Igitabo Bihige (2012)
Muri ibi bihe abanyarwanda bugarijwe n’ibibazo binyuranye by’imbereho n ubuzima,hari inzitizi zimwe dukomora ku mateka kandi zitoroshye kwigobotora niba buri wese atibajije ngo yisubize ku ruhare yagira mu kubonera umuti ibibazo.
Biturutse ku mateka, abanyarwanda bakunda ituze no kwishyira mu mutuzo. Ni umuco kwicisha bugufi birimo no guceceka ugashinjagira ushira, Sakindi ikazaba ariyo ibyara ikindi. Ubuzima bushya rero bw’iki gihe ntibujyana n’iyi myifatire kuko uko ikibazo iki n’iki gicecekwa ahubwo kirushaho kuzambya ejo hazaza nk’igisebe gishobora kubamo umufunzo. Bityo uwakwishimira gusinzira akazakanguka amazi yararenze inkombe.
Kuba indorererezi ku bikureba se inzira iboneye?
Ese byaruta:
Kwibaza uti: “Wundi nde?”
Uzumva akenshi abagira ngo “Ibyo ntibindeba”, “hari abandi bazabikora” kandi bitabadodeweho.
*Kwibaza uti: “Ryari?”
Uzumva n’abakubwira ko “Nzaba ndora”, “Haracyari igihe”, “Hari ibyo nkirimo sindahuguka”
*Kwibaza uti: “Mpisemo gukora iki mbere y’ibindi?”, “Ntabikoze bizungura nde?” kuko hari abakwunguka ngize icyo nkora, hari n’abunguka ntagize icyo nkora. Niba mpisemo kwibera indorerezi, nzabaho ak’ifuku, yo,
“N’ubwo iba ikuzimu
Hatagira urumuri
Umanza igira isuku
Kandi iba mu kuri
Izira umwuka mubi
Ngo n’umusuzi w’igikatu
Wayiterera imusozi!
Nyiri umwaku ni ifuku
N’ubwo iba ahafutse
Nta nkubi y’umuyaga
Nta gitwika n’ubutita
Nta butindi n’ubuherwe
Nta butware n’ubuhake
Nta bugenza n’ubugiri
(…)
Ivukira ikuzimu
Ikamara ubuzima
Ituye iw’abazimu”
F. Harelimana (2012), Bihige,p 55
Uyu wari umusongongero w’ igitabo Bihige (2012) kuri page ya 55. Igiciro cy’ igitabo ni $20.00 (makumyabiri) hanyuma ukongeraho amahoro y’iposita ajyana n’ubunini bw’ipaki yoherejwe. Ntimucikanwe rero kandi ni ngombwa kwita ubwacu ku byacu.Ariko uramutse wifuje kugisoma cyose wagitumiza wandikira Froduald Harelimana kuri E-mail: Rubanda15@yahoo.com.
Dr Froduald Harelimana, ni umurezi n’umwanditsi w’umunyarwanda ubu utuye muri Missouri muri Leza zunze ubumwe z’Amerika (USA). Yandika ibitabo agamije guteza imbere umuco n’urulimi by’abanyarwanda. Mushobora kumwandikira kuri E-mail twavuze hejuru.