GLPOST

Inzira ntibwira umugenzi. Kagame ntiyakagobye kuba yarishe Col Karegeya.

Ingaruka z’urupfu rwa Col Karegeya zitangiye kugaragara kandi ntabwo ari ibanga kuko umuntu uwari we wese ukurikirana ibibazo by’u Rwanda abibona. Umunyarwanda yaravuze ngo “Umanika agati wicaye wajya ku kamanura ugahaguruka”. Kagame yari azi ko niyica Col Karegeya bizamera nkuko byabaye yica Asiel Kabera, Seth Sendashonga, Theoneste Lizinde, abasirikari benshi bo muri RDF bamufashije kwicara ku ntebe yicayeho n’abandi banyarwanda benshi hirya no hino. Ikigaragara hano nuko Kagame yibagiwe ko aba bose yabishe ibi bintu bikurikira bitaravuka: Internet, Facebook, Twitter n’izindi mbuga nyinshi zituma abantu bamenya amakuru kuri za murandasi.

 

Ntabwo tuzi neza igihe byafashe isi yose ko kumenya ko Kagame yishe Karegeya ariko twe ku rubuga rwacu twabimenye ahagana saa sita zo kumanywa ku bunani taliki ya 1 Mutarama 2014. Tukimara kumenya iyi nkuru twahise twandika iyi nyandiko ikurikira “Kagame ahitanye Col. Patrick Karegeya ariko amaraso ye azamuteza ibibazo byinshi atazashobora kwikuramo mu mahoro!” ikaba iri mu nkuru zimaze gusomwa n’abantu benshi ku rubuga rwacu kugeza ubu. Ibi bikaba bigaragaza ubunini bw’icyobo Kagame yicukuriye yica Col Karegeya tukaba twongeye gushimangira ko atazashobora kubyivanamo mu amahoro. Ariko ikintu cyadutangaje kandi gishobora kuba cyaratangaje na Kagame ubwe, n’uburyo ibinyamakuru byinshi byo mub’ibihugu bikomeye byavuze urupfu rwa Col Karegeya kandi byose bimutunga agatoki ko ariwe wamwishe. Ndetse ntitwaba tubeshye tuvuze ko ibinyamakuru cyangwa imbuga zanditse ku rupfu rwa Col karegeya biruta kure ibyanditse ko Perezida Habyarimana yapfuye (Kandi uwamwishe turamuzi).

 

Kagame yica Col Karegeya yahise amugira intwari ikomeye ariko byatumye abantu benshi bamubona nk’ikigwari. Maze kumva ibyo abantu benshi bamaze kuvuga ku rupfu rwa Col Karegeya ndetse n’uburyo urupfu rwe rwababaje abantu benshi, ntacyambuza kuvuga ko Kagame yabaze nabi. Niba ariwe wenyine wafashe icyemezo cyo kwica Col Karegeya cyangwa se hari ababimutegetse, ntabwo nashidikanya kuvuga ko atamaze kubona ko yakoze imibare ye nabi. Mu kwica Col Karegeya byagaragaje ko Kagame yamutinyaga bikaba bigaragaza ko ari umunyabwoba. Kugeza ubu Col Karegeya n’ umwe mu bantu bahunze Kagame ari umwere amaze kurangiza igifungo kandi yarafunzwe azira ubusa.

 

Kagame yica Col Karegeya yatumye abanyarwanda (Abahutu, Abatutsi n’Abatwa) ndetse n’ abanyamahanga bamwanga kurushaho. Yaba umututsi, umuhutu cyangwa umutwa ndahamya ko ntawe utaraguye mu kantu yumvise ko Kagame yishe Karegeya n’uburyo yamwishe. Utarakundaga Kagame yarushijeho kumwanga naho uwamukandaga ubu yibaza byinshi bituma wenda ashidikanya. Nyuma yaho Kagame yiciye Col Karegeya, aho kwigira nyoni nyinshi ngo yereke abanyarwanda ko atariwe wamwishe yahisemo kuba nk’inyamanswa yohereza Minisitiri Mushikiwabo ari nawe muvigizi wa leta ye akora amahano ashinyagurira abana ba Col Karegeya yishimira iyicwa rye.

 

Kuva Col Karegeya yapfa, Kagame yabonetse bwa mbere mu ruhame asezera uwari uhagarariye ubwongereza mu Rwanda ejo hashize taliki ya 9 Mutarama 2014. Uyu munsi taliki 10 Mutarama 2014 yagaragaye yakira abanyeshuri bakomoka muri kaminuza yahitwa Wharton muri Amerika, aha bikaba bigaragaza uwo Kagame ashyize imbere n’uwo yitayeho (Yibagiwe ko kwitegura icyunama byatangiye taliki ya 7 Mutarama 2014). Abanyamahanga bo sinakwirirwa njya kure kuko ibyo abavandimwe bacu baba Kongomani bakoze kuri Goma bamaze kumva ko Kagame yapfuye bihagije. Ikindi cyatumye abanyarwanda benshi ndetse n’abaganda banga Kagame kurushaho, n’uburyo Kagame yangiye umuryango wa Col Karegeya ko bamushyingura muri Uganda nkuko byari byifujwe na nyina umubyara ufite imyaka irenga 80, umuntu utagirira impuwe n’ababyeyi ra!. Ikindi kigaragaza ibibazo Kagame afite mu mahanga nuko ibihugu bikomeye bitakimutumira ahubwo asigaye ajya muri ibyo bihugu yitumiye abinyujije mu banyarwanda bari hanze ngo ni Diaspora, sinzi ko hari igihugu kizongera kubimwemerera nyuma yo kwica Col Karegeya kereka ahari muri Afurika. Ariko sinzi niba na Zambia aho Rwanda Day y’ubutaha yashoboraga kuzabera bazamwemerera. Tubitege amaso.

 

John Mucyo

Exit mobile version