GLPOST

Ingoma ya Kagame itangiye kubona ko yibeshye ubwo bakuragaho igifaransa mu Rwanda.

Ikinyarwanda n’Igifaransa bigiye kongererwa amasaha mu mashuri abanza n’ayisumbuye

Yanditswe kuwa 25-11-2013 Yanditswe na KAMANZI

Mu nama y’iminsi ibiri irimo kubera i Kigali kuva kuri uyu wa mbere tariki 25 Ugushyingo, kugera ejo kuwa kabiri, Inzego zishinzwe uburezi mu Rwanda zatangaje ko hagiye gukorwa ivugurura mu mfashanyigisho z’amashuri abanza n’ayisumbuye kugira ngo zirusheho guhuzwa n’igihe ariko kandi zibe zinajyanye n’imirongo migari mishya yo guteza imbere ireme ry’uburezi, izi mpinduka zizongera amasaha y’ururimi rw’Ikinyarwanda n’Igifaransa.

Bamwe mu bitabiriye iyi nama.

Iyi nama ihuje Minisiteri y’uburezi mu Rwanda (MINEDUC), Ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda (REB) n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’uburezi mu Rwanda no mu bihugu by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Dr Musabe Joyce, umuyobozi wungirije ushinzwe integanyanyigisho muri REB yavuze ko izi mpinduka nshya zigamije kurema umunyeshuri uzavamo umuntu ukarishye ku isoko ry’umurimo ukenewe ku rwego mpuzamahanga.

Musabe yavuze kandi ko iri vugurura rizareba ireme inyigisho zisanzwe zari zifite, ndetse bijyanye n’intumbero y’igihugu y’icyerekezo cya 2020, gahunda y’Imbaturabukungu ya EDPRS2 ndetse n’ibihugu byo muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Mu gukora iri vugurura ariko hazarebwa ibyiza byari biri mu mfashanyigisho zari zisanzwe zifashishwa bikomeze gushyirwamo ingufu, ariko ibindi bitajyanye n’icyerekezo na gahunda y’uburezi bikurwemo.

Dr Joyce Musabe, umuyobozi wungirije ushinzwe integanyanyigisho mu kigo gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda (REB).

Musabe Joyce yavuze ko izi mfashanyigisho nshya zizaha agaciro cyane amasomo y’indimi, by’umwihariko ururimi rw’ikinyarwanda rukaba rwarateganyirijwe igihe gihagije ndetse n’Igifaransa kikazongererwa amasaha ndetse kikazongera kujya kibazwa mu bizamini bya Leta.

Minisitiri w’uburezi Dr Vincent Biruta, nawe wari muri iyi nama yavuze ko mu myaka 19 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi uburezi bw’u Rwanda bwazamutse cyane binyuze muri gahunda zitandukanye nka gahunda y’uburezi bw’ibanze kuri bose bw’imyaka 9 na 12.

Biruta ashimangira ko izi mpinduka mu burezi bw’u Rwanda ikigamijwe ari kuvana abanyarwanda mu bujiji bagahabwa ubumenyi bwatuma babasha kujyana n’aho isi igeze mu byiciro byose bikenewe ku isoko ry’umurimo.

Minisitiri w’Uburezi Dr Vincent Biruta avuga ko mu myaka 19 ishize uburezi bwateye imbere bigaragara.

Nyuma ya Jenoside, impinduka za mbere mu nteganyanyigisho zakozwe mu 1996, zigeza muri 2009, ubwo guverinoma yahinduraga imyigishirize amashuri yose agendera kuri gahunda y’uburezi y’u Rwanda agatangira kwigisha Cyongereza aho kuba igifaransa.

Izi mpinduka nshya zatangiye kunononsorwa muri uyu mwaka wa 2013, ariko zikaba zishobora gutangirana neza n’umwaka w’amashuri wa 2014 zizagera muri 2017.

Iyi nama yitabiriwe n’impuguke n’inzego zifite aho zihuriye n’uburezi mu Rwanda, Tanzania, u Burundi na Kenya.

BIRORI Eric
UMUSEKE.RW

Exit mobile version