Intore ziba mu mahanga zigomba guhabwa imyitozo ya gisirikare i Gabiro zasesekaye mu Rwanda

Abanyeshuri 260 biga mu mahanga bagarutse kwiga indangagaciro z’ubunyarwanda 

Urubyiruko rw’Abanyarwanda biga mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku isi basaga 260 bahagurutse i Kigalli berekeza i Gabiro, aho bagomba kumara ibyumweru bibiri batozwa indangagaciro zikwiye kuranga Umunyarwanda yaba n’uri mu mahanga.

 

Aba banyeshuri bagarutse guhabwa aya masomo yo kubigisha igihugu cyabo, aho cyavuye n’aho kigana ndetse n’uruhare buri wese akwiye kugira mu kugiteza imbere no kugihesha isura nziza, kuko bari baragiye kwiga badahawe ubu bumenyi buri munyeshuri wese urangije amashuri yisumbuye ahabwa.

 

Aba banyeshuri bahagurukiye kuri Stade Amahoro i Remera kuri iki Cyumweru, bajyanwa n’amabisi arinzwe n’abashinzwe umutekano.

 

 

Mu ijambo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni, yahaye uru rubyiruko, yabibukije ko itorero ry’igihugu bagiyemo ari urubuga bahawe rwo kuzamura imyumvire kugira ngo bagire indangagaciro zibereye Abanyarwanda, bityo abasaba kuzitwara neza mu gihe cy’ibyumweru bibiri bagiye kumara i Gabiro.

 

Yagize ati “Aho mugiye muzaba mufite abarimu, muzaba mufite ibikorwa bitandukanye namwe musangiye hagati yanyu, ariko mugomba kugira ikinyabupfura… kandi mugomba kugira uruhare mu biganiro muzaba murimo. Twizera ko rero amasomo mugiyemo muzayarangiza mwamenye indangagaciro kandi akaba ari nazo zigenga imyitwarire yanyu ya buri munsi.”

 

Ubusanzwe buri munyarwanda wese yitezweho indangagaciro z’ubunyarwanda zirimo kugira ubupfura, gukunda igihugu no kwihesha agaciro, ari nayo mpamvu buri munyarwanda wese agomba guca mu itorero. Rucagu Boniface uyobora Komisiyo y’itorero ry’igihugu avuga ko ababa mu mahanga cyane urubyiruko bo bakwiye kwigishwa izi ndangagaciro by’umwihariko.

 

Yagize ati“Abanyarwanda twese tuziko umuco w’indangagaciro watakaye kuva abakoloni baza muri iki gihugu[….]Indangagaciro zigishwa abanyarwanda bose, by’akarusho rero iyo tubonye abanyarwanda bari hanze cyane cyane b’urubyiruko noneho dushyiramo imbaraga kugira ngo isura y’u Rwanda igende neza mu mahanga.”

 

Maxime Blaise Mutabazi, umwe mu banyeshuri baganiriye na IGIHE wiga muri Gabon, yavuze ko gufata umwanya we akaza mu itorero ari inshingano nk’umunyagihugu kandi ugikunda, kuko yiteze ko aya masomo azasozwa amenye bidasubirwaho uko akwiye kwitwara mu buryo buhesha isura nziza igihugu.

 

Yagize ati “Nk’Umunyarwanda kandi ukunda igihugu cyanjye byari inshingano ko nza kwiga indangagaciro ziranga umunyarwanda mwiza kugira ngo abe ari nazo nzagenderaho aho nzaba ndi hose ku isi.”

 

Ibi kandi byagarutsweho na Irebe Umusangwa, Umunyarwandakazi wize amashuri yisumbuye muri Afurika y’Epfo akaba ari naho agiye gukomereza muri Kaminuza ya Cape Town, we usanga itorero rigiye kumubera umwanya wo kumenya byimbitse igihugu cye ndetse n’indangagaciro zikwiye kuranga umunyagihugu, kuko ubundi ngo yajyaga abyumva mu mbwirwaruhame z’abayobozi.

 

Yagize ati “Ubundi twajyaga twumva amateka y’igihugu cyacu tuyasomye mu bitabo cyangwa tukayumva mu mbwirwaruhame z’abayobozi, ariko ubu tugiye kubyiga mu buryo burambuye kandi bizadufasha kuba ba ambasaderi beza b’igihugu cyacu aho tuba mu mahanga.”

 

Irebe yaboneyeho umwanya wo gushimira ababyeyi babo bagira babafashije kumva akamaro k’itorero bakanabafasha kwitabira aya masomo, dore ko benshi mu babyeyi barimo n’abayobozi bakuru baje baherekeje abana babo.

 

Aba banyeshuri berekeje i Gabiro ni icyiciro cya karindwi cy’itorero ry’abanyeshuri biga mu mahanga cyiswe “Indangamirwa”, izina ubuyobozi bwa Komisiyo y’Itorero ry’igihugu busobanura ko igihugu kirangamiye urubyiruko ruzavamo abaturage n’abayobozi beza ku buryo bubereye u Rwanda.

 

 

 

 

 

 

fabricefils@igihe.com

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo