GLPOST

Ikinyamakuru Imirasire cyadukiriye na Ruzibiza Abdul. Ni mumureke aruhuke mu mahoro kuko ibyo yasize avuze ntacyo mwabihinduraho mureke twese dutegereze ibyo Trévidic azasohora.

UBUFINDO: LT. RUZIBIZA ABDUL YABUMBIYE UBUHANGA BW’ ABAZUNGU MU MUTWE WE

Isesengura ryigenga rya Imirasire.com, rihereye k’ urugendo rwa Lt. Abdul Ruzibiza kuva mu Rwanda kugera muri Suwede, rigaragaza ko uyu musirikare w’ umuhanga yari afite intego ihamye n’ ubwo tutakwemeza ko yatumwe na Leta.



Uhereye ibumoso ni Pierre Pean, Lt. Abdul Ruzibiza na Jean Louis Bruguiere

Kuri Bbc/Gahuza, Ruzibiza yatangaje inshuro zirenze 1 ko yari mu bahanuye indege yari itwaye Perezida Habyarimana na Ntaryamira, ndetse yizeza n’ ubutabera mpuzamahanga ko azabuha amakuru y’ impamo ku ihanurwa ry’ iyi ndege ryabaye ku italiki ya 6 Mata 1994.

Ibyo uyu mugabo yari yijeje ubutabera byaje gufata ubusa, kuko byarangiye nyiri ubwite abahinduye abasazi ubwo umunsi nyiri zina mbere y’ uko atabaruka yababwiye ko yabakinaga, ahubwo ngo icyo yashakaga byari ukumenya icyo abazungu bagendereye.

Ese Ruzibiza yageze ku intego ye?

N’ ubwo Ruzibiza yatabarutse, uwavuga ko yesheje umuhigo we ntabwo yaba yibeshye cyane kuko byagaragaye ko nyuma y’ ikipe y’ Umufaransa Jean-Louis Bruiguiere, abasimbura bagerageje gushyira ku ruhande amarangamutima binjira mu kuri k’ ubutabera mu gushakisha ibimenyetso mbere yo kugera ku makuru ku ihanurwa ry’ indege.

Iperereza ry’ umucamanza rigamije kugera ku bimenyetso nyakuri ku ihanurwa ry’ indege ryagaragaje ko indege, ya Habyarimana yahanuwe na bamwe mu basirikare ba FAR, iryo perereza kandi ryaje guhuza n’ ibyagaragajwe na “Komisiyo Mutsinzi”.

Igitego cya Lt. Ruzibiza Joshua Abdul

Guta agaciro kw’ imikorere ya Judge Brouigiere, Pierre Peant, Andrea P n’ abandi bambari be byabaye imbarutso yo gukangura ubutabera bw’ Ubufaransa mu gushishoza no kwitonda ku by’ ihanurwa ry’ indege ya Habyarima.

Si ibyo gusa, kuko n’ imijugujugu y’ impapuro zita muri yombi (Mandat d’ arret) abayobozi bakuru bahoze mu ngabo za RPA zahise zikurwaho nyuma y’ iperereza ry’ abacamanza bari bayobowe na Marc Trévidic ndetse na Nathalie Poux muri 2012.


Ese koko Ruzibiza yashakaga ubuhungiro mu Burayi?

Amakuru dukesha bamwe mu basirikare babanye muri NRA na nyakwigendera Ruzibiza Abdul kuva mu mwaka w’ 1987 kugeza agiye i Burayi muri 2001 ava mu Rwanda ubwo yabaga muri 9th Batallion, bemeza ko uyu musirikare yari umuhanga (smart) mu mutwe no mu bikorwa bye.

Nk’ umuntu wabaye Inkontanyi wacengewe na ideologie yazo yo kubahisha ubunyarwanda byongeyeho nk’ umusirikare wari waratojwe kwitangira igihugu na bene cyo, twanzura ko yashakaga kwegera bariya bazungu akoresheje iturufu yo kuzatanga amakuru ku ihanurwa rya “Impala Claver”.

Impamvu yahisemo ubu buryo byaba byari ukugirango Ruzibiza amenye neza icyihishe inyuma y’ ishinjwa ry’ abasirikare bakuru ba FPR mu guhanura iyi ndege.


Ruzibiza mu kurogoya Brouiguiere ashatse gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Nk’ umuntu wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi wafatanyije n’ abandi kuyihagarika mu maguru mashya, igitego cya Ruzibiza cyatashye izamu nyuma yo kurindira Abacamanza Brouigiere na bagenzi be bamaze kwegeranya ibyo bise ibimenyetso simusiga akabavuguruza atimutse ubutaka bwabo, ibyo bari biteze byose ko ari bushinje akabigarika, ahubwo abibutsa ko yari akeneye kumenya impamvu banga Abatutsi.

Biranashoboka ko Ruzibiza yashakaga kwerekana ko abo bazungu aribo bafite amabanga yose ku ihanurwa ry’ iyo ndege, kuko binavugwa ko isanduku yayo (Black Box) yaba iri mu Bufaransa kugeza magingo aya.

Emmanuel Nsabimana & Ernest Ndayishimiye – Imirasire.com

Exit mobile version