Ikigo cya gisirikare cya Kanombe kizimurirwa i Rwamagana

 Ikigo cya Gisirikare cya Kanombe ( cyahoze kitwa Camp Col Mayuya) kizimurirwa i Rwamagana, mu murenge wa Mwurire mu gihe cya vuba nk’uko Minisitiri w’Ingabo, Gen Kabarere James yabitangarije Komisiyo y’Ubukungu n’Ingengo y’Imari mu Nteko Nshingamategeko kuri uyu wa kabiri tariki ya 3 Kamena 2014.

Ikigo cya gisirikare cya Kanombe ukirebeye hejuru/photo airliners.net

Mu gikorwa cyo kugaragariza abadepite uko ingengo y’Imari ya Ministeri y’Ingabo yakoreshejwe mu mwaka ushize n’amafaranga akenewe mu mwaka utaha ngo iyi minisiteri ikomeze imirimo yayo yo kubungabunga umutekano w’Abanyarwanda, Minisitiri Kabarebe yatangaje ibijyanye n’iyimurwa ry’ikigo cya gisirikare cya Kanombe.

 

Zimwe mu mpamvu zatanzwe zizatuma iki kibuga cyimurwa, zirimo kwagura ibitaro bya Gisirikare byari bihasanzwe, kuba Umujyi wa Kigali ugenda waguka bityo ikigo kikaba gisa n’ikiri mu mujyi rwagati.

 

Hari kandi kuba iki kigo kinini mu byo u Rwanda rufite ndetse kikaba kibitse ibikoresho bikomeye nk’ibimodoka by’intambara, imbunda nini n’amasasu, kigomba kugira umutekano wihariye kugira ngo hakumirwe impanuka ishobora guhitana abantu benshi.

 

Minisitiri Gen James Kbarebe asa n’utebya yagize ati “Ikigo cya Kanombe cyubatswe kera bazi ko Ikibuga cy’indege cya Kanombe nta yindi ndege yagwaho uretse Impala Claver (Falcon, yatwaraga Perezida Habyarimana), ubu si ko bimeze hagwa indege nyinshi.”

 

Yongeyeho ko hari impanuka zagiye ziba mu bihugu nka Tanzania na Congo Brazzaville n’ahandi aho ububiko bw’intwaro bwahiye mu myaka mike ishize, maze amagana y’abantu bakahasiga ubuzima.

 

Yagize ati “Iki kigo kirimo imbunda nini, hari igihe umuntu yakifata akayerekeza ku ndege itwaye abagenzi, ikindi umujyi wa Kigali urakura cyane ku buryo habaye impanuka nk’izabaye muri Tanzania na Congo, abantu benshi wasanga bahasize ubuzima.”

 

Avuga ko kwimura Ikigo cya Gisirikare cya Kanombe biri mu rwego rwo gukumira ingaruka zose zatuma haba impanuka ikomeye no kuba aho kiri bitakiberanye n’igihe tugezemo.

 

I Mwurire ahazimurirwa ikigo cya Gisirikare cya Kanombe, ubu hamaze kwishyurwa, igisigaye ni ukubaka no kwimura ibikoresho, iyo mirimo yose ikazatwara akayabo k’amafaranga y’u Rwanda miliyari 2,9 nk’uko Gen Kabarebe abyemeza.

 

Nyuma yo kwimura ikigo cya gisirikare cya Kanombe, Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe bizagurwa, ndetse hari serivise nshya zizashyirwayo, nk’ahazubakwa iby’ibitaro by’abakomeye (VIP), ibi bikaba byiswe ‘Super Speciality Hospital’ bizajya bivura indwara zikomeye.

 

Imishinga ngo yamaze kuzura ndetse amasezerano hagati ya Ministeri y’Ingabo n’Ibitaro byitwa ‘Memorial Hospital’ byo mu gihugu cya Turukiya yamaze gusinywa, aba bakazaba aribo bubaka ibyo bitaro.

 

HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW

 

 



 

 

 

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo