INTERA HAGATI Y’ ABANYARWANDA BAKENNYE N’ ABAKIZE IKOMEJE KUBA NDENDE

Iyi raporo ije ivuguruza iyari yabanje gukorwa n’ u Rwanda yashyizwe ahagaragara nyuma y’ inyigo yimbitse y’ inzobere zo mu bihugu bya Afrika y’ Iburasirazuba (EAC), aho yavugaga ko mu Rwanda ikibazo ubukene bugiye kuba amateka kuko iyo raporo yavugaga ko bwagabanutse ku buryo bugaragara .

Ibibazo byashingiweho byakuwe kuri raporo yagaragaza ko umubare w’ abashomeri mu Rwanda ukomeje kugwira n’ ubwo n’ ubukungu bwakomeje kuzamuka cyane kugera kuri 6 % mu myaka 10 ishize.

Ibyo babivugiye ko ngo iyo ubukungu buzamutse ariko urubyiruko ntirubashe kwihangira imirimo nta kabuza ko intera hagati y’ abakize n’ abakennye ikomeza kuba ndende, bivuze ko ntagihinduka.



Irebere nawe ibice 2 byo mu mujyi wa Kigali havugwa iterambere kurusha ahandi. Ibumoso ni Nyarutarama, iburyo ni Mont Kigali (Nyamirambo)

Abakurikiranira hafi ibyo bibazo by’ ubukene mu rubyiruko, bavuga mu minsi iri imbere icyo kibazo kidakemutse gishobora guteza umutekano mucye mu bihugu bigize akarere ka EAC muri rusange.

Bimaze kugaragara ko abanyarwanda bagejeje igihe cyo gukorera amafaranga bahembwa bikurikije itegeko ry’ umurimo bakibarirwa ku intoki.

Ibarurishamibare ryerekana ko umukozi ahembwa hagati y’ amadorari y’ amanyamerika 176 na 118, mu gihe Leta y’ u Rwanda iteganya ko umukozi wayo uhembwa macye atajya munsi y’ amadorari 192 na 128.

Niba ari uko byifashe, byumvikane ko abanyarwanda benshi badakorera Leta bahembwa nabi kandi amafaranga macye.

Mu mwaka w’ i 2010 Leta y’ u Rwanda yakomeje kugira impungenge z’ uko 44,9% mungo z’ abaturage zagaragayemo ubukene bukabije.

Mu gihe cyose ubukungu buzamutse ariko ntibusigire abaturage ububasha bwo kwihangira imirimo ibabyarira inyungu (ibinjiriza), inyungu zibona bamwe abandi bakarushaho gukena.

Mu rwego rwo kurwanya ubukene, twavuga ko Abanyarwanda bakeneye ubuhinzi buteye imbere kandi bushobora kubafaha kwihangira imirimo bityo imishahara yabo ikiyongera.


Gaston Rwaka – Imirasire.com

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo