Imirwano yongeye kubura hagati ya M23/RDF na FARDC

Amakuru agera ku Ikaze Iwacu aturutse muri Kivu y’amajyaruguru, aravuga ko imirwano yongeye kubura hagati ya M23/RDF na FARDC mu gace ka Kibumba. Iyi mirwano ngo yatangiye mu ma sa cyenda z’ijoro, kandi nkuko bisanzwe bigenda abahanganye baritana bamwana ku washotoye undi.

Izi ndege ngo zaba ziri mu nzira zijya gusenya ibirindiro bya M23 i Kibumba

Ikaze Iwacu iracyatohoza aya makuru neza, ariko ubu ngo ingabo za M23/RDF ziri kurasagura gusa, kugira ngo zibone uko zihunga, kubera ko zananiwe kujya imbere, bitewe nuko hari umwuka mubi wari umaze igihe utameze neza hagati y’abayobora izo ngabo. Abasirikari bo mu bwoko bw’abahutu bashinjwa n’ababatutsi ko baba bakorana na Mai Mai Nyatura, igizwe ahanini n’abahutu b’abakongomani, kandi ikaba yaravutse, kugira ngo irinde abaturage bayo, ubwicanyi bwa M23.

Ubu ngo FARDC yamaze kwigarurira igice kinini cya Kibumba na Rugari, kandi izi ngabo za Congo ngo zaba ziyemeje gukoresha kajugujugu z’intambara, maze zikavana burundu M23/RDF muri Kibumba. Amakuru ava mu baturage bo mu Rwanda batuye hafi y’umupaka wa Congo aravuga ko hari impunzi zatangiye kwambukira mu Rwanda, kubera iyi mirwano.

Izi n’impunzi z’abanyekongo zamaze kwambuka umupaka, ubu zikaba ziri mu Rwanda (ifoto ya Kigalitoday)

Amakuru ari kuva mu baturage begereye umupaka, cyane cyane mu duce twa Bugeshi na Busasamana, aravuga ko ubu impunzi zigera ku bihumbi 3000 arizo zimaze kugera ku butaka bw’u Rwanda. Aba baturage kandi bari kuvuga ko amasasu ari kuraswa n’abarwana, amwe ari kubasanga mu ngo zabo, kubera ko imirwano ikaze cyane iri kubera neza neza ku mupaka w’ibihugu byombi. Ingabo za Congo ubu ngo zariye karungu, kandi ziri gukoresha n’ibikoresho bikaze, nka za chars, n’ibibunda bya rutura birasa kure cyane.

Amakuru ageze ku Ikaze Iwacu mu sa tanu n’igice (11h30), aravuga ko ubu hari agahenge imirwano yahagaze, ngo M23 ifatanyije na RDF bihagazeho ku buryo, umugambi wa FARDC wo kwigarurira Kibumba uyu munsi, usa nuza kogorana. M23/RDF ngo bakoresheje imbunda zihanura indege, bituma kajugujugu za FARDC zigabanya ibitero, ariko nta ndege bashoboye guhanura. Muri iyi mirwano ngo FARDC yakomerekesheje abasirikari 3 naho ku ruhande rwa M23 hakomeretse benshi cyane kandi ngo bari kubambutsa bakabajyana kubavurira mu Rwanda.

Amakuru yanditswe n’ikinyamakuru cyandikirwa kuri Internet mu Rwanda kitwa umuseke, avuga ko mu ma sa sita hari ibisasu 2 byaguye mu mudugudu wa Kageyo Akagari ka Rusura mu murenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu bitirutse hakurya muri Kibumba ahari kubera imirwano, ngo bikaba byakomerekeje umunyekongokazi witwa Catherine wo mu kigero cy’imyaka 58, wahungaga imirwano, ubu ngo yajyanywe kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Bugeshi.

Mu minsi yashize, LT Col Mamadou Moustapfa, ubu uyobora ibikorwa bya gisirikari bya FARDC ku urugamba, yavuze ko intambara yo kubohoza Rutchuru izaba ikomeye kurusha intambara ya kabiri y’iyi yose. Aho ntiwasanga itangiye? Ni ukubitega amaso

Gasigwa Norbert
Ikazeiwacu.unblog.fr

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo