Inteko ishinga amatego iranenga urwego rw’umuvunyi gukurikirana udufi duto gusa

Hashize 8 hours Iyi nkuru yanditswe. Yashyizweho kuwa 13/11/2013 . Yashyizwe ku rubuga na    ·   Nta Gitekerezo kirayitangwaho

Nyuma yo kugezwaho raporo y’umwaka wa 2012-2013 y’urwego rw’umuvunyi, benshi mu bagize inteko ishinga amategeko cyane cyane Abadepite bahase ibibazo urwego rw’umuvunyi ibyinshi byarunengaga  kutika ku bibazo bya ruswa n’iby’abanyereza imitungo ya Leta ku kigero kimwe, ahubwo ko ugasanga rushyira imbaraga mu guhana abakoze ibyaha bito.

Makuza Bernard, Visi perezida w'umutwe wa Sena na Mukabalisa Donatille, perezida w'umutwe w'abadepite ari nabo bahase cyane ibibazo urwego rw'umuvunyi

Makuza Bernard, Visi perezida w’umutwe wa Sena na Mukabalisa Donatille, perezida w’umutwe w’abadepite ari nabo bahase cyane ibibazo urwego rw’umuvunyi

Muri iyi raporo y’umwaka wa 2012-2013, urwego rw’umuvunyi rugaragaza ko rwagerageje gukemura bimwe mu bibazo by’akarengane 5.190 abaturage barugejejeho n’ubwo bitakemutse byose kuko ngo rwibanze cyane ku bindi bibazo 2.093 bitari byararangijwe mu myaka yabanje.

Urwego rw’umuvunyi kandi mu rwego rwo kurwanya akarengane rwakiriye amadosiye atandukanye asaba ko imanza zasubirwamo, rurayasesengura 14 muri yo ruyashyikiriza urukiko rw’ikirenga ndetse ubu ngo imanza ebyiri muri zo zatangiye kuburanishwa bundi bushya.

Ikibazo cya ruswa cyakuruye impaka munteko

Urwego rw’umuvunyi rwagaragaje ko rwasesenguye amadosiye menshi rwakurikiranye, arimo 46 avugwamo ruswa ishingiye ku mikorere mibi y’inzego, imitangire y’amasoko ya Leta itubahiriza amategeko, inyerezwa ry’umutungo wa Leta rikorwa n’abayobozi cyangwa abakozi ba Leta cyangwa ab’imishinga yayo hiyongeraho amadosiye 33 umwaka ushize warangiye atarangiye.

Ku mugereka w’iyi raporo hagaragaraho urutonde urutonde rw’abasaga 100 bahamwe n’icyaha cya ruswa, urutonde rwiganjeho abagabo bakora imirimo itandukanye irimo ubuhinzi, ubushoferi n’ubumotari.

Ikintu kitashimishije abagize inteko ishinga amategeko ndetse banabaza umuvunyi mukuru ibisobanura ku mpamvu bakurikirana abantu batanze ruswa nto gusa kandi bigaragara ko itangwa hose, ari nabyo bagereranyije no guta udufi duto bakirengagiza ibibini.

Mu gusubiza iki kibazo Umuvunyi mukuru Cyanzayire Aloysie yavuze ko ruswa ikigaragara mu nzego zose koko ariko impamvu bariya aribo bagaragara ku rutonde ari uko aribo bari mu byiciro kubona serivisi cyangwa kuyitanga ari uko ubanje gutanga bitugukwaha (ruswa) byoroshye nk’abapolisi bo ku mihanda n’abashoferi n’abamotari, abaturage bajya gusaba serivisi mu nzego z’ibanze n’ahandi kandi no kubibonera amakuru ngo biroroshye.

Cyanzayire yavuze kandi ko impamvu abatanga cyangwa abahabwa ruswa nyinshi nko mu itangwa ry’amasoko manini no mu misoro batagaragara kuri uru rutonde ngo ari uko kubavumbura bitoroshye kuko bakingirana ikibaba cyane kuko baba bazi ingaruka bombi byabagiraho bimenyekanye.

Amafaranga yahombye nta mpamvu

Iyi raporo kandi igaragaza ko amafaranga menshi Leta yari yashyize mu mishinga n’ibikorwa byakorwaga n’ibigo bitandukanye bya Leta n’ibyo ifitemo imigabane nka FARG, EWSA, KIST, imishinga nk’iy’ingomero z’amashanyarazi harimo n’uwa Rukarara, ikibuga cy’indege cya Bugesera n’ibindi yanyerejwe.

Imwe muri iyo mishinga kandi ngo ifite ibibazo by’imyenda y’abaturage n’abo usanga baba barabariye ariko ntibabishyure.

Kuri iki kibazo benshi mu badepite basabye ko urwego rw’umuvunyi rwarenga urwego gutanga inama kubabigizemo uruhare no gutanga raporo gusa, rukanabakurikirana.

Mu gusubiza iki kibazo, Umuvunyi mukuru Cyanzayire yavuze ko ibyo batabyanze gusa ngo ibyinshi ntibiri mu nshingano z’urwego rw’umuvunyi.

Gusa ngo hifashishijwe amakuru bakusanyije, ibibazo bimwe babitangiye raporo, ibindi babishyikiriza ubushinjacyaha kugira ngo butunganye ibirego bubishyikirize inkiko kugira ngo abagize uruhare mu kunyereza amafaranga ya Leta babihanirwe.

Urwego rw’umuvunyi kandi ruvuga ko mu madosiye 32 rwasesenguye rwasanze Leta ishorwa mu manza biturutse ku micungire mibi y’abakozi, imyitwarire mibi y’abayobozi n’ibindi byatumye Leta ihomba amafaranga y’u Rwanda 92.237.030 yagiye ku manza yatsinzwe.

Mu gihe hari n’imanza isesengura ritagaragaje ko harimo uruhare rw’abayobozi cyangwa abakozi ba Leta zahombeje Leta amafaranga y’u Rwanda 486.160.369.

Ibwiriza rishya rya Minisitiri w’intebe rivuga ko umukozi wa Leta uzongera kuyishora mu rubanza kubera amakosa ye ikanatsindwa azajya yirengera amafaranga Leta izajya icibwa.

Umuvunyi mukuru Cyanzayire Aloysie atanga ibisobanuro mu nteko ishinga amategeko

Umuvunyi mukuru Cyanzayire Aloysie atanga ibisobanuro mu nteko ishinga amategeko

Ku kibazo cy’uko hari ibintu byinshi abagize inteko ishinga amategeko batashimye muri raporo n’icyo bagiye gukosora.

Umuvunyi mukuru Cyanzayire Aloysie yatangarije UMUSEKE ko hari byinshi basabwa gukurikirana kandi bitari mu nshingano zabo kandi ngo n’ubundi bakora ibintu bibiri ubundi mu bindi bihugu bidahurizwa hamwe kubera uburemere bwabyo.

Ati “Urwego rw’umuvunyi n’ubundi ntabwo rushobora gusimbura izindi nzego, ububasha twahawe ni ubwo gukurikirana no gukumira icyaha cya ruswa no kurwanya akarengane, ibyo bindi ntabwo biri mu nshingano zacu.”

Cyanzayire avuga ko uku gushaka ko urwego rw’umuvunyi rwinjira no mi mirimo y’izindi nzego n’izo rufite ngo zitoroshye bituma hari ibidakemukira igihe kubera ko umubare w’abakozi 62 uru rwego rufite ngo udahagije.

Kandi ngo n’abahari bakongererwa ubushobozi bwo gucukumbura ibimenyetso by’ibyaha bafite mu nshingano kugira ngo birusheho kujya byihuta dore ko ngo izo arizo mbogamizi nkuru bafite mu kazi kabo.

Venuste Kamanzi
UMUSEKE.RW

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo