GLPOST

IKINYAMAKURU IMIRASIRE: GAHUNDA YA “NDI UMUNYARWANDA” YATANGIYE GUHAHAMURA ABATARI BACYE!

Yanditswe: 11/12/2013 05:49

Kuva aho gahunda ya “Ndi umunyarwanda” itangiriye mu kwezi k’ Ugushyingo 2013, Abanyarwanda batari bacye bayivuzeho byinshi, cyane cyane bitewe no kudasobanukirwa neza intego zayo n’ akamaro kayo. Bamwe bati: “ni uburyo bushya bwa Gacaca bwo gutuma umuntu yivamo akirega ubwe”, abandi bati: “ ni uburyo bwo gushinja Abahutu bose ibyaha bya Jenoside no kubahatira gusaba imbabazi Abatutsi mu ruhame”.

 

N’ ubwo aba bavuga ibi, ariko hari n’ abandi bagira bati: “ iyi gahunda iziye igihe kuko izatuma urwikekwe rw’ amoko ruvaho mu Banyarwanda, inyungu zabo zose zigashingira ku murage umwe w’ igihugu cyabo, ari nako bahuzwa n’ inyito imwe y’ ubunyarwanda.”

 

Bamwe mu banyarwanda bibaza bynshi kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda

 

Mu nama y’ umushyikirano yateraniye i Kigali hagati y’ italiki ya 6-7 Ukuboza 2013 mu Nteko Ishingamategeko, ikaba yari iyobowe n’ Umukru w’ Igihugu Paul Kagame, iyi ngingo ya “ Ndi umunyarwanda” yatinzweho, maze itangwaho ibisobanuro bihagije ndetse n’ ubuhamya bunyuranye bwavuye mu rubyiruko rwari rwitabiriye iyi nama y’ umushyikirano.

 

Icyagiye gishimangirwa ni ukuntu buri munyarwanda aho ava akagera agomba kurenga ibibazo by’ amoko twasigiwe n’ abazungu hagamijwe kunga ubumwe no gusenyera umugozi umwe, bityo aho kwibona mu ndorerwamo y’ amoko, buri wese akibona nk’ Umunyarwanda ugomba gukunda u Rwanda rwe no kuruteza imbere.

 

Ibi ngo bigomba kugenderwaho buri wese yibohora mu kuvugisha ukuri ku mateka mabi yabaye mu gihugu cyacu kugera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

 

Uku kuvugisha ukuri ni ko kuzatuma uwiyumvamo icyaha cy’ ibyo yakoze cyangwa se ipfunwe ryo kwitirirwa ibyaha byakozwe mu izina ry’ ubwoko bwe yatura agasaba imbabazi, bityo n’ uwahemukiwe cyangwa uwiciwe akaboneraho kuzitanga. Iyi izaba ari inzira nyakuri yo kugera k’ ubumwe n’ ubwiyunge nyakuri by’ Abanyarwanda.

Aba ni bamwe mu baturage bo mu karere ka Rutsiro, ubwo babazaga ibibazo bitandukanye kuri Ndi Umunyarwanda

 

Gusa iyo uganiriye n’ abantu banyuranye hirya no hino, wumva bashyigikiye iyi gahunda ya “Ndi umunyarwanda”, ariko bakagira ibibazo by’ ingutu badasiba kwibaza. Bimwe muri byo ni ibi bikurikira: Muri iki gihe Umuhutu ni nde, Umututsi ni nde? Ese kumva umuntu yihanukiriye akavuga ko ari Umuhutu cyangwa Umututsi, aho ntibyaba byerekana ko ya ngengabitekerezo ishingiye ku moko ikimurimo? Ese ko ikibazo cy’ amoko cyari gitangiye kwibagirana mu Banyarwanda ku buryo abantu benshi bari basigaye babana batazi ngo uyu ni iki, undi ni iki, baramutse bongeye kwerura amoko yabo ntibyasubiza inyuma umubano mwiza bari bamaze kugeraho? Ese mu kwemera icyaha no kugisabira imbabazi, haramutse hagaragaye umuntu wanze gutanga amakuru muri Gacaca, none akaba yeruye ubu, nta nkurikizi z’ ubutabera zizabaho? Zitabayeho se, aho ntitwaba dusubiye muri wa muco mubi wo kudahana?

 

Bene ibyo bibazo n’ ibindi byinshi nibyo abanyarwanda batandukanye bibaza, akaba ari yo mpamvu abanyapolitiki, inzego z’ ibanze, basabwa kuba hafi y’ abaturage, bakabasobanurira bihagije iyi gahunda, bityo buri wese akayibonamo inyungu z’ igihugu cye, aho kuyibonamo izindi nyungu za politiki cyangwa izindi ngaruka zishobora kuzayiturukamo.

 

Buri wese akwiye kumenya ko ubukungu bw’ u Rwanda bushingiye ku bumwe n’ ubwiyunge by’ abanyarwanda kuko nta terambere ryagerwaho mu gihe hari igice cy’ Abanyarwanda kibona ukwacyo, ikindi na cyo kikibona ukundi. Gushyira hamwe bidufasha kwigira, ari na byo bizatuma tugera ku ntego twihaye yo kwihesha agaciro.

 

 

Ruzindana Bonaventure – Imirasire.com

 

Exit mobile version