Ikinamico ry’ urubanza rwa Lt. Mutabazi narwo rurasubukurwa.

Urubanza rwa Lt Mutabazi na babenzi be 15 rurasubukurwa

 

Nyuma y’isubikwa ry’urubanza rwa Lt Mutabazi wahoze ari mu barinda Umukuru w’Igihugu na 15 bashinjwa hamwe mu mezi atatu ashize, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 13 Gicurasi, rurasubukurwa kuburanishwa mu ruhame mu Rukiko Rukuru rwa gisirikare rwa Kanombe.

 

Urukiko rwari rwategetse kuwa 13 Gicurasi 2014 ko uru rubanza rusubikwa nyuma y’aho Lt Mutabazi na Nshimiyimana alias Camarade banze kuburana, no kugaragaza imyifatire urukiko rwavuze ko idahwitse imbere y’abacamanza.

 

Abaregwa bagaragaje ko batagomba kuburana, Urukiko rusaba Ubushinjacyaha kuvuga ibyaha biregwa Nshimiyimana Joseph, kuko ngo guceceka bitahagarika urubanza, ariko nabwo buvuga ko ntacyo byaba bimaze kubwira umuntu icyaha adashaka kuvuga, kuko byaba ari uguta umwanya.

 

Ubushinjacyaha bwasabye inteko iburanisha ko yasaba aba bagabo babiri bakavuga ko bemeye kuvuga imbere y’urukiko.

 

Mu bushishozi bw’Urukiko rwafashe umwanya rusomera ababuranyi uburenganzira bwabo bwo kuburana, kuko ngo wsangaga batazi n’amategeko,niko kubaha mezi atatu yo kumenya amategeko agenga urukiko, bakazagaruka bamaze kugira umwanzuro bafata kuri ibi bibazo. Kuri uyu wa Kbiri ni bwo hitezwe noneho kumva niba Lt Mutabazi noneho akunda kuvuga.

 

Ubushize Lt Mutabazi n’umujinya aba afite mu rukiko ntiyagiraga icyo asubiza, aho atoboreye ngo avuge akavuga ngo “nimushaka muzanyice”, ngo ntiyiteguye kuburana, ngo ntiyizeye ubutabera.

 

JPEG - 38 ko
Lt Muatabazi(ibumoso) na Nshimiyimana(Camarade) ubwo baheruka mu rukiko banze kuvuga

 

Nsimiyimana ureganwa na Lt Muatabazi wanze kuvuga ashinjwa ko yagiraga uruhare mu iterwa rya gerenade, mu bitero byabaga byateguwe n’abarwanya Leta y’u Rwanda(FDLR na RNC).

 

Mu bimenyetso bimushinja “Camarade” alias Joseph Nshimiymana ngo yasanganywe ubutumwa bwa Whatsapp yoherereje Mutabazi amumenyesha ko gerenade zagombaga guterwa Kicukiro zatewe, agira ati “Ya matora twayashyizemo ibirungo”.[Iki gitero cyabaye mu gihe u Rwanda rwari mu matora y’Abadepite mu mwaka ushize.]

 

Ibyaha Lt Mutabazi na bagenzi be bashinjwa birimo kugambana kugirira nabi ubutegetsi buriho, iterabwoba no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

 

Lt Mutabazi wahoze ari mu barinda Perezida Kagame anashinjwa ko yari mu mugambi wo kumwica. Yaje guhungira muri Uganda ariko nyuma aza kugarurwa mu Rwanda.

 

Byinshi ku rubanza rwa Lt Mutabazi na bagenzi be bashinjwamo kugira uruhare mu iterwa rya gerenade ryagiye rihitana inzirakarengane wasoma : Ibimenyetso bishinja Lt Mutabazi n’abo bari kumwe mu rubanza rw’iterabwoba

 

Source: Igihe.com

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo