GLPOST

Ikinyamakuru Rushyashya gikomeje kuba igikoresho cya Kagame na FPR mu kwikoma abarwanya ubutegetsi.

Tariki ya 09 Ukwakira 2013 urubuga rwa internet “ikazeiwacu.unblog.fr rwatangaje inkuru ivuga ukuntu Padiri Thomas NAHIMANA ari umujura,yibye umushinga w’Ishyaka RDI Rwanda Rwiza rya Faustin TWAGIRAMUNGU alias RUKOKOMA maze akawita Ishyaka ISHEMA PARTY.Ubwo bujura akabworosaho ikinyoma cyo kujya abeshya abantu ngo yavumbuye,yahimbye Ishyaka rizanye agashya kandi mu mutima we azi neza ko yibye, usibye ko RUKOKOMA yakomeje kumubikira akabanga.Yaramurebye aramugaya gusa ;ategereje umunsi azashora urubanza nibiba ngombwa maze ivuzivuzi rya Padiri Thomas rikagenda nka nyomberi.

Kuva urubuga “ikazeiwacu.unblog.fr”rwagaragaza ubunyoni bwa Padiri NAHIMANA Thomas,uwo mupadiri wajyaga wiratana ubwenge n’amashuri kandi ari umutekamutwe wiyitirira ibihangano by’abandi,bamwe mu babanye na we batangaje ko aho yize hose yaranzwe no gukopera mu ishuri,ntihagire urabukwa.Ngo ubuhanga bwo kwiba no guhimbira abandi ibyaha n’amakosa yarabuvukanye.Padiri Thomas yananiwe kunyomoza amakuru “ikazeiwacu.unblog.fr” yamuvuzeho,ahitamo gushoza urugamba kuri mwene wabo Inyasi NZEYIMANA,umwanditsi w’Ikaze Iwacu.Aba bagabo bombi baraziranye cyane ku buryo Inyasi yaciye Padiri amazi.

Ibitangazamakuru byinshi ari ibyo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo bikunze kugaragaza ko Padiri Thomas ari umujura.Si RUKOKOMA gusa yibye ,aho aba hose I Burayi agenda yambura abantu.Kandi ngo yahungiye mu Bufaransa amaze gusahura Paruwasi ya Muyange,yifunze udufaranga Abakristu bari barashyize hamwe kugira ngo biteze imbere,amaze no guhombya Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro yari ashinzwe muri Diyosezi ya Cyangugu.

Kuba Padiri Thomas NAHIMANA yaratamaje RUKOKOMA wari umupfuye agasoni akamwinjiza mu Ishyaka rye ni igihemu gikomeye cyane kizamukururira umuvumo kuko uriye umusaza aruka imvi.Padiri akimara kuyoboka Ishyaka RDI Rwanda Rwiza mu kinyegero,mwene wabo Faustin TWAGIRAMUNGU yaramwizeye cyane ku buryo hari n’abayoboke bamwe babonye uko gutoneshwa k’uwo mwiga kurunga bakuramo akabo karenge .Aho Padiri Thomas agendeye, RUKOKOKOMA yagerageje kugaruramo abari baramucitseho ariko byarananiranye.

Faustin TWAGIRAMUNGU yari yaragize Padiri Thomas nk’umunyamabanga we wihariye,nta kintu yamuhishaga.Burya koko uwahemutse nta gihe adahemuka, kandi isi ntigira inyiturano.Aho kumubera imfura yahisemo kumwiba no kumutamaza.Urubuga “ikazeiwacu.unblog.fr” rukimara gushyira ahagaragara amanyanga y’uwo mupadiri wabuze aho afata akihindura umunyapolitiki,nyir’ubwite ari we Padiri Thomas yahise amanjirwa,isoni n’ikimwaro biramukora.

Ikibazo Padiri Thomas yagize si uko yashyizwe ku Karubanda isi yose ikamenya ko ari umujura kuko byari bisanzwe bizwi,icyamugoye kurusha ibindi ni ugusobanurira abanyamuryango b’Ishyaka ISHEMA n’abazungu yabeshye ukuntu yabashoye mu byibano.Mbere y’uko ubujura bwe muri politiki bumenyekana imizinga ikavamo imyibano,Padiri Thomas yari atangiye kwihangishaho ngo arazenguruka amahanga ashinga amakipe y’Ishyaka rye,ntiyerure ngo avuge ko ari iryo yibye.Ubu aho ukuri kumenyekaniye,bamwe mu bayoboke ba Padiri Thomas batangiye kumuvaho kubera gutinya imanza RUKOKOMA ashobora kubashoraho igihe azashakira,dore ko ari we ubibikiye kuko afite ingingo z’urubanza zihagije.

Urubuga “ikazeiwacu.unblog.fr” ntirwerekanye gusa ko Ishyaka ISHEMA ari baringa,ahubwo rwanerekanye ko Padiri Thomas arengeje kuba icyihebe ibindi byihebe tuzi kandi agamije kubona umutwe w’iterabwoba yayobora.Ngo Pa yagiye mu Ishyaka rya RUKOKOMA yabuze ihene n’ibiziriko kuko yari yabanje gukandira muri FDLR ikamutera utwatsi kubera inyota ye yo gutegeka aho ageze hose.Ikaze Iwacu yavumbuye ko Padiri yayobotse FDLR, agezeyo ashaka kuyiyobora, ihita imwamaganira kure.Imaze kumutera utwatsi no akwira imishwaro, ahita yerekeza iyo kwa Faustin TWAGIRAMUNGU.Amupfa agasoni aramwakira ;dore ko impyisi y’iwanyu ikurya ikurundarunda.Padiri Thomas yinjiye mu iashyaka rya TWAGIRAMUNGU yiyambitse uruhu rw’intama nk’uko amenyereye kujijisha kandi ari ikirura cyubikiriye kwiba.

Kuva ubujura n’ubuhemu bwa Padiri Thomas bwaba kizi bose nk’umuravumba,ubu ari kurwana n’urugamba atazatsinda.Ahanganye n’ikibazo cy’isenyuka ryishyaka rye.Kandi abayoboke be benshi bari kumurega agasuzuguro no gushaka kubagira agakingirizo mu bibazo bye bwite kuko yanga kwisobanura ku birego ashinjwa.Muri uko guta umutwe abura icyo afata n’icyo areka,aho gusobanurira abayoboke be n’abazungu ibyerekeye ubujura bwe kugira ngo bareke gukomeza kumuvanaho amaboko,yahisemo kwigira umuvugizi w’umuyobozi w’Ishyaka PDP Imanzi,KARANGWA SEMUSHI Gerard,n’umunyamabanga w’Ishyaka RNC RUDASINGWA Theogene.

Tariki ya 06 Ugushyingo 2013,Padiri yihutiye gutangaza inkuru ivuga ukuntu ngo Ishyaka PDP Imanzi ryambuwe uburenganzira bwo gukoresha inama yo ku wa 08 Ugushyingo 2013 nk’aho ari gatumwa.Ababonye iyo nkuru batunguwe n’uko Padiri Thomas wari umaze iminsi yikoma andi mashyaka,ntaryo acira akari urutega,yarihangishijeho ko Ishyaka rye ari ryo rigomba kubaho ryonyine,ubu noneho abaye umuvugizi w’andi mashyaka.Ese ni SEMUSHI wamusabye kumuvugira cyangwa ni Padiri Thomas witereye mu mata nk’isazi ?Ese ko Padiri Thomas amenyereye amacenga n’ubujura aho na we ntashaka kumukina umukino nk’uwo yakinnye RUKOKOMA,akaba agambiriye kumwiba Ishyaka rye ?Abantu bakwibaza byinshi,ni uko kubona ibisubizo bigoye kuko Padiri yamenyereye gutukana no kwandagaza abantu aho gutanga ibisobanuro ku bimuvugwaho.

Tariki ya 08 Ugushyingo kandi Padiri Thomas yatangaje inkuru ya RUDASINGWA Theogene igaragaza ko uwo maco y’inda wakoranye cyane na FPR ndetse na Perezida KAGAME ubwe,ubu atakigira umurongo w’ibitekerezo,asigaye atekereza kimwe na Padiri Thomas.Ni mu gihe kandi kuko bombi ari ba mpemuke ndamuke ;bombi bagiye kugwa ishyanga kandi bari bari ku ntebe mu rwababyaye.Inzara yarabariye barasaragurika aho gusaba imbabazi.RUDASINGWA Theogene wiyita umututsi ubu asigaye yarigize umuvugizi w’abo yita abahutu !Ariko iyaba yanabavugiraga ntakomeze kubahemberamo inzangano no kubatera icyotezo yorosa amabi yakozwe na bamwe muri bo.

RUDASINGWA Theogene yihaye kugoreka amateka no gucurikanga amakuru ku buryo amabi interahamwe n’intagondwa z’abahutu zakoze muri iki gihugu ayagereka kuri FPR.Inkuru ye n’ibindi agenda avuga ngo aratanga ubuhamya biteye kwibaza:Ese RUDASINGWA Theogene we ibyo avuga arabyumva cyangwa ni ugucanganyukirwa ?Ese yaba yarataye umutwe kubera kamere ye asanganywe yo gushaka inyungu ze bwite,kubera ibisazi,amaco y’inda cyangwa gushaka amaramuko kugira ngo akomeze yirire udufaranga tw’abazungu batifuriza u Rwanda amahoro ?Umukino wa RUDASINGWA Theogene na Padiri NAHIMANA Thomas uteye amakenga.

Padiri NAHIMANA Thomas n’urubuga rwe rwa internet “leprophete.fr” ndetse n’Ishyaka rye rya politiki ISHEMA byaragaragaje ko byanga abanyarwanda bashaka kubaka igihugu,baharanira ubumwe n’ubwiyunge kandi bakora ibishoboka byose kugira ngo amateka mabi yaranze iki gihugu ntazongere kuba ;twubakire ku mateka meza.Padiri Thomas n’abambari be batangaje inyandiko nyinshi zigaragaza ko banga abatutsi,bagamije kuryanisha abanyarwanda n’isubiranamo ry’amoko,bashaka guteza umutekano muke no gusenya igihugu.Ibyo byose bitera kwibaza:ese buriya bufatanye bwa RUDASINGWA na Padiri Thomas buhatse iki ?Ese RUDASINGWA yaba yarabaye intagondwa nka Padiri Thomas ?Niba se atari byo,ni nde ubeshya undi ?Icyakora abo bagabo bombi,hari icyo bahuriyeho:ubuhemu.

Padiri Thomas na RUDASINGWA,bombi ni ba bihemu.Umwe yahemukiye Kiliziya Gatolika yarahiriye gukorera,undi ahemukira umuryango yahisemo wabohoje igihugu ari wo FPR.Umwe yandagaje Musenyeri we yasezeranye kumvira,asuzugura n’abandi bayobozi ba Kliziya Gatolika,undi yihakana uwamukamiye amutereka ku ntebe amugira umunyamabanga we wihariye ari we Perezida KAGAME.Umwe yahimbiye ibinyoma abapadiri bagenzi be agamije kwerekana ko ari mupadiri mwiza kandi yarataye umurongo,undi na we agenda asebya abo basangiye kandi bakoranye kubera inyota y’ubutegetsi.Burya ibisa birasabirana.Reka turebe ubufatanye bwa ba kimwamwanya babiri icyo buzageraho !

Gusa rero,n’ubwo Padiri Thomas yiha kwigira umuvugizi w’abandi,nabanze yihandure agahwa kamuriho.Bishye bitinde,byanze bikunze,umunsi umwe Ibiro bya Papa bishinzwe amahame y’Ukwemera Gatolika bizamufatira ibyemezo kubera amahano yakoze. Kandi uko iminsi igenda yicuma ni ko agenda yungikanya amakosa ku buryo hari igihe bizaba ngombwa ko Papa FARANSISIKO ahagurukira kiriya kibazo.Kandi nakinjiramo ntihazabura ibitambo.Nyamara Abasenyeri bo mu Rwanda bari bakwiye gukemura kiriya kibazo bigifite uruhengekero kuko Roma nitangira dosiye Musenyeri BIMENYIMANA Yohani Damaseni ushinzwe Padiri Thomas azahura n’akaga gakomeye ko gusubiza ibibazo azabazwa.

Cyiza Davidson

Abatwandikiye

kayitesi salima<kasalima2002@yahoo.fr>

Mbandikiye mbasaba ko mwazatambutsa ubu butunwa bwanjye miri Rushyashya kuko nifatanyije namwe byimazeyo kwamagana byimazeyo Padiri Nahimana Thomas ukuntu yirirwa asebya President w’ u Rwanda Paul Kagame nkaho yasengeye abategetsib ’ uRwanda. Twamaganye n’ ishyaka rye Ishema rigizwe n’ abantu bagizwe n’ amacakubiri aribo chaste kaunde, Basesayabo Deogratiatie, kasinge Nadine n’ abandi bahunze U Rwanda nyuma yo kuzana amacakubiri mu ba Nyaruru bari bashizwe kurinda ariwe Umutoni Diane. twasabagako Vatican yagira icyo ikora igahagarika Padiri Thomas Nahimana. Mugire Amahoro. Umusomyi akababa n’ umukunzi wa Rushyashya.

Exit mobile version