GLPOST

Ikigo nderabuzima cyo ku Gitega kigiye gufungwa. Ubu se iri niryo terambere bahora batubwira. Aho gufungura ibigo bishya murafunga nibihari!

Kigali: Abivuriza ku Gitega mu cyeragati, baribaza aho bazerekeza

Serivisi z’ubuzima zatangirwaga muri iki kigo nderabuzima cya Gitega zigiye kwimurirwa mu kigo nderabuzima cya Rwampala (Ifoto/Interineti)

Abaturage bivuriza ku kigo nderabuzima cya Gitega mu Karere ka Nyarugenge, baribaza uburyo bazajya bivuzamo nyuma yo kumenya ko icyo kigo cyahawe iminsi 15 gusa ngo kibe cyamaze kwimuka.

 

 

Ushinzwe ubuzima mu Karere ka Nyarugenge, Nkunda Evaliste, avuga ko umwanzuro wo kwimurira serivisi zatangwaga n’ikigo nderabuzima cya Gitega mu Rwampala, wemejwe n’inama yahuje Minisiteri y’Ubuzima, Akarere ka Nyarugenge hamwe n’Umujyi wa Kigali.

 

Iyimurwa ry’iki kigo rihangayikishije cyane abaturage bacyivurizagaho kuko mu Rwampala ari kure ndetse akaba ntawe wushobora kwivuriza ku kigo nderabuzima atafatiyeho mituweli, keretse uba yahawe uburenganzira bumujyana ku bindi bitaro (transfert).

 

Mukamana Claudine utuye mu Kagali ka Gitega avuga ko inkuru yo kwimuka kw’ikigo nderabuzima cya Gitega yababereye nk’inshamugongo, ati “bakimara kutubwira ko serivise zatangirwaga aha zigiye kwimurirwa mu Rwampala twatekereje byinshi buri wese akibaza niba azajya aterera umusozi akamanuka undi agiye kwivuza bikamuyobera ”

 

Ikigo nderabuzima cya Gitega cyatangaga serivise ku baturage basaga ibihumbi 30.

 

Iki cyemezo cyo kwimura serivisi zatangirwaga mu kigo nderabuzima cya Gitega cyafashwe mu gihe Akarere ka Nyarugenge kari kandikiye Umujyi wa Kigali kagaragaza imbogamizi ziri mu iyimurwa, harimo urugendo rw’abari basanzwe bagana iki kigo rwaba rubaye rurerure, ndetse ikigo nderabuzima cya Rwampala kikaba kinafite inyubako zidahagije.

 

Ushinzwe itangazamakuru mu Mujyi wa Kigali, Rangira Bruno, avuga ko ahakorera ikigo nderabuzima cya Gitega hagiye gushyirwa ishami ry’ibitaro bya CHUK rishinzwe indwara zo mu mutwe (Psycho Social) ryakoreraga hafi y’ahahoze ishuri rya ETO Muhima ubu hagiye kubakwa amazu y’ubucuruzi.

 

Ku bibazo by’ibazwa n’abaturage yagize ati “iki si icyemezo cyafashwe n’umuntu ku giti cye nizeye ko inzego zagifashe ziteguye no gukemura ikibazo cyavuka.”

 

Ikigo nderabuzima cya Gitega kikaba cyatangaga serivise ku baturage 28.870 n’abandi baturukaga mu tugali two mu Murenge wa Rwezamenyo utagira ikigo nderabuzima hamwe n’abandi baba bafatiwe n’uburwayi mu Mujyi wa Kigali.

Source: Izuba-rirashe.com

Exit mobile version