GLPOST

Isomere ibinyoma Rushyashya yanditse kuri Rudasingwa nawe wirebere aho Kagame n’agatsiko ke bageze. Hagize ikinyamakuru cyandika nkibi i Kigali barara bagifunze.

THEOGENE RUDASINGWA NI BIHEMU

Urubuga rwa internet www.rushyashya.net rumaze iminsi rutangaza inkuru zivuga uguhuzagurika muri politiki,ubujura,ubuhendanyi,ubushukanyi n’ubuhemu bya Theogene RUDASINGWA.Ibyo tukaba tubibona mu nkuru zikurikira :

 KAYUMBA NYAMWASA ARASHINJWA URUPFU RWA LIEUTENANT DAN TWAHIRWA, yatangajwe ku wa 31Nyakanga 2013

 BOMBORI BOMBORI MURI ZA AMBASADE Z’U RWANDA, yatangajwe ku wa 23 Kanama 2013

 UMUGAMBI MUBISHA:ABAHOZE ARI ABASIRIKARI BA RPA BATOROTSE,FDLR,EX FAR MU GUHIRIKA UBUTEGETSI BWA KAGAME, yatangajwe ku wa 10 Nzeri2013

 POLITIKI:INYOTA Y’UBUTEGETSI,IKIRANGANTEGO CY’ABATAVUGA RUMWE NA LETA YA KAGAME,yatangajwe ku wa 10 Ukwakira 2013

 UBUJURA BWA PADIRI THOMAS NAHIMANA MU ISHYAKA RYA FAUSTIN TWAGIRAMUNGU,yatangajwe ku wa 11 Ukwakira 2013

 CANADA:TWAGIRAMUNGU YABUZE ABANYARWANDA ATUMIRA ABANYEKONGO MU NAMA RUSANGE Y’ISHYAKA RYE RDI,yatangajwe ku wa 22 Ukwakira 2013

 BRUSSELS:DR GAKUBA THARCISSE YITANDUKANYIJE N’IHURIRO INYABUTATU,yatangajwe ku wa 01 Ugushyngo 2013

 PADIRI THOMAS NAHIMANA YABAYE UMUVUGIZI WA KARANGWA SEMUSHI GERARD NATHEOGENE RUDASINGWA,yatangajwe ku wa 19 Ugushyingo 2013

 MURI RNC HARAVUGWA UBUKWE BWA RUDASINGWA THEOGENE NA CLAIRE,yatangajwe ku wa 20 Ugushyingo 2013

Ziiriya nkuru tumaze kurondora zerekana neza Theogene RUDASINGWA uwo ari we.Ariko turagira ngo tugaruke kuri iriya yatangajwe ku wa 19 Ugushyingo ivuga ukuntu Padiri Thomas NAHIMANA yigize umuvugizi wa KARANGWA SEMUSHI GERARD na Theogene RUDASINGWA kuko irimo agashya:igihango Theogene RUDASINGWA yagiranye n’umuryango FPR-Inkotanyi hari aho wakigereranya n’icyo Padiri Thomas yagiranye na Kliziya Gatolika.Iriya nkuru igaragaza ukuntu bariya bagabo bombi bari mu gatebo kamwe,bombi ari ba Bihemu,Kimwamwanya, Macoyinda na Rutangumugayo.Bakina politiki yo gusenya no gusebanya.Hari aho igira iti “Padiri Thomas na RUDASINGWA,bombi ni ba bihemu.Umwe yahemukiye Kiliziya Gatolika yarahiriye gukorera,undi ahemukira umuryango yahisemo wabohoje igihugu ari wo FPR.Umwe yandagaje Musenyeri we yasezeranye kumvira,asuzugura n’abandi bayobozi ba Kliziya Gatolika,undi yihakana uwamukamiye amutereka ku ntebe amugira umunyamabanga we wihariye ari we Perezida KAGAME.Umwe yahimbiye ibinyoma abapadiri bagenzi be agamije kwerekana ko ari mupadiri mwiza kandi yarataye umurongo,undi na we agenda asebya abo basangiye kandi bakoranye kubera inyota y’ubutegetsi.Burya ibisa birasabirana.Reka turebe ubufatanye bwa ba kimwamwanya babiri icyo buzageraho !”


Adam na Eva bamaze gukora icyaha

Kuva Theogene RUDASINGWA yatangira gutangaza inkuru z’ibinyoma byambaye ubusa bisebya Leta,agamije kubiba amacakubiri no kuryanisha abanyarwanda,abakurikiranira hafi ibya politiki bibaza niba agifite ubwenge bukora neza cyangwa atagamije gusa gushaka indonke. Birababaje kubona igihugu cyaramukamiye yamara kurengwa agafata inzira yo kukigambanira .Yakoreye amakosa menshi urwamubyaye aho gusaba imbabazi abanyarwanda ahitamo kwishongora no kwibwira ko gusebya Perezida KAGAME bimuhindura umumalayika.Nyamara imyitwarire ye ituma arushaho gukomeza kurindagira,guta umutwe no kuwuteka,kuvuga amangambure no gukora politiki itagira icyerekezo.Inama isumba izindi ni uko yatuza,akareba mu mutima we amakosa yakoreye Abanyarwanda maze agasaba imbabazi.Gukomeza gukwirakwiza ibinyoma n’ ibihuha mu mahanga ni ugukomeza kwiha amenyo y’abasetsi.Ari kwikura n’aho yari ari.Abo abwira baramuzi.Abo yibwira ko bamwumva nibamara kumukoresha bazamuhindura igiseswa bamute ku gasi, isi ikomeze imwote.Niba yirya icyara akishuka ko we na RNC hari icyo bazageraho,nasubize amerwe mu isaho.Ubuhemu yagiriye Perezida KAGAME na RPF bwamukururiye umuvumo.Ubu ari guteragira nka GAHINI.

Usibye ko gutega umuntu iminsi atari byiza,uvuze ko nyir’urugo yapfuye si we uba umwishe.Iyo usenguye imvugo z’abagize RNC,ikigaragara ni uko abari ku isonga y’iryo shyaka ari bo KAYUMBA NYAMWASA,KAREGEYA,GAHIMA na RUDASINGWA umunsi umwe bazashwana.Uko iminsi igenda ishira,bigenda bigaragarira bose ko ari ba bihemu kandi ba bihemu babiri ntibashobora kubana.Byanze bikunze igihe kiragera umwe agahemukira undi.

Cyiza Davidson

Exit mobile version