GLPOST

Ingeso yo kwibera indorerezi izatwokame?

Bihige
Igitabo Bihige (2012)

 

Muri ibi bihe abanyarwanda bugarijwe n’ibibazo binyuranye by’imbereho n ubuzima,hari inzitizi zimwe dukomora ku mateka kandi zitoroshye kwigobotora niba buri wese atibajije ngo yisubize ku ruhare yagira mu kubonera umuti ibibazo.

 

Biturutse ku mateka, abanyarwanda bakunda ituze no kwishyira mu mutuzo. Ni umuco  kwicisha bugufi birimo no guceceka ugashinjagira ushira, Sakindi ikazaba ariyo ibyara ikindi. Ubuzima bushya rero bw’iki gihe ntibujyana n’iyi myifatire kuko uko ikibazo iki n’iki gicecekwa ahubwo kirushaho kuzambya ejo hazaza nk’igisebe gishobora kubamo umufunzo. Bityo uwakwishimira gusinzira akazakanguka amazi yararenze inkombe.

 

Kuba indorererezi ku bikureba se inzira iboneye?

Ese byaruta:

Kwibaza uti:  “Wundi nde?”

Uzumva akenshi abagira ngo  “Ibyo ntibindeba”, “hari abandi bazabikora” kandi bitabadodeweho.

*Kwibaza uti: “Ryari?”

Uzumva n’abakubwira ko “Nzaba ndora”, “Haracyari igihe”, “Hari ibyo nkirimo sindahuguka”

*Kwibaza uti: “Mpisemo gukora iki mbere y’ibindi?”, “Ntabikoze bizungura nde?” kuko  hari abakwunguka ngize icyo nkora, hari n’abunguka ntagize icyo nkora. Niba mpisemo kwibera indorerezi, nzabaho ak’ifuku, yo,

“N’ubwo iba ikuzimu

Hatagira urumuri

Umanza igira isuku

Kandi iba mu kuri

Izira umwuka mubi

Ngo n’umusuzi w’igikatu

Wayiterera imusozi!

 

Nyiri umwaku ni ifuku

N’ubwo iba ahafutse

Nta nkubi y’umuyaga

Nta gitwika n’ubutita

Nta butindi n’ubuherwe

Nta butware n’ubuhake

Nta bugenza n’ubugiri

(…)

Ivukira ikuzimu

Ikamara ubuzima

Ituye iw’abazimu”

F. Harelimana (2012), Bihige,p 55

 

Uyu wari umusongongero w’ igitabo Bihige (2012) kuri page ya 55. Igiciro cy’ igitabo ni $20.00 (makumyabiri) hanyuma ukongeraho amahoro y’iposita ajyana n’ubunini bw’ipaki yoherejwe. Ntimucikanwe rero kandi ni ngombwa kwita ubwacu ku byacu.Ariko uramutse wifuje kugisoma cyose wagitumiza wandikira Froduald Harelimana kuri E-mail: Rubanda15@yahoo.com. 

 

Dr Froduald Harelimana, ni umurezi n’umwanditsi w’umunyarwanda ubu utuye muri Missouri muri Leza zunze ubumwe z’Amerika (USA). Yandika ibitabo agamije guteza imbere umuco n’urulimi by’abanyarwanda. Mushobora kumwandikira kuri E-mail twavuze hejuru.

 

Exit mobile version