Ikinyamakuru k’Inkotanyi IGIHE na Tom Ndahiro batangiye kwandika Enock Ruhigira nyuma y’imyaka 20 ntawumutunga urutoki.

12/1/1994 : Umuyobozi w’ibiro bya Perezida n’umugambi wa Jenoside ; Amri Sued yaramushinje

 

 

Yanditswe kuya 12-01-2014 – Saa 14:07′ na Tom Ndahiro

 

 

Ku itariki 12 Mutarama 1994, Gen. Romeo Dallaire yakiriye igisubizo kuva i New York kuli Fax yari yaraye aboherereje ababurira ku mugambi wariho wo gutsemba Abatutsi. Ni igisubizo cyoherejwe na Iqbal Riza mu izina rya Kofi Annan mu buyobozi bushinzwe gucunga umutekano (DPKO).

 

Icyo gisubizo cyarimo ubujiji niba atari ubugome budasanzwe. Iqbal Riza yategetse Dallaire kujya kubwira Perezida Juvenal Habyarimana ibyo yari yarabwiwe na Jean Pierre Turatsinze. Ngo ariko akanabibwira ba ambasaderi b’ibihugu by’u Bubiligi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bufaransa.

 

Muri make, bamutegetse kuregera ukwiye kuregwa, kuko Habyarimana ubwe yari azi umugambi wa jenoside n’ubwo atari azi ko abahezanguni bari baramuteganyije nk’imbarutso. Ibi tuzaba tubigarukaho ikindi gihe. SOMA INKURU YOSE

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo