Ingabire Marie Immaculée, Umuyobozi wa Transparency International Rwanda(TIR), umuryango urwanya ruswa, yatangaje ko yatewe ku biro bye n’umuntu witwaje imbunda, amushakisha kuri uyu wa Kabiri. Ingabire yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yaje amubaririza ku biro bya TIR, abaza umuzamu wari uhari ko ashaka umuyobozi ariko undi amubwira ko atamubona kuko nta we uhari.
Akomeza avuga ko yahise amusaba nimero z’umuyobozi we, amubwira ko atazizi, amuhakaniye amubaza ukuntu atagira nimero z’umukoresha we. Umuzamu yamusabye ibyangombwa ngo amwandike yinjire, aho kuzamura ibyangombwa avanamo imbunda yo mu bwoko kwa pisitoli ayimufatiraho, ati“Bishoboka bite ko ntazo ufite, ningaruka utazifite hari icyo uzabona.”
Undi yakomeje kumusaba imbabazi, amubwira ko azishaka aza kuzimuha, ngo ahita yiruka nawe asigara asa n’uwataye ubwenge. Avuga ko yarebye nimero za pulaki z’imodoka yajemo ntiyazimenya kuko yari yayiparitse kure. Yahise ajya kubibwira abari ahakirirwa abantu(Reception) ababwira ibibaye nabo bahita bahamagara Ingabire aho yahuguraga abanyamakuru ku ikorwa ry’inkuru zicukumbuye.
Umugabo wafatiweho imbunda yavuze ko uwabikoze yari umugabo muremure wirabura. Mu magambo ye Ingabire yabwiye abanyamakuru ati “Mureke dukore aka kazi hari abatwanga, hari n’abadukunda, nibura niyo twapfa amateka azahora atwibuka.” Ejo hashize, Ingabire avuga ko yari yitabye telefoni y’umuntu basanzwe baziranye wamuterefonnye amubwira ko yari yumvise ibihuha ko yarashwe.
Yagize ati “Nta na kimwe naketse kuri ayo makuru, ejo nicaye mu rugo nimugoroba umuntu arampamagara ambaza aho ndi, ambwira ko ndi mu rugo ati “ Imana ishimwe.” Amusobanuje iby’ayo makuru, Ingabire avuga ko yasubijwe ati “ Hari umaze kumbwira ko bakurasiye i Rubavu … nagira ngo uranyitabira mu bitaro.”
Mu mwaka ushize umukozi wa Transparency International Rwanda yarasiwe mu karere ka Rubavu, ariko iperereza ntacyo rirerekana kur rupfu rwe.
deus@igihe.com