IKIBAZO SI UGUKATIRWA IMYAKA 15 AHUBWO NI UBURYO AZITWARA MURI GEREZA
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Ukuboza 2013,Urukiko rw’Ikirenga rwakatiye INGABIRE Victoire igifungo cy’imyaka cumi 15 mu rubanza rwe n’Ubushinjacyaha bari bajuririye nyuma y’aho Urukiko Rukuru rumukatiye imyaka 8.
INGABIRE Victoire ufunze kuva muri 2010,tariki ya 30 Ukwakira 2012,Urukiko Rukuru rwari rwamuhamije ibyaha byo kugambanira Igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi ;none Urukiko rw’Ikirenga rwongeye gushimangira ko ibyo byaha byombi bimuhama, kandi yongera guhamwa n’ikindi ubushinjacyaha bwari bwajuririye cyo kwamamaza ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi buriho,guteza intugunda no kubyutsa imidugararo mu baturage.
Abanyapolitiki bakorera hanze barwanya Leta y’u Rwanda bahise basamira hejuru igihano INGABIRE Victoire yahawe maze bahita basohora amatangazo yamagana ibyemezoby’inkiko.Aha twavuga itangazo rya PS-IMBERAKURI ryasohowe na Visi Perezida wa mbere,Alexis BAKUNZIBAKE ;irya FPP-URUKATSA ryasohowe n’Umuvugizi waryo AKISHULI Abdallah n’irya RDI Rwanda Rwiza ryasohowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa waryo Jean Marie MBONIMPA .
N’ubwo abayoboz b’amashyaka barwanyije icyo cyemezo,biragaragara ko hari n’abahiye ubwoba ku buryo ubu ari bwo buri kubakoresha.Uri ku isonga ni Padiri Thomas NAHIMANA,umuyobozi w’Ishyaka ISHEMA ucyiyita Padiri,wahise asohora inkuru igira,iti”IKATIRWA RYA VICTOIRE INGABIRE:Ifirimbi itangiza Revolisiyo idasesa amaraso.”
Kimwe n’abandi banyamashyaka bacanganyukiwe kuko politiki y’u Rwanda ibarenze,Padiri Thomas nta ngingo n’imwe yatanze yerekana ko INGABIRE Victoire arengana cyangwa ko ibyaha ashinjwa bitamuhama, ahubwo yahise atuka Perezida kAGAME yivuye inyuma ;bigaragara ko ari ukwanga umuntu ahubwo atari ukunenga Ubutabera.
Padiri Thomas Nahimana.
Mu nyandiko ye,kuva ku murongo wa mbere kugeza ku wa nyuma,nta na hamwe avuga uko urubanza rwagenze cyangwa ku bimenyetso Ubushinjacyaha bwatanze ahubwo aratukagura Perezida wa Repubulika asa n’umutura umujinya.Padiri Thomas n’ubwo yirata ngo yize amategeko, ameze nk’umuntu wazubaye kuko ntashobora kumenya ko Perezida wa Repubulika ari urwego,ko iyo uri kumutuka uba ari gutuka abaturage bamutoye ku mugaragaro.
Mu gutuka Perezida wa Repubulika,Padiri Thomas nta kindi kiri kumukoresha atari ubwoba.Ibyaha INGABIRE Victoire ashinjwa kandi byamuhamye, Padiri Thomas na we azi neza ko yabikoze none yatangiye gupapaza kubera urumutegereje.Azi neza ko azafatwa agashyikirizwa ubutabera maze ivuzivuzi rigashira.Kandi azi neza ko we azahabwa ibihano biremereye kuko uko iminsi ishira agenda yishyira mu rwobo.
Bariya banyapolitiki bo hanze batazi aho Igihugu kigeza bakaba batunzwe n’urugambo barishuka cyangwa we baramushuka.Bameze nk’abashungerezi.Ariko impamvu ibibatera ni uko batekereza ko ibyabaye kuri Victoire INGABIRE na bo bishobora kuzababaho cyangwa se ko INGABIRE aramutse ahindutse babura iturufu bongera kurisha mu bazungu.INGABIRE Victoire n’umuryango we bagombye kwima amatwi uwo ari we wese wakwishyira imbere ngo arabavugira.Inama isumba izindi ni uko yakwiyemeza guhinduka,akicisha bugufi,agasaba imbabazi,akiyemeza gufatanya n’abandi banyarwanda kubaka Igihugu.
Gahunda ya Leta yUbumwe mu kubanisha Abanyarwanda nyuma y’amahano ya jenoside yabaye mu gihugu cyacu ni ugusaba no gutanga imbabazi,ni ukwimakaza umuco w’amahoro,ni ugushimangira umutekano wa buri Munyarwanda,ni uguharanira ko uburenganzira bwa buri wese bwubahirizwa,ni uguhesha u Rwanda ishema mu ruhando rw’amahanga,ni ukwihesha agaciro. INGABIRE Victoire niyinjira muri uwo murongo,imbabazi zizamusakaraho.
Cyiza Davidson.
Source: Rushyashya