Ikimenyane gikomeye mu gutanga akazi mu Rwanda!

37% by’abasaba akazi ka Leta mu Rwanda ntibishimira uburyo gatangwamo

Yanditswe kuya 13-11-2013 – Saa 18:19′ na <b_gh_author>Twizeyimana Fabrice Fils

Imibare iva mu bushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’igihugu ishinzwe abakozi ba Leta y’umwaka wa 2012-2013 iragaragaza ko 67% gusa by’abasaba akazi ka leta mu Rwanda ari bo banyuzwe n’uburyo gushaka no gushyira abakozi ba Leta mu myanya bikorwa.

Komisiyo y’igihugu ishinzwe abakozi ba Leta mu Rwanda mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, yaze ko yakoze ubu bushakashatsi buri no mu nshingano zayo, igamije kugaragaza uko Abanyarwanda bishimira igikorwa cyo gushaka no gushyira abakozi mu nzego z’imirimo ya Leta. Ubushakashatsi bwakozwe habazwa abashaka akazi mu Rwanda n’abakarimo.

Mu mitangire y’akazi inoze biteganywa ko umwanya w’akazi uhari ushyirwa ku isoko, abantu bagapiganwa mu kizamini cyanditse n’icyo kuvuga(interview). Abatsinze bagashyirwa mu myanya y’akazi batsindiye. Muri ubwo buryo ariko harimo ahagaragara akarengane, ariho Komisiyo isaba urenganye kujya ahita ayitabaza.

Iyi mitangire y’akazi ka leta idasobanutse yatumye Komisiyo yakira ubujurire bw’abataranyuzwe bugera kuri 92. Muri raporo Komisiyo yakoze, ivuga ko nyuma yo gusuzuma abayigezeho bavuga ko barenganye yasanze nibura 49% bufite ishingiro.

Icyakora iyi mibare y’abarengana ngo ishobora kuba irenga iyagaragaye, kuko byanagaragaye ko hari benshi binubira imitangirwe y’akazi, nyamara ntibirirwe bajurira kuko bibwira ko ntacyo byatanga.

Ugereranyije n’umwaka wabanje, Komisiyo ivuga ko biragaragara ko gutanga akazi bigenda birushaho kugira umucyo, kuko muri 2011-2012 bwo abanyuzwe n’imitangire y’akazi ka leta bageraga kuri 63%, ariko n’ubu inzira iracyari ndende kugira ngo akarengane gashire burundu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe abakozi ba Leta, Angelina Muganza

Nubwo Komisiyo mu gutanga raporo yayo nta cyo yabivuzeho, abanyamakuru bayibajije uko babona ibivugwa ko haba hari ahabaho imitangire mibi y’akazi hashingiwe ku cyenewabo, na ruswa ishingiye ku gitsina, ariko kuri ibi Komisiyo ku ngingo ya ruswa y’igitsina yavuze ko nubwo itigeze igaragara hakorwa ubushakashatsi bitavuze ko ntayiriho.

Ubuyobozi bwa Komisiyo y’igihugu ishinzwe abakozi ba Leta buvuga ko Abanyarwanda bakwiye kuva ku muco wo kuvugira mu matamatama ko akazi ka Leta gatangwa nabi, ahubwo bakwiye kujya bayegera bakayimenyesha ibitagenze neza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe abakozi ba Leta, Angelina Muganza, avuga ko komisiyo yashyiriweho kugenzura uko inzego za leta zishyira mu bikorwa politiki, amahame n’amategeko ajyanye no gushaka no gucunga abakozi ba Leta bityo abafite ibibazo bakwiye kuyigana.

Yagize ati “Abantu bavuga ko akazi gatangwa nabi bakwiye kubibwira komisiyo, bitabaye ibyo bakabivuga hanze gusa byaba ari uguhemukira Leta.”

Uko biri kose ariko komisiyo ivuga ko nyuma y’aho igiriyeho mu mwaka wa 2008,hari intambwe igaragarira buri wese imaze guterwa mu mitangire y’akazi ka leta mu Rwanda,kuko mbere y’uko ijyaho ibintu byari bimeze nabi cyane.

muri rusange mu mwaka wa 2012-2013 abantu basabye akazi ka leta mu gihugu cyose ni 65,464,aba bakaba barahataniraga imyanya 1349 gusa yari ikeneye abakozi muri leta.

Imibare yavuye muri ubu bushakashatsi irerekana ko abantu 1170 aribo babashije gushyirwa mu myanya,umubare muto cyane ugereranije n’abasabye akazi,ari naho bamwe bashingiraho bavuga ko impamvu hari abatishimira imitangirwe y’akazi ari nk’ibyo mu Kinyarwanda bavuga ko “abasangira ubusa bitana ibisambo”.

Ubwo yamurikaga ibyakozwe mu mwaka wa 2012/2013, Komisiyo yanagarutse ku kibazo cy’abakozi ba leta bagaragaza ubushobozi buke mu kazi kandi baratsinze ibizamini bibinjiza mu kazi.

Perezida w’abakomiseri muri iyi komisiyo, Habiyakare Francois, yasobanuye ko biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo kuba hari abakozi bakora akazi nyamara batanasobanukiwe n’ibyo bakora, kuko ibibafasha kugasobanukirwa nabyo ubwabyo bidasobanutse.

Yavuze ko akenshi ubushobozi buke bugaragara ku bakozi buba bushingiye ku bakoresha babo, bityo aba na bo bakaba bakwiye kujya bagarukwaho mu gihe cyo kuvuga ku bushobozi buke bw’abakozi.

Yagize ati “Niba umukozi amaze imyaka itatu mu kazi nyuma akagaragaraho ko adashoboye njye nsanga ikibazo kidakwiye gushakirwa ku mukozi ahubwo gikwiye gushakirwa ku mukoresha udafite ubumenyi bumufasha kumenya ko umukozi we adashoboye”.

Gusa Komisiyo iravuga ko hari icyizere cy’uko iki kibazo cy’imitangirwe y’akazi akemangwa gishobora gukemuka, kuko ubu Leta iri kongera imbaraga mu gufasha urubyiruko kubona ubushobozi bwo gukora ntawe bahanze amaso.

Raporo y’umwaka wa 2012/2013 y’ibyo Komisiyo yakoze yashyikirije INteko Ishinga Amategeko na Guverinoma, igaragaza ko mu isuzuma ry’amapiganwa y’akazi, imyanya yatangajwe ko ikeneye abakozi ari 1,349, ipiganirwa n’abantu 65, 464, muri bo abari bujuje ibisabwa ni 40, 824. Abatsinze ibizamini ni 2,637. Abashyizwe mu myanya ni 1,170.

Francois Habiyambere, Perezida w’Abakomiseri, hamwe na Angelina Muganza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta mu kiganiro n’abanyamakuru

Amafoto/ Faustin N.

fabricefils@igihe.com

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo