracyakomeza .Mbere ho ntiyabyerekanaga ahubwo yabikoraga muburyo buziguye kuburyo ntawarabukwaga,ubu rero asigaye abyerura.
Ntiwambera se Umugabo hashize igihe Gito ahagaze imbere y’urubyiruko ararubwira ngo Abana bose babahutu basabe imbabazi abana babatutsi, kuko ari abicanyi ! Ikibazo cyambere : ese ko mbona waba ujijutse wansobanurira iki kintu?
Bamwe muri ka gatsiko ke, kuko bo batashakaga ko ahita abyerekana bahise bafata iyambere mu kubeshya abanyarwanda ngo ibi abivuga, yabitewe ni uburwayi bwa cancer y’uruhu imutera kwihuta kuvuga no kurakara nuko baba babafunze amaso ibi ubivuze utari umuntu we wagarukira he? Reka da azi ibyo yararimo akora reba ! FPR ikimara gufata ubutegetsi yavugaga ko nta Moko mu Rwanda,ngo ibyamoko byazanywe ni abazungu !Ese wowe wabwiwe ni iki ko uri Umututsi? Ni abazungu se? Ese hari icyo ubona kibi cyangwa cyagutera ikibazo kwitwa umututsi undi se we yiswe umuhutu hari ikibi kirimo? Mbona iki ntakibazo kumenya ubwoko bwe ariko ntabigendereho cyangwa ngo aryamire abandi abazizako badahuje ubwoko ahubwo bahuzwe n’umuco wa Kinyarwanda ushimwa hose ku isi,cyangwa bahuzwe ni ururimi rumwe ni ubwenegihugu bw’ubunyarwanda.
Ikindi Kagame ko ariwe wabwiye abanyarwanda ko nta moko, ibi se yabwiye urubyiruko yarabikuye he? Koko niba ntabwoko bwari mu Rwanda.
Dore impamvu zabimuteye :
Ngaho nawe ndebera koko,icyaha yashatse kugifata nk’icyaha cy’inkomoko,aha harimo kwibeshya kuko icyaha cy’iyobokamana gitandukanye nicyaha Politic.Bigaragara ko aha rwose yiyibagije amategeko mpuza mahanga kimwe ni iby’amategeko arengera ikiremwa muntu, ibi ku bantu basanzwe ntawagushyiraho icyaha nk’iki ngo gifate keretse nawe uri injiji nibwo utamenya ibyo yarashatse gukora.
2.Ikindi ni uko yari ateranije ubwoko munzira itaziguye kuko yabivuze mukanwa ke adakoresheje za nzira navuze hejuru. Aha rero yagirango yumvishe abatutsi ko abahutu bose ari abicanyi kugirango atere abatutsi umujinya <byabindi yamenyereye> abahe n’uburenganzira bwo gukomeza kwica abahutu bitwa abanyabyaha,Genocide ikomeze.
Ikindi aha yagirango arebe ko abatutsi bakongera komwongerera ingufu bakitanga kubera kugira wamujinya noneho yababwira ati dore ye muze tujye i congo kwica za mpunzi z’abahutu , na babandi batangiye kumenya ukuri akaba abafunze amaso nuko bakaza wese ngo tugiye kwica abahutu babandi babicanyi. Mbese ibi yabikoreraga ko yashakaga abandi bana bamufasha intambara yo muri congo kuko yabonaga yamuteye icenga.
Abandi nabo ngo tugende kubamara batazi ikihishe mubwenge bwe : -kubanga -kubakoresha kumwibira mabuye y’agaciro-gushaka gukomeza ubutegetsi bw’igitugu agakomeza gushaka protection kugirango abo yita abahutu batamwinjirana. None iyo ntambara yashoje yaratsinze? None iyo batsinzwe,bagapfa bakanafatwa, ninde uhomba ? Ni abana babanyarwanda bahashirira batazi ibyo bazira.
Uretse nibyo mubwire izo ntore ze nibatava mubyo babeshywa byanze bikunze bazabona inkurikizi. Bazafatwa ni ibyaha bazahanwa n’ubucamanza.Ubwo rero reka tuburire urubyiruko rwirinde kwivanga mumahano y’umugome uteza akajagari mubana babanywanda.Namwe nimwihe urugero ingero ni nyinshi reka mbe nguhaye gato Ntaganda, arihe?
None rero ibyo wumva ngo Abasilikale bacu abenshi bakoze genocide, ndakubwiza ukuri ko ibi ari propagande kuko no mubasilikale bacu harimo abatutsi kandi n’ubu bamwe turacyari kumwe. Ntabwo duhakana ko mu Rwanda hatabaye ubwicanyi,ahubwo nagirango utandukanye ubwicanyi bwakozwe mu Rwanda muri 1994 n’izina ry’urugaga.
-FDLR yashinzwe mumwaka 2000 ni ukuvuga ngo mumategeko ntaho urugaga ruhuriye nibyabaye mumwaka1994.Uvuze ngo abagize urugaga baricanye kandi mubyukuri kugirango icyaha kemezwe ni uko hagomba kuboneka ibi by’ingenzi:
A. Ni ikihe cyaha cyakozwe, n’uwa gikorewe ? Aha ndavuga ijambo bita victim.
B.Igihe icyo cyaha cyakorewe n’aho cyakorewe.
C.Abagabo b’ukuri bo kubihamya,cyangwa se bimwe mibikoresho byakoreshejwe mu gukora icyo cyaha.
D.Hakabaho n’iperereza rihamye, rikurikirana koko niba ibi byose aribyo ; aha niho hakorwa n’ubundi buhanga bw’ iterambere bwitwa DNA.
Noneho ibi byose bibonetse uwagikoze agafatwa ubucamanza nibwo bwemeza ko umuntu abaye umunyacyaha Mugihe ibi bitarakorwa uwo muntu ukekwa aba akiri UMWERE.None waba uzi neza umuntu uri mu rugaga ibi byafashe hanyuma ukamushinja ko ari umunyacyaha? Ibyo bita “this person is Guilty.”
Ahubwo dore uko Kagame ni agatsiko ke babigenje : ubucamanza bwose babushyize mumaboko ye kuburyo hari n’abanyarwanda abacamanza batirirwa bakurikirana kuko Kagame we yamaze kubakatira ntacyaha kibariho ese wambwira niba yaba yarize ubucamanza? Ngo GACACA, ubundi gacaca si ubucamanza, ahubwo ni aho abavandimwe bahurira bakaganira niba hari uwahemukiye undi aho bagasabana imbabazi,bakisangirira akagwa cyangwa agasururu kimwe ni agatobe cyangwa agashera,aha ntabwo hakurura urwango cyangwa ngo habe igifungo ahubwo ni aho kwiyunga mutubazo dusanzwe.
None « Gacaca » niyo yabaye ubucamanza bukuru, bagakatira abantu muburyo budahuye ni amategeko. Ahubwo mwitonde kuko amategeko agenga ubucamanza barayishe, ababikoze bazahanwa n’ubucamanza buzaba bukora mubwisanzure.
Kumwanzuro w’abanyabyaha:
Atari ibyo Kagame yirirwa abeshya,n’ubu koko abo uvuga baba bapfa nitwe tuba tubishe ? Ndakubwiza ukuri abo batutsi uvuga niyo bahunze kagame bakaduhungiraho turabakira rwose naguha urugero kuva kera uzabaze. Urugero :Masunzu Ahunga uko yavuye mu Rwanda yakiriwe nande yatabawe naba nde ubu se ntariho ? Abacunguzi b’urugaga iyo uje ubasanga ubahungiramo baragutabara,bakagukiza.Uwo kagame arababeshya mugerageze ntimukemere ibinyoma bye.
UKO TUBONA HAGATI YABATUTSI NI ABAHUTU HATABAYEHO KUBATERANYA.
Nta rwango hagati y’abatutsi n’abahutu,ahubwo Kagame n’agatsiko ke baba bashaka gukomeza ya mafuti yabo nibo babiba urwango mubanyarwanda bitwaje ubwoko aha naguha urugero:
Niba koko bangana, birashoboka ko umwana w’umututsikazi akava iwabo mu Rwanda akajya imahanga agasanga umuhungu w’umuhutu cyangwa Umuhungu w’umututsi akava i Rwanda akajya imahanga gushakana n’umkobwa w’umuhutukazi bakibanira akaramata? Ibi se urabihakana ko bitaba ho? Twe turabazi nina benshi cyane.
Ikindi iyo uwo mututsi avuye mu Rwanda agasohoka akajya mukindi gihugu iyo yumvishe umuntu uvuga ikinyarwanda ahita yishima akamuhobera akamubaza ati muraho neza ntabwo amubaza ngo ese uri umututsi cyangwa umuhutu; ahubwo ashimishwa no kumubona ari umunyarwanda nyuma ugasanga ariwe ubaye inshuti ye.
Uzabaze twumvishe n’uwitwa Dr Rudasingwa kandi arabyemera ko ari umututsi, abivuga ngo abo twitaga abanzi bacu, aha aba avuga Abahutu, nibo twibaniraati” Hari aho nagiye baransetsa bati muzane Dumu ye…bagahita bose baseka kuko yarazi icyo ashatse kuvuga bagahoberana bakisekera bagasangira bagahuza neza “. Kandi ntiwibagirwe ko hari abatutsi benshi barokotse intambara yo muri 1994 bahishwe ni abahutu. Ubwo se urambwira ko hatabaye ho kubeshywa abanyarwanda bo ntibabona ukuri?
Ahubwo wowe nkuko wagerageje ukatwandikira ni uko wari ufite ishyaka ushaka kumenya ukuri, gerageza usobanurire n’undi wese wumva afite izo confusion kandi niba ushaka kumva ko uri umunyarwanda ushaka amahoro na Demokarasi no kubohoza igihugu cyacu, Ngwino dufatanye, kugirango duhindure ibyagoramye mugihugu cyacu cy’u Rwanda.
Ngaho uzagerageze,kandi umurage w’urukundo turawufite. Imana Ikurinde ni abo murikumwe bose ni abanyarwanda twese.
Bikorewe Masisi kuwa 17/11/2013
Colonel Wilson IRATEGEKA
FDLR
Executive Secretary
Telephone: +24 381 145 2213
E-Mail: fdlrsrt@gmail.com
Source: Veritasinfo