Mu rubanza rw’iterabwoba : Nibishaka yisobanuye ku makarita ya RNC yafatanwe muri kaminuza
Mu rubanza rwa Lt. Joel Mutabazi na bagenzi be 15 bakurikirikaranweho ibyaha byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, kuri uyu wa 8 Nyakanga humviswe abantu bane barimo abahoze ari abanyeshuri muri cyari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, uwahaswe ibibazo cyane ni uwitwa Nibishaka Cyprien ushinjwa gukwirakwizwa amatwara ya RNC na FDLR muri iyi kaminuza.
Muri uru rubanza harimo umunani bahoze ari abanyeshuri mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR). Kuri uyu wa Kabiri humviswe uwitwa Nibishika Cyprien ushinjwa kuba umuyobozi w’abari bagize itsinda ry’abagombaga guhungabanya umutekano bavuye muri NUR ; abandi ni Nizigiyimana Pelagie, Murekeyisoni Dative, Bisangwa Cyprian na Nizigiyeho Jean De Dieu.
Imbere y’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ruherereye i Kanombe, Nibishaka , yashinjwe ibyaha birimo kugambirira kugirira nabi igihugu, kugirira nabi ubutegetsi buriho, guteza imuvururu no kugambirira kuziteza mu gihugu, kugambirira gukora ibikorwa by’iterabwoba no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.
Ubushinjacyaha buhawe umwanya, bwashinje Nibishaka kuva mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (ex UNR)akerekeza muri Uganda, icyari kimujyanye ngo nta kindi uretse kujya gushaka uko akwirakwiza ubutumwa bw’imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Buvuga ko yari ajyanwe no kwigisha amatwara ya RNC, no gushaka uko azana amakarita y’iri shyaka n’amatwara yaryo muri rusange. Yakwirakwije imfashanyigisho za RNC aho yigaga mu Rwanda. Ibi byose ngo byari muri gahunda yo guhirika ubutegetsi buriho.
Lt Nzakamwita wari uhagarariye Ubushinjacyaha, avuga ko Nibishaka ubwo yari muri Uganda yagiranye inama n’uwitwa Haleluya (usanzwe ari umutasi wa FDLR), Nizigiyeho Jean De Dieu(wari umucuruzi i Musanze) na Anaclet Mahoro nawe wo muri FDLR.
Nyuma ariko Jean De Dieu yaje kubona ko ibi bikorwa bateganyaga atari byiza, ahitamo kwitandukanya nabo, aza no kubarega nawe afunganwa nabo atyo. Uyu ni nawe ubashinja bikomeye.
Ubushinjacyaha buvuga ko Nibishaka amaze kugera mu Rwanda yakoresheje inama Nizigiyeho Jean De Die mu cyumba cya 110 cy’amacumbi yitwa Misereor ku bazi muri UNR. Yahatangiye amakarita ya RNC, anatanga n’imvashanyigisho zayo, anababwira ko bagomba kujya basura urubuga rwa RNC bakarebaho andi makuru agezweho.
Ubushinjacyaha kandi bwakomeje buvuga ko Nibishaka atagarukiye aho ahubwo yahisemo no gukorana na FDLR. Bimwe mu byo yashinjwe ni ugushakira uyu mutwe abantu bawujyamo bavuye mu Rwanda, barimo Pelagie bivugwa ko ari inshutu ya Nibishaka, n’uwitwa Dansila Mukeshimana.
Aba bose ngo bahereyewe amahugurwa ahitwa Rushuro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bigishwa kumenya gutera ibisasu, gutwika amasitasiyo ya Essence n’ibindi, ariko Pelagie we yabiteye utwatsi avuga ko ibi ari ibinyoma.
Nibishaka yerekanye impamvu yazanye imfashanyigisho za RNC mu Rwanda
Nyuma yo guhabwa umwanya wo kwisobanura, Nibishaka Cyprien uvuga ko yigaga amasomo y’uburere mboneragihugu muri Kaminuza y’u Rwanda(Civic Education) n’imiyoborere (Leadership), yabwiye Urukiko ko ibyo ashinjwa byo kuzana amakarita n’imfashigisho za RNC aribyo, ariko ahakana ko nta rundi rwango yari afitiye igihugu.
Nibishaka avuga ko nk’umuntu wigaga amasomo mbonera gihugu yize ko leta y’u Rwanda itagira ivangura kandi ikaba ari leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda, gusa ngo amaze kugera muri Uganda yabonye ibyo RNC ivuga, yifuza kuzana izo nyandiko ngo arebe niba koko ari ukuri kandi azikoreho ubushakashatsi yarimo gukora.
Yashimangiye ko mu mwaka wa 2010, Perezida Paul Kagame yasuye Kaminuza y’u Rwanda, asaba abanyeshuri ko bajya bandika inyandiko zinyomoza ibibi biba byanditse ku Rwanda n’abantu batandukanye, nawe ngo yumvise yakora ibi yasabwe n’Umukuru w’igihugu ariko yabanje gukora ubwo bushakashatsi.
Gusa ibi byatunguye benshi barimo n’urukiko, bavuga ko bitumvikana ukuntu wakora ubu bushakashashatsi muri ubu buryo, warangiza ugatangira gukwirakwiza amakarita mu bandi banyeshuri, mu gihe ibikubiye muri izi nyandiko byabaga ari ivangura, byarangira agatangira no gutwara abantu muri FDLR. Nibishaka ariko we avuga ko atigeze abikora, anahakana ko atigeze akoresha inama n’imwe muri Kaminuza y’u Rwanda kuko ngo bitashoboka.
Ni iki cyateye abanyeshuri kwiyunga na RNC na FDLR ?
Kuba aba banyeshuri ngo bari biyemeje gukorana n’umutwe wa RNC na FDLR, hari ibitangaza bijejwe. Ibi birimo ko bagombaga guhabwa amafaranga yo kwiga kuri bamwe bari batayafite, no kuba baragombaga kubona imyanya ikomeye muri leta yagombaga kujyaho ivanyeho leta iriho iyobowe Perezida Kagame.
Nibishaka yashinjwe gukora ubutasi mu kumenya ahari ibirindiro by’ingabo z’u Rwanda
Ubushinjacyaha kandi bwashinje Nibishaka ko ubwo yari mu nama muri Uganda, uwitwa Haleluya yahaye inshingano Nibishaka zo kumenya ahari ibirindiro by’ingabo z’u Rwanda, agakora ikarita igaragaza ahari buri kigo.
Ubushinjacyaha buvuga ko Nibishaka yahawe rumwe mu rugero nk’urw’ikigo cya Kamuhoza kiri muri Musanze, Bisate muri Kinigi na Kamukamira. Ibi byose ngo byari mu gikorwa cyo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi bw’u Rwanda. Ubushinjacyaha buvuga ko Nibishaka nawe abyiyemerera mu nyandiko mvugo yakoreshejwe, ariko Nibishaka akavuga ko yasinye ku gahato. Akavuga ko niyo yibukijwe iby’iyo nyandiko mvugo, yumva aguwe nabi. Ubushinjacyaha bwo bukavuga ko ibyo yasinye yari abizi.
Muri uru rubanza hanagaragajwemo bumwe mu butumwa buhererezanya kuri interneti (Emails) Nibishaka yandikirana n’aba bantu barimo Pelagie n’abandi.
Muri ubu butumwa bugufi Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bukubiyemo amagambo yo kuvanaho ubutegetsi, ayo magambo akaba arimo ayavugaga ngo icyangombwa si ukuvanaho Perezida Kagame, ahubwo icyangombwa ni ugushaka abazamusimbura, byose ngo byashoboraga gutera ibibazo ku baturage b’u Rwanda.
Urubanza rurakomeza kuri uyu wa Gatatu. james@igihe.com |