Isomere nawe aho ikinyamakuru cya FPR na Kagame bemera ko batikinitse imwe mu nkuru beherutse kwandika!

NISR yisubiyeho ku mibare igaragaza amata nk’ayinjije amadovize kurusha ikawa (Inkuru bari banditse yagiraga iti: “2013 : Amata n’ibiyakomokaho byigaranzuye ikawa kwinjiriza u Rwanda amadovize menshi”

 

 

Nyuma y’aho kuri iki cyumweru tariki ya 23 Werurwe 2014, IGIHE itangarije inkuru ivuga ko amata n’ibiyakomokaho byigaranzuye ikawa mu kwinjiriza u Rwanda amadovize menshi mu mwaka wa 2013, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko imibare cyari cyagaragaje yari itaranononsorwa neza.

 

Mu nkuru IGIHE yakoze iyikesha amakuru yari ku rubuga rwa NISR, ku isaha ya saa mbiri z’igitondo ku Cyumweru tariki 23 Werurwe 2014, byaragazaga ko amata ari cyo gicuruzwa cy’u Rwanda cyaba cyarinjije menshi kurusha n’amabuye y’agaciro mu gihe cy’amezi ane ya nyuma asoza umwaka wa 2013.

 

Iki kigo kuri ubu kiravuga ko hari amakosa yakozwe, Abanyarwanda bakaba bijejwe ko bitarenze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28, amakuru y’impamo ari bushyirwe ahagaragara.

 

Nk’uko byari byagaragajwe ku rubuga rw’iki kigo, ngo mu mezi ane asoza umwaka wa 2013, amata n’ibiyakomokaho byinjirije u Rwanda akayabo k’amadolari miliyoni 22.41, kurusha ikindi kintu cyose cyoherejwe mu mahanga.

 

Nzasingizimana Tharcisse, ushinzwe imibare y’ubucuruzi bwo hanze muri iki kigo, mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko ubusanzwe iki kigo imibare gishyira hanze ari imibare iba yatanzwe n’ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro mu Rwanda (RRA).

 

Nzasingizimana yavuze ko mu ikorwa ry’iyi mibare habaye amakosa akomeye, kuko muri miliyoni 22 z’amadolari ya Amerika, bivugwa ko zabonetse ugereranyije na litiro ibihumbi 27 zoherejwe, ibi ngo byaba bivuze ko byibuze litiro y’amata yaguraga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500, ibi rero ngo ntibibaho ahubwo habaye amakosa akomeye.

 

Yagize ati “Ikosa twakoze twe nk’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare, ni uko twashyize hanze aya makuru mbere, twari twarabanje kwandikira Rwanda Revenue kuri iyi mibare, ntiyadusubiza vuba. Ikosa twakoze ni uko twahise tubitangaza tudategereje, ariko turizeza ko kuri uyu wa Gatanu imibare yizewe iri bushyirwe ahagaragara kuko turimo gukorana twese.”

 

Uyu muyobozi avuga ko inkuru yanditswe, uwayanditse nta kosa afite, ubu rero kubera ko iyo haje umubare ufite ikibazo ako kanya ngo uhita ugira ingaruka ku mibare y’ibyoherejwe hanze, niyo mpamvu imibare yose igiye gusubirwamo harebwe aho ikosa ryaturutse.

 

james@igihe.com

 

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo