GLPOST

Inkongi z’umuriro mu Rwanda ntabwo ari umutego w’umwanzi-Fazil

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Sheikh Musa Fazil Harelimana, yagaragaje ko inkongi z’umuriro za hato na hato zimaze iminsi zivugwa mu Mujyi wa Kigali n’ahandi mu gihugu atari intwaro z’abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu ahubwo ari ibihuha biba bigamije guca igikuba mu baturage.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri iki Cyumweru tariki 20 Nyakanga 2014, Minisitiri Harelimana yagaragaje ko mu byagaragajwe n’iperereza nta huriro riri hagati y’inkongi zikomeje kuvuka n’ababa babigize intwaro yo guhungabanya umutekano nyuma y’amagerenade n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Iki kiganiro cyari gihuje abanyamakuru, Minisitiri Halerimana, Minisitiri w’imicungire y’ibiza nno gucyura impunzi, Seraphine Mukantabana n’uhagarariye ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali.

Minisitiri Halerimana yagaragaje ko abona abagamije guhungabanya umutekano biyitirira impanuka ziba zabaye kugira ngo bace igikuba mu baturage kuko nta huriro riragaragazwa riri hagati y’inkongi zimaze kuba n’ibivugwa ko byaba ari uguhungabanya umutekano.

Miniisitiri Halerimana yakomeje asobanura ko muri uyu mwaka wa 2014 hamaze kugaragara inkongi 47 ziyongeraho ibanye nyuma y’ikiganiro mu Gishanga cy’inganda, mu gihe mu 2013 hagargaye 77, mu 2012 hagaragara 93 no mu 2011 haboneka 84.

Yagaragaje ko 61%by’izi nkongi byatewe n’insinga z’amashanyarazi n’uburyo budakwiye bwo gushyira amashanyarazi mu nyubako, naho izisaga 22% zo zikaba zigikorwaho iperereza, cyane cyane ku zabaye mguhera mu mezi abiri ashize y’uyu mwaka wa 2014 kugeza ubu.

Minisitiri Halerimana yagaragaje ko hagendewe ku mpamvu zimwe na zimwe zagaragajwe n’iperereza, nta na kimwe cyashingirwaho hakekwa ko izi nkongi zifitanye isano n’abahungabanya umutekano w’igihugu nk’uko hari ababyigamba bagamije guteza umutekano muke.

Minisitiri yagize ati “Abanyarwanda baratekanye ; noneho abantu bareka gukoresha amasasu na gerenade bakadukira mu gutwika bakabona ko ari ho batsindira ? Ibyo ngibyo byo reka ntabwo byashoboka”.

Yakomeje asobanura ko icyazamuye izi mpuha ari inkongi enye zirimo Gereza ya Muhanga n’iya Rubavu, n’inyubako z’ubucuruzi muri Quartier Matheus na Nyabugago. Yashimgangiye ko kuba ibivugwa nk’impuha bidahabwa agaciro atari uko bidashoboka ahubwo hagikenewe biimenyetso bifatika

Yagize ati “Ikindi nababwira ni uko za gereza na zo ari inyubako nk’izindi ; niba twamaze kubona ko 61% by’inkongi z’umuriro ziturutse ku mashanyarazi kuki se muri gereza bitaturuka ku mashanyarazi, ku burangare, no ku bugizi bwa nabi ?”

Yatanze urugero rw’amwe mu makuru yahise aboneka muri gereza ya Muhanga mu gihe iperereza rigikomeje aho umwe mu agororwa yavugaga ko yabonye mugenz we ari kunywa itabi agahita arijugunya abonye abacungagereza.

Kuri we yasobanuye ko ayo atari yo makuru yagenderwaho byagaragazaga ko na gereza zishobora gushya kubera impamvu zirimo uburangare, ubugizi bwa nabi busanzwe n’ibibazo bituruka ku myubakire.

Minisitiri Mukantabana yatanze inyunganizi agaragaza ko niyo abasaka guhungabanya umutekano w’igihugu ari bo baba bihishe inyuma y’inkongi za hato na hato, baba bagaragaza ko nya ngufu bafite.

Yagize ati “Ntabwo umuntu yaza kwerekana ko afite ingufu zo gufata igihugu ngo aze atwika… Nubwo bakoresha iyo ntwaro ntacyo yageraho kuko n’izo bakoresheje ntacyo zagezeho”.

Hagarutswe ku ngamba zihari n’izashyizwemo imbaraga kugira ngo hakomeze gukumirwa inkongi z’umuriro, hagendewe ku mabwiriza ya Minisitiri w’intebe yasohotse ku wa 11 Nyakanga 2014.

Aya mabwiriza agaruka ku ngingo zirimo gukumira inkongi z’imiriro mu nyubako n’ahandi hantu hahurirwa n’abantu benshi, kugura ibikoresho by’umuriro byizewe, kuzikumira ku gasozi, mu bwikorezi, ku bikwa no ku ikoreshwa ry’ibikoresho bishobora guteza inkongi z’umuriro.

Na none kandi aya mabwiriza atanga ubusobanuro ku kongera ubushobozi mu guhangana n’inkongi z’umuriro no kuyashyira mu bikorwa ku bufatanye n’inzego za Leta bireba mu kugenzura uko amabwiriza n’ubukangurambaga byitabirwa.

Mu gihe hagitegerejwe ibizashyirwa hanze n’itsinda ryashyiriweho kugenzura imyubakire mu Mujyi wa Kigali, buri Munyarwanda arasabwa kugura udukoresho twa kizimyamwoto byibuze tubiri (ako mu gikoni no kunzu yo kubamo), no kugira ubwishingizi kuko bwamugoboka igihe ubundi buryo buteganywa butamutabaye.

Nyuma y’ikiganiro n’abanyamakuru, hahise haboneka inkongi mu Gishanga cy’inganda i Gikondo

ntawiclaude@igihe.com

Exit mobile version