Site icon GLPOST

Inyandiko nkizi zikomeje kwandikwa zikoma FDLR mu binyamakuru bya Kigali zigamije kuyobya no gutera ubwoba abanyarwanda.

FDLR, ingengabitekerezo ya Jenoside, kutamburwa intwaro ; amayobera ku karere n’u Rwanda
Nyuma y’aho bivugiwe ko ibikorwa byo kurwanya no kwambura intwaro umutwe wa FDLR ntacyo bigeraho hari ubwoba ko aka karere gashobora kuzongera kwinjira mu ntambara cyane cyane mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru iherereye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ariko kandi hari n’abasanga hagize igikorwa gifatika ibibazo biterwa n’uwo mutwe byakurwaho burundu.

 

Uku kunanirwa guhashya FDLR kuje mu gihe ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikomeje guterwa ingabo mu bitugu n’umutwe wa Loni washyizwe muri icyo gihugu hagamijwe gufasha mu kugarura amahoro n’umutekano.

 

Abakurikirana ibibazo byo mu karere bibaza ukuntu mu minsi ishize ubwo umutwe wa M23 watangazaga ko uhagaritse imirwano ukava no mu duce wari warigaruriye nyuma twaje guhita twigarurirwa n’imitwe itandukanye ivugwaho gukorana na FDLR. Hari n’abemeza ko ibihugu bitandukanye bikorana na Loni byaba byishakira inyungu zabyo bwite mu Burasirazuba bwa Congo dore ko ako gace gakungahaye ku mabuye y’agaciro benshi babonamo intandaro y’intambara z’urudaca muri RDC.

 

Tugarutse kuri FDLR byananiranye kuyirwanya bivugwa ko biterwa ahanini n’uko bamwe mu bagize uwo mutwe banangiye kuva mu mashyamba ya Congo kabone n’ubwo hashyizweho gahunda zo gutahuka ku bushake ; nabo kandi bakaba batungwa agatoki mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya Congo.

 

Gusa umwe mu baganiriye n’ikinyamakuru PANA utarashatse kwivuga izina yagize ati “Turebye ku nyeshyamba za FDLR zanga kugaruka mu Rwanda, ushobora kuvuga ko bamwe mu bayobozi bazo batinya kugezwa imbere y’ubutabera ubwo bazaba bageze mu gihugu, ahanini bitewe n’uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko kandi hari n’abakibona inkunga z’amahanga ziza ku buryo butazwi”

 

Mu minsi ishize ubwo ingabo za Congo (FARDC) zageragezaga kurwanya FDLR bamwe mu bayigize bahisemo kureka imirwano abandi bahitamo kugaba ibitero ku duce twegereye u Rwanda.

 

U Rwanda ruvuga ko umuryango mpuzamahanga wananiwe kurandura burundu imitwe yitwaje intwaro muri RD Congo irimo n’umutwe wa FDLR.

 

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo aherutse gutangaza ko MONUSCO nta kigaragara yakoze ngo irwanye umutwe wa FDLR u Rwanda rubonamo ikibazo cy’umutekano w’akarere kose muri rusanjye by’umwihariko ukaba ubangamiye u Rwanda.

 

Hagati aho ku ruhande rwa Loni, icya mbere ngo ni ukubanza gushyigikira gahunda zo gutahuka ku bushake, gushyira intwaro hasi, gusubizwa mu buzima busanzwe ndetse no kwimurira aba FDRL babishaka mu Rwanda, muri Congo cyangwa mu bindi bihugu bitegeranye n’imipaka y’ibihugu byo mu karere. Aha abasesengura bakaba babona kubimura atari byo byibanze ahubwo kubambura intwaro burundu akaba aribyo bifatwa nk’igisubizo cy’amahoro arambye.

 

FDLR igiye kumara imyaka irenga 19 ikorera muri Congo ndetse ikaba inafatwa nk’iyiteza umutekano muke mu karere k’ibiyaga bigari kandi ikaba inashinjwa kurangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside dore ko bamwe mu bayigize harimo n’abayobozi bayo bakurinweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi.

 

Muri Gicurasi 2013, abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Gen. James Kabarebe yavuze ko uwo ari we wese mu barwanyi ba FDLR uzifuza gutaha mu mahoro azabifashwamo apfa kuba nta ngengabitekerezo ya Jenoside atahukanye.

 

Gen. Kabarebe asubiza ibibazo by’abamubazaga yagize ati “Nzorohereza uwari we wese mu ba FDLR gutahuka niba nta ngengabitekerezo ya Jenoside afite.”

 

Abazahamwa n’ibyaha bya Jenoside bazagezwa imbere y’ubutabera. Avuga ko Mudacumura nafatwa azashyirwa muri gereza kubera icyaha cya Jenoside.

 

Yavuze ko aba FDLR benshi bahisemo kuva mu ngengabitekerezo ya Jenoside bagatahuka mu Rwanda.

 

Icyo gihe Kabarebe yavuze ko FDLR igomba kwamburwa intwaro cyangwa igashirira mu mashyamba ya Congo.

 

Mu minsi mike ishize kandi humvikanye ubufatanye bw’amashyaka atandukanye arwanya Leta y’u Rwanda yiyemeje kugendera mu ngengabitekerezo imwe na FDLR.

 

U Rwanda rwahise rutangaza ko uwo ari we wese uzifatanya nayo azafatwa nk’umuterabwo kuko FDLR ifatwa nk’umutwe w’iterabwoba wanakoze Jenoside mu Rwanda.

Exit mobile version