Ingaruka zo gushotora Congo zitangiye kugaragara. Abanya Gisenyi bagiye kujya babishyuza visa yo kujya i Goma

Ku mupaka muto uhuza Goma na Gisenyi batangiye kwishyuza Abanyarwanda Viza

 

Ubuyobozi bw’umupaka muto uhuza Goma na Gisenyi ku ruhande rwa Kongo bwashyizeho amabwiriza yo kwaka amafaranga ya Viza Abanyarwanda bahanyura, amafaranga azajya atangwa n’abanyeshuri biga Kongo, abakorerayo ubucuruzi biciriritse hamwe n’abafiteyo amasezerano y’akazi.

 

Mu gitondo cya tariki 24/06/2014, nibwo Abanyarwanda bakorera i Goma n’abandi bajya kwigayo bahagaritswe bakwa amafaranga yo kwinjira muri Kongo (Viza) ariko ntibyashoboka kuko benshi batari barabitangarijwe.

 

Hagati ya 6h30 na 7h byateje impagarara ku mupaka muto biba ngombwa ko umuyobozi ushinzwe uwo mupaka ku ruhande rwa Kongo, Ndeta Lucie ashyira Abanyarwanda ku ruhande atangira kubabwira ko uyu munsi wari uwo gutangira kwishyuza amafaranga ya Visa ariko kubera ko benshi batari babizi babareka bakajya Kongo batayishyuye ahubwo kuri uyu wa 25/6/2014 agatangira kwishyuzwa ku mugaragaro.

 

Abanyarwanda bashaka kujya i Goma bari muri zone neutre bategereje ko bari bwemererwe kwambuka badatanze amafaranga ya viza.

Abanyarwanda bashaka kujya i Goma bari muri zone neutre bategereje ko bari bwemererwe kwambuka badatanze amafaranga ya viza.

Ndeta Lucie aganira n’Abanyarwanda bajya Kongo yababwiye ko gahunda yo kwishyuza Visa yashyizweho na Leta ya Kongo kugira ngo ishyire ku murongo abanyamahanga binjira ku mutaka bwayo.

 

Ndeta avuga ko amafaranga ya Visa azajya yishyuzwa arimo ibice bitatu harimo amadolari y’Amerika 30 yishyuzwa abanyeshuri kuva ku biga ikiburamwaka kugera ku biga muri kaminuza mu gihe cy’umwaka naho abakora ubucuruzi buciriritse bakazajya bishyura amadolari y’Amerika 50 mu gihe cy’amezi atatu.

 

Visa ya gatatu yishyurwa n’abakozi bafite amasezerano y’akazi aho basabwa kuzajya bishyura amadolari y’Amerika 250 mu gihe cy’ukwezi, akavuga ko aya mafaranga agomba gutangwa hatitawe ku yandi masezerano Kongo yaba yarasinye.

 

Bamwe mu baturage basanzwe bambuka umupaka bakoresheje Jeto yabatangarije ko ikigiye kwitabwaho ku ruhande rwa Kongo ari Visa kurusha uko bajyaga bagaragaza irangamuntu, byumvikana ko bamwe mu baturage barema amasoko ya Goma bikoreye udutebo nabo bagomba kujya batanga aya afaranga kabone nubwo ibyo bajyana bitabyara aya madolari, cyakora ngo abazajya bitemberera nta kazi bagiye gukorayo nta mafaranga bazajya bishyura.

 

Abanyarwanda bari ku murongo bategereje kwemererwa kwinjira muri Congo.

Abanyarwanda bari ku murongo bategereje kwemererwa kwinjira muri Congo.

Bamwe mu baturage baganiriye na Kigali Today nyuma yo gusabwa gutanga aya mafaranga ya Visa bavuga ko Kongo itandukiriye amasezerano ya CEPGL ibihugu byombi bisanzwe bigenderaho bavuga ko bitazoroha kuyatanga, cyakora ngo ni amananiza ku Banyarwanda bajya gukorera Kongo.

 

Icyo ubuyobozi bw’u Rwanda bubivugaho

 

Ubwo imirongo yari myinshi ku Banyarwanda bajya Kongo kubera guhagarikwa, bamwe mu bakozi bo ku mupaka ku ruhande rw’u Rwanda batangarije Kigali Today ko nta mabwiriza barakira ahindura ibyo basanzwe bagenderaho ku buhahirane na Kongo ko bazakomeza kwakira Abanyekongo uko bisanzwe nta mafaranga ya Visa babaka.

 

Abanyekongo bo bakomeje kwinjira mu Rwanda nkuko bisanzwe.

Abanyekongo bo bakomeje kwinjira mu Rwanda nkuko bisanzwe.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Bahame Hassan, yatangaje ko aya amakuru yo kwaka Visa yayumvise agahamagara umuyobozi w’umujyi wa Goma wamubwiye ko agiye kubihagarika, gusa avuga ko gushyiraho amafaranga ya Visa ku Banyarwanda bajya i Goma ari ukwirengagiza amasezerano ibihumbi byasinyanye kubirebana n’ubuhahirane hamwe n’amasezerano ya CEPGL.

 

Ati “niba bashyizeho amafaranga yo kugura Visa bitandukanye n’amahame ya CEPGL, bigaragara ko gahunda zashyizweho na CEPGL ntacyo zimaze kuko nyuma ya Rusizi ubu bigeze Goma, hasanzwe hari ubuhahirane ku baturage baturiye imipaka kugera aho hakoreshwa jeto, twe twari twarashyizeho na Jeto ya weekend ku Banyekongo baza kwishimisha mu Rwanda”.

Ku mupaka munini Abanyarwanda barambuka nkuko bisanzwe.

Ku mupaka munini Abanyarwanda barambuka nkuko bisanzwe.

Iki ni ikibazo gikomeye kuko ibyo kurya byinshi bava mu Rwanda niba batangiye kwishyuza amafaranga kubabagemurira, aba baturage bazabihagarika kandi nibo bizagiraho ingaruka. Twe tugira amategeko tugenderaho kuko u Rwanda rugendera ku miyoborere myiza, ntidushobora gukora nk’ibyo Kongo ikora”.

 

Kuri uyu wa gatatu abanyeshuri n’abandi bacye badohorewe

 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu Abanyarwanda bajya Goma baciye ku mupaka muto nabwo babanje kubuzwa kwambuka ariko baza kubabarira abanyeshuri bari gukora ibizami bya Leta muri Kongo kugira ngo bashobore gukomeza gukora ibizami.

 

Mu gihe Abanyekongo bambukiranyaga umupaka baza mu Rwanda guhaha, Abanyarwanda bari bafungiye muri zone neutre n’imitwaro yabo basabwa gutanga amafaranga ya Visa, gusa nyuma y’igihe gito kubera ubwinshi bw’abaturage, umuyobozi w’umupaka muto ku ruhande rwa Kongo yaje kujya arekura Abanyarwanda bamwe agakumira abandi.

Umuyobozi w'umupaka muto ku ruhande rwa Kongo, Ndeta Lucie (uhagaze hagati wambaye ishati y'umweru).

Umuyobozi w’umupaka muto ku ruhande rwa Kongo, Ndeta Lucie (uhagaze hagati wambaye ishati y’umweru).

Avugana n’umunyamakuru wa Kigali Today umuyobozi w’umupaka muto ku ruhande rwa Kongo yatangaje ko igihugu cyabo kitazakomeza gufasha Abanyarwanda kibigisha, kibafasha no gushaka imirimo, gusa avuga ko abo bagiye kwibandaho mu gutanga amafaranga ya Visa ari abafite amazu y’ubucuruzi, akazi gahoraho kuko bagomba kwishyura Visa nkuko no mu bindi bihugu yishyurwa.

 

Ati “uri umunyamakuru uzi ubwenge, ni gute twareka abantu bava mu Rwanda bakinjira ku butaka bwacu kuhakorera batishyura? no mu Rwanda abanyamahanga bahakorera barishyura namwe nimwishyure.”

 

Ndeta Lucie abajijwe niba ntacyo amasezerano ya CEPGL avuze ku gihugu cyabo avuga ko ntacyo agisubizaho.

 

JPEG - 60 kb
Abanyarwanda baheze muri zone neutre babujijwe kwinjira muri Kongo badatanze amafaranga ya viza.

Kimwe mu bikwiye kwibazwa kuri aya mafaranga atangwa ni uko bamwe badohorerwa abandi bagahagarikwa nk’uko umwe mu baturage ufite Alimentation yabitangarije Kigali Today.

 

Ati “igikwiye kwibazwa ni ukumenya niba amategeko ari gutangwa na Leta cyangwa ashyirwaho n’umuntu kuko imyanzuro irahindagurika buri kanya, ikindi cyo kwibazaho aya mabwiriza yo kwishyura Visa ari ku mupaka muto uhuza Goma na Gisenyi mu gihe ku mupaka munini nta kibazo gihari”.

 

Kuva byatangazwa ko Abanyarwanda bajya i Goma baciye ku mupaka muto batangiye kwishyuza amafaranga, benshi mu bajya Kongo batangiye guhangayika kuko hari abasanzwe bahafite imirimo ibatunga bavuga ko aya mafaranga ari menshi.

 

Abanyeshuri baje kudohorerwa barambuka.

Abanyeshuri baje kudohorerwa barambuka.

Bamwe binubira ko Kongo ishaka guhombya Abanyarwanda bakorerayo kugira ngo ibyo bakora Abanyekongo abe aribo babikora, gusa umwe mu bahakorera avuga ko bishobora kugira ingaruka ku Banyekongo batunzwe n’ibiva mu Rwanda.

 

Abandi bavuga ko bitewe nibyo bakora ubuzima bugiye guhenda mu mujyi wa Goma kuko batakwishyura aya mafaranga ahubwo bizajyana no kongera ibiciro kugira ngo babone uko bishyura amafaranga ya Visa basabwa.

 

Sylidio Sebuharara
Kigalitoday.com

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo