Impanuka ikomeye yakomerekeyemo abantu 14

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru imodoka ya minibisi itwara abagenzi yavaga i Rulindo yerekeza i Kigali yakoze impanuka ikomeye i Shyorongi, abantu barindwi barakomereka bikomeye, abandi barindwi bo bakomeretse bidakanganye.

 

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryabwiye IGIHE ko iyi mpanuka yatewe n’imiterere y’umuhanda w’amakorosi no guhanama cyane, dore ko umushofere yagerageje gukata ikorosi byanze igwa munsi y’umuhanda.

 

Kugeza ubu abakomeretse bajyanywe mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.

 

Biragoye kumenya niba uwari atwaye iyi modoka yagize icyo aba, kuko ikimara kuba yahise acika.

 

Polisi y’u Rwanda yanaboneyeho guhwiturira abashoferi kugendera ku muvuduko ukwiye, hirindwa impanuka.

 

Umwe mu babonye iyi mpanuka yoherereje IGIHE ifoto igaragaza abantu bahuye nayo.

 

fabricefils@igihe.com

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo